Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kane,Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwagarutse ku nyandiko z’ikoranabuhanga Rtd Brig. Gen. Frank Rusagara yagiye yoherereza abandi bantu binyuze muri emails, ubushinjacyaha bukabifata nko gukwirakwiza ibihuha kandi yari azi neza ukuri, aho kubinyomoza mu bushobozi yari afite.
Ubushinjacyaha burega Rusagara kuba yarafashe inyandiko zanditswe na Radio Mpuzamahanga y’Abafarasna, RFI, akazisangiza uwitwa Mukimbiri kuri email.
Izo nyandiko zari ibiganiro icyo kinyamakuru cyagiranye na Kayumba Nyamasa na Col Patrick Karegeya.
Muri iyo nyandiko Col Karegeya we ngo yavugaga ko bazi aho missiles zahanuye indege ya Habyarimana zavuye mu gihe Kayumba yavugagamo amagambo asebya Umukuru w’Igihugu.
Ubushinjacyaha buvuga ko byashoboraga guteza intugunda, kandi ngo kubigerageza no kubikora byose bihanwa kimwe.
Ubushinjacyaha buvuga ko nta cyiza cyarimo Rusagara yashakaga gusangiza uwitwa Mutabazi mu nyandiko isebya Umukuru w’Igihugu. Ibi ngo babihuza n’inyandikomvugo z’abandi batangabuhamya bamushinje bavuze ko yagendaga avuga amagambo atari meza ku Mukuru w’Igihugu.
Indi nyandiko ni iyo yoherereje Col Tom Byabagamba kuwa 13 Werurwe 2013, igaragaza ko u Rwanda rwahagarikiwe imfashanyo. Muri iyo nyandiko harimo ko u Rwanda rwateraga inkunga ibyaberaga muri Congo, Ubushinjacyaha bukabihuza n’aho yavuze ko abashinzwe dipolomasi batabyitwaramo neza.
Muri Mutarama 2013, Rusagara ngo yandikiye Sheena, Mukimbiri na Joseph Matsiko, abasangiza inyandiko isebya Umukuru w’Igihugu ya Rudasingwa Theogene, umwe mu bayobozi ba RNC,
Ibyo Ubushinjacyaha bubihuza n’inyandikomvugo zirimo iya Col Mulisa Jean Bosco zigaragaza uburyo yashimagizaga RNC.
Hari kandi inyandiko Rusagara yoherereje Capt David Kabuye kuwa 7 Gicurasi 2014, yo mu Kinyamakuru The Globe and Mail, ishinja Leta y’u Rwanda umugambi wo kwica abatavuga rumwe nayo.
Hari n’indi yari ikubiyemo uko abanyamahanga bavuga uko bishakiye kuri manda y’Umukuru w’Igihugu, hagamijwe kugumura abaturage.
Ubushinjacyaha buvuga ko ayo magambo Rusagara yayahaye Abanyarwanda n’Abanyamahanga, aho kubivuguruza nk’umunyabwenge n’umuntu wagize imirimo ikomeye mu gihugu, ahubwo we akabikwirakwiza.
Urubanza rurakomeje…..