• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Uko Messi yafashije FC Barcelone kwegukana igikombe cya shampiyona ya Espagne

Uko Messi yafashije FC Barcelone kwegukana igikombe cya shampiyona ya Espagne

Editorial 29 Apr 2019 IMIKINO

Igitego kimwe cyatsinzwe na Lionel Messi nyuma yo kwinjira mu kibuga mu gice cya kabiri asimbuye, cyahesheje FC Barcelone kwegukana igikombe cya 26 cya shampiyona ya Espagne, La Liga, itsinze Levante igitego 1-0 kuri uyu wa Gatandatu.

Mu gihe FC Barcelone ikomeje kwitegura umukino ubanza wa ½ cya UEFA champions League izakiramo Liverpool ku wa Gatatu, yari yaruhukije abakinnyi batandukanye barimo na Lionel Messi wasimbuye Coutinho mu gice cya kabiri, agatsinda ku munota wa 62 nyuma yo gucenga ba myugariro babiri ba Levante.

Mu gice cya mbere cy’umukino, Barcelone yahushije uburyo butandukanye burimo ubw’ishoti ryatewe na Philippe Coutinho, umupira ukurwamo n’umunyezamu wa Levante mu gihe na Gérard Piqué yananiwe gufungura amazamu ku mupira watewe na Clément Lenglet, uyu myugariro awukozeho ujya hanze.

José Luis Morales na Enis Bardhi bashoboraga kwishyurira Levente ariko, uburyo bagerageje burimo n’umupira wa Bardhi wagaruwe n’izamu, ntibwagira icyo butanga.

Barcelone iracyafite amahirwe yo kwegukana ibikombe bitatu uyu mwaka, aho ifite umukino wa nyuma wa Copa del Rey izahuramo na Valence tariki ya 25 Gicurasi mu gihe muri UEFA Champions League izahura na Liverpool muri ½ .

Igikombe iyi kipe yaraye yegukanye, ni icya 10 cya shampiyona kuri Lionel Messi ndetse kikaba icya 34 amaze gutwarana na yo kuva atangiye kuyikinira mu 2004 avuye mu ishuri ryayo rya ruhago (La Masia).

Barcelone yegukanye shampiyona y’uyu mwaka, ifite amanota 83 mu gihe hasigaye imikino itatu ngo igere ku musozo. Atlético Madrid ya kabiri n’amanota 74 yo yaraye itsinze Real Valladolid igitego 1-0 mu gihe Real Madrid ya gatatu n’amanota 65 ikina na Rayo Vallecano kuri iki Cyumweru.

Lionel Messi yafashije ikipe ye kwegukana shampiyona nyuma yo gutsinda igitego asimbuye

FC Barcelone yegukanye igikombe cya munani cya La Liga mu myaka 11, icya 26 cya shampiyona muri rusange

Byari ibyishimo kuri Gérard Piqué

Busquet na Messi ni bamwe mu babanje ku ntebe y’abasimbura mu gihe FC Barcelone yitegura kwakira Liverpool

Messi amaze gutsinda ibitego 46 akinira FC Barcelone muri uyu mwaka w’imikino

Messi yatsinze igitego nyuma y’iminota 17 yari amaze mu kibuga

2019-04-29
Editorial

IZINDI NKURU

Abakinnyi basaga 1200 bagiye guhurira mu Rwanda mu mikino ya EAPCCO ihuza Abapolisi bo muri Afurika y’Iburasirazuba

Abakinnyi basaga 1200 bagiye guhurira mu Rwanda mu mikino ya EAPCCO ihuza Abapolisi bo muri Afurika y’Iburasirazuba

Editorial 18 Mar 2023
Abahanzi bagera kuri 20 bonyine nibo batagiye gusora Imisoro

Abahanzi bagera kuri 20 bonyine nibo batagiye gusora Imisoro

Editorial 05 Jul 2016
Handball 2017: Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017: Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Editorial 14 Feb 2017
Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025

Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025

Editorial 16 May 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Incamake y’ibyo Polisi y’u Rwanda yakoze mu Kwezi kwayo mu 2017
Mu Rwanda

Incamake y’ibyo Polisi y’u Rwanda yakoze mu Kwezi kwayo mu 2017

Editorial 20 Jun 2017
U Bubiligi bwemereye u Rwanda inkunga ya miliyari zisaga 120 Frw mu myaka itanu
UBUKUNGU

U Bubiligi bwemereye u Rwanda inkunga ya miliyari zisaga 120 Frw mu myaka itanu

Editorial 30 Apr 2019
Banki y’Isi yizeye ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka cyane mu myaka itatu itaha
UBUKUNGU

Banki y’Isi yizeye ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka cyane mu myaka itatu itaha

Editorial 26 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru