Kuva mu ntangiriro za 2019, ibitangazamakuru bikorera mu kwaha kwa Leta muri Uganda byakajije umurego mu gukwirakwiza inkuru zivuga imyato abari ku ruhembe rw’imitwe y’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda iyobowe na RNC.
Muri Werurwe Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda, CMI, rwasabye New Vision, NTV na The East African gutangaza inkuru zigaragaza neza Rujugiro Ayabatwa Tribert, ufatwa nk’umuterankunga w’Umutwe wa RNC wa Kayumba Nyamwasa.
Leta ya Uganda ibikora mu kugaragaza ko abo bantu ari ab’akamaro nyamara u Rwanda ruhora rugaragaza ko bafite imigambi mibisha yo kuruhungabanyiriza umudendezo.
U Rwanda kandi rushinja Uganda guhohotera Abanyarwanda, bagakorerwa iyicarubozo bafungiwe ahantu hatazwi; gucumbikira abarurwanya barimo RNC no kuba hari abacuruzi bahohoterwa n’ibicuruzwa byabo bigafatirwa nta mpamvu izwi.
Muri gahunda ya Uganda yo gukoresha itangazamakuru nk’iturufu yo gukura icyasha ku bo u Rwanda rutunga agatoki ko bagamije kuruhungabanyiriza umutekano, ku wa 4 Gicurasi 2019, The New Vision yatangaje inkuru y’ikiganiro yagiranye na Kayumba ivuga iti “Nyamwasa: Impamvu nashwanye na Kagame.’’
Usibye Nyamwasa wahawe ubuhungiro muri Afurika y’Epfo, umuherwe waharuriwe inzira mu ishoramari ry’itabi muri Uganda, Tribert Rujugiro; David Himbara wamamaza ibikorwa bye na Leah Karegeya, umugore wa Patrick Karegeya uri mu bashinze RNC na bo bahawe uruvugiro muri ibyo bitangazamakuru.
Imikorerere y’itangazamakuru muri Uganda n’igitsure Perezida Museveni arigiraho, gukangisha gufunga abanyamakuru no kubima ubwinyagamburiro bikorwa mu guha RNC amaboko no kwereka Abanya-Uganda ko bakwiye gushyigikira uyu mushinga uhuriweho wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Abarebera hafi Politiki yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari bavuga ko usesenguye neza ibyo biganiro itangazamakuru rya Uganda riha abayobozi muri RNC wabona inyungu ziri mu gukorana.
Abayobozi ba RNC bavuga Perezida Kagame bamuharabika, bitandukanye n’ibyo bavuga kuri Museveni bafata nk’umucunguzi uzabageza mu gihugu cy’isezerano.
Umwe mu basesenguzi wasomye izo nyandiko avuga ko umuntu ahita yumva ko RNC yahindutse iyometse ku Ishyaka riri ku Butegetsi rya NRM, by’umwihariko mu gihe cy’imvururu n’imidugararo bikomeje gukaza umurego muri Uganda ya Museveni.
Abahanga mu gusesengura inyandiko zitangazwa na RNC bagaragaza ko zerekana Museveni nk’imana y’Akarere. Muri Werurwe 2019, Leah Karegeya yabwiye The New Vision ko yubaha Museveni nk’umubyeyi.
Ati “Perezida Museveni arubashywe by’ikirenga mu Karere ndetse Abanyarwanda benshi nanjye ndimo tumufata nka data.’’
Kuri Leah ngo Yoweri Kaguta Museveni w’imyaka 74 akwiye kubahwa na buri wese. Ati “We (Perezida Kagame) ntiyibuka ubufasha Museveni yahaye Abanyarwanda.’’
Aya magambo kandi asa n’ayigambwa na Nyamwasa ‘usingiza’ Museveni avuga ko yafashije FPR Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside mu 1994.
Yagize ati “Iyo Uganda izaba kuba iri kumfasha, ntibari kuba bakiri ku buyobozi. Bazi neza ibyabaye ubwo Uganda yabafashaga nubwo babihakana.’’
Abakurikirana umubano hagati ya Uganda n’u Rwanda bibaza impamvu Museveni we atibutswa ibyo Perezida Kagame n’Abanyarwanda bamukoreye, ubwo bitangaga mu rugamba bamwe baburiyemo ubuzima ariko bamugeza ku butegetsi.
Bavuga ko bidakwiye ko itangazamakuru rya Uganda ritera icyuhagiro inkoramutima za RNC no guha abayobozi bayo umwanya wo gusingirizamo Museveni.
Bagereranyije imikorere ya Kayumba nko kwigira nyoni nyinshi mu gihe Museveni afata nk’icyitegererezo atareberera ugerageje kuzamura umutwe ashaka kwitambika ubutegetsi bwe.
Museveni akomeje kotswa igitutu n’abarimo Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu [Bobi Wine] na Colonel (rtd) Kiiza Besigye, umaze imyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.
Leta ya Uganda kandi mu ntangiriro za Gicurasi 2019, yategetse ibitangazamakuru guhagarika by’agateganyo abakozi babyo bazira kurenga ku mategeko agenga ibigomba gutangazwa.
Urwego rushinzwe kugenzura Ibinyamakuru (UCC) rwategetse ko televiziyo na radio 13 bihagarika abanyamakuru 39 barimo abayobozi, nyuma yo gutangaza ifatwa n’ifungwa rya Bobi Wine.
Ibyo binyamakuru birimo NBS TV, BBS TV, NTV, Bukedde TV, Kingdom TV na Salt TV, Akaboozi radio, Beat FM, Capital FM, Pearl FM, Sapientia FM na Radio Simba.
Nyamwasa na bagenzi be ntibacogoye kwizera ko Museveni bafata nk’imana yabo, bazashingira ku bufasha bwe mucyo bita “‘gukemura ibibazo bya politiki mu Rwanda, hatitawe ku kiguzi byasaba.”
Kayumba afatanyije na Museveni ni bo bafashije Karegeya kuva mu Rwanda. Mu Ugushyingo 2007, Karegeya yahunze u Rwanda anyuze ku mupaka wa Rwempasha. Uwari umutegerereje ku mupaka muri Uganda yari Col (asigaye ari Brigadier) Leopold Kyanda. Icyo gihe yari Umuyobozi wa CMI.
Karegeya yakurikiwe na Kayumba wahunze ku wa 25 Gashyantare 2010. Uyu mugabo wanyuze muri Uganda aho yakiriwe n’imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa Land Cruiser zifite pulake z’icyo gihugu zamukuye i Masaka zimujyana i Kampala.
Mu bamutwaye icyo gihe barimo umuvandimwe wa Museveni Gen Salim Saleh na Kale Kayihura [wabaye Umuyobozi wa Polisi muri Uganda mu myaka 12]. Ni bo bakiriye Kayumba nyuma yo kwambuka umupaka w’u Rwanda na Uganda.
Nyuma yo kuganira n’abayobozi bakuru bo hafi ya Museveni, kayumba yafashijwe kugera ku mupaka wa Busia uhuza Uganda na Kenya, acirwa inzira yo kwerekeza muri Afurika y’Epfo.
Izi ni zimwe mu ngero zigaragaza ubufasha ubutegetsi bwa Museveni bushaka guha abagamije kudurumbanya umutekano w’u Rwanda.
Ibi kandi byashimangiwe muri Raporo y’Impuguke z’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano yo ku wa 31 Ukuboza 2018, yagaragaje ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) hari umutwe w’inyeshyamba ufashwa na Kayumba Nyamwasa, ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Iyo raporo kandi yagaragaje ko Uganda yabaye aharambagirizwa abarwanyi bashaka kujya mu mpuzamashyaka irwanya Leta y’u Rwanda izwi nka P5; ihuriyemo Amahoro People’s Congress (AMAHORO-PC), Forces Démocratiques Unifées-Inkingi (FDU INKINGI) ya Ingabire Victoire, People’s Defence Pact-Imanzi (PDP-IMANZI), Socialist Party-Imberakuri (PS IMBERAKURI) igice cya Ntaganda Bérnard na Rwanda National Congress (RNC) iyoborwa na Kayumba.
Muri Werurwe 2018, Museveni na we yiyemereye ko inzego z’umutekano muri Uganda zateye inkunga ibikorwa byo gushaka abarwanyi ba RNC banyuzwaga muri Tanzania n’u Burundi bajyanwa muri RDC.
Uyu musaza umaze imyaka 33 ku butegetsi bwa Uganda yanemeye ko yahuye ngo mu buryo butunguranye na Charlotte Mukankusi ushinzwe ibijyanye na dipolomasi muri RNC, Eugène Gasana wigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni i New York n’umunyemari Tribert Rujugiro.
Mu ibaruwa yandikiye Perezida Kagame, yavuze ko Mukankusi ngo yamusabye gushyigikira RNC byeruye. Hari aho Museveni yanditse ko Mukankusi yamubwiye ko yashakaga kujya kumureba kugira ngo amubwire ibintu bibi byabereye mu Rwanda birimo n’urupfu rw’umugabo we.
Ati “Yambwiye ko yagiye muri RNC kugira ngo arwanye Guverinoma yawe ndetse ko yashakaga ko tumufasha.”
Museveni ariko yafashije abarimo Mukankusi kubona pasiporo ya Uganda yamworohereje mu ngendo akorera hagati y’iki gihugu na Afurika y’Epfo aho RNC ifite imizi; kubafasha guhura nawe no gushinga ishoramari muri Uganda mu gukusanya ubushobozi bwo gutera inkunga ibikorwa birwanya u Rwanda.
Abasesenguzi bagaragaza ko ubu bufasha bwagukiye mu gushishikariza Abanya-Uganda gufata iya mbere mu gushyigikira RNC. Mu mboni za bo bavuga ko ubukangurambaga bwanyujijwe mu itangazamakuru rya Uganda budakwiye.
Umwe yagize ati “Tekereza u Rwanda ruri guha abayobozi b’umutwe w’inyeshyamba wa ADF [zitavuga rumwe na Museveni] umwanya wo guharabika ubutegetsi bwa Uganda.’’
Kayumba uhabwa ikuzo mu itangazamakuru ryegamiye kuri Leta ya Uganda ashinjwa ibyaha by’iterabwoba bishingiye kuri gerenade zahitanye ubuzima bw’Abanyarwanda.
Ku wa 13 Nzeri 2013 nibwo itsinda ry’abagizi ba nabi ryinjiye mu gihugu ritera gerenade ahantu hakundaga kuba hari abaturage basanzwe nko mu masoko n’ahategerwa imodoka. Ku munsi ukurikiraho bajugunye gerenade ebyiri mu isoko rya Kicukiro, zihitana abantu babiri, abandi 46 barakomereka.
Urubanza rw’abafashwe bakekwaho ibyo bikorwa rwagaragaje ko RNC yari inyuma yabyo.
Kayumba kandi ku wa 14 Mutarama 2011 yakatiwe n’Urukiko rwa Gisirikare adahari, gufungwa imyaka 24 amaze guhamywa ibyaha birimo gushinga umutwe w’iterabwoba, kugerageza guhungabanya umutekano w’igihugu, kutubahiriza amategeko n’ibindi.