• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bayaherewe mu Rwambariro, Rayon Sports yakiriye amafaranga nyuma yo gushimangira umwanya wa mbere   |   09 May 2025

  • Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless   |   08 May 2025

  • Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango   |   06 May 2025

  • Eric Bagiruwusa yashinze YouTube Channel ishinzwe ubuvugizi mu gushishikariza gusubirishamo imanza z’abajenosideri n’abarwanya ubutegetsi   |   05 May 2025

  • Nyuma y’imyaka 8, APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro 2025 itsinze Rayon Sports 2-0   |   04 May 2025

  • APR FC na Rayon Sports zabonye itike yo gukina imikino Nyafurika zizahurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2025   |   01 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uko Sarah Kagingo Umukozi wihariye ushinzwe ibijyanye n’itumanaho rya Perezida Museveni yakoreshejwe mu gukwirakwiza ibinyoma k’u Rwanda

Uko Sarah Kagingo Umukozi wihariye ushinzwe ibijyanye n’itumanaho rya Perezida Museveni yakoreshejwe mu gukwirakwiza ibinyoma k’u Rwanda

Editorial 09 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Ku wa Mbere w’iki Cyumweru, ikinyamakuru ’Soft Power’ cyatangaje inkuru yavugaga ko u Rwanda ruri gukora icengezamatwara rigamije gucamo ibice Polisi ya Uganda hagamijwe gucyura mu buryo bunyuranyije n’amategeko Abanyarwanda baba muri iki gihugu.

Gusa ibyari bikubiye muri iyo nyandiko bifatwa nk’ibinyoma bisa bivuye ibukuru hagamijwe guhisha ukuri abasomyi. Iki kinyamakuru ubusanzwe ni icya Sarah Kagingo, umugore ushinzwe itumanaho mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, aho muri Uganda ashimirwa uruhare yagize mu gutuma Perezida Museveni akoresha Twitter kuko ariwe ugenzura konti ye. Sarah Kagingo ni Umukozi wihariye ushinzwe ibijyanye n’itumanaho rya Perezida Museveni.

Umunyakenya, Jimmy Opis, ukurikiranira hafi politiki yo mu Karere, yanditse igitekerezo kirekire kigaruka ku nkuru yatangajwe muri Soft Power.

Ni igitekerezo kigaragara mu kinyamakuru Standard Media cyo muri Kenya aho avuga uburyo ibyatangajwe na Soft Power ya Kagingo, bigaragaza Uganda nk’igihugu cyera, ahubwo gishotorwa n’umuturanyi w’ ‘indashima’ ariwe u Rwanda.

Muri iyo nkuru, umwanditsi yavugagamo ko u Rwanda ruri gukorana n’agatsiko k’ibanga na bamwe mu bapolisi ba Uganda rwihishwa hagamijwe gucyura Abanyarwanda bakekwaho ibyaha bari muri kiriya gihugu ku itegeko ry’Umuyobozi wa Polisi yacyo, IGP Kale Kayihura.

Ni inkuru Jimmy Opis avuga ko yari igamije kugaragaza ko u Rwanda rwinjira mu migambi y’ibikorwa bya Polisi ya Uganda. Gusa ngo umwanditsi wayo ntiyigeze akora umwitozo woroheje ngo ashake inkomoko y’ako gatsiko k’ubwiru.

Opis avuga ko imikoranire hagati y’u Rwanda na Uganda, isanzwe mu rwego rwa dipolomasi muri polisi zo mu bihugu byose by’isi.

By’umwihariko ngo imibanire ya Polisi ya Uganda n’iy’u Rwanda ishingiye ku masezerano yiswe ‘kurwanya iterabwoba, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’ibyaha byambukiranya imipaka’.

Ayo ni yo yagiye yifashishwa mu bihe bitandukanye mu guhererekanya ababa bakekwaho ibyaha hagati y’ibihugu byombi, urugero rwa Mutabazi Joël ku ruhande rw’u Rwanda na Namuyimbwa Shanita uhimbwa ‘Bad Black’ ku ruhande rwa Uganda.

Ikindi kandi ngo abandi bantu 36 bahererekanyijwe n’ibihugu byombi mu buryo bumwe n’ubwa Mutabazi cyangwa Bad Black. Muri aba, Uganda yasabye ndetse inashyikirizwa 26 ugereranyije n’icumi bazanywe mu Rwanda. Aya masezerano yabaye ingirakamaro kuko yarokoye abakobwa benshi b’Abagande n’Abanyarwandakazi bari bagiye gucuruzwa muri Aziya.

Ibi nibyo Opis ashingiraho avuga ko imikoranire hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda ari ingirakamaro, ndetse ifasha mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi. Ati “Ntabwo ari amasezerano yo mu gitanda hagati y’abantu babiri, nk’uko inkuru y’icengezamatwara iyagaragaza.”

Uyu mugabo akomeza avuga ko icyiswe ‘iperereza’ muri iyo nkuru yaciye muri Soft Power, ahubwo ari ukwibasira Ismaël Baguma, Umupolisi w’Umunyarwanda (Police attaché) ukora muri Ambasade y’u Rwanda i Kampala, wagaragajwe ‘nk’ ‘ushyira mu bikorwa’ umugambi wo gushimuta ndetse nk’ ‘uhora mu biro bya Gen Kayihura’.

Opis akomeza avuga ati “Reba nk’iyi nteruro yo muri iyo nkuru: “Dufite ibitero by’iterabwoba byinshi muri Somalia na Kenya kurusha u Rwanda ariko ibyo bihugu ntabwo bifite abapolisi bakora muri za ambasade zabyo muri Uganda. Ni ukubera iki u Rwanda rwohereza umupolisi muri Ambasade yarwo muri Uganda? Ni uwuhe mugambi w’iterabwoba Uganda iteje u Rwanda ku buryo rwakohereza Baguma niba atari ugushimuta impunzi.”

Ashingiye kuri iyo nteruro yari muri iyo nkuru, Opis avuga ko umwanditsi wayanditse yirengagije byinshi ku bushake agamije gutangaza ibigamije gusenya.

Ngo kuba umwanditsi yarashingiye cyane ku bijyanye n’iterabwoba gusa, bituma hibazwa ubumenyi bwe mu bibazo by’umutekano. Niho ahera avuga ko yari akwiriye gukora ubushakashatsi buto nibura yifashishije Google akaba yamenya ko Uganda isanzwe nayo ifite Police attaché i Kigali, ariwe ACP Patrick Lawot kandi ko afite ipeti ryo hejuru ugereranyije na Baguma kuko we ari CP (Chief Superintendent).

Opis akomeza agira ati “N’ubushakashatsi bwa Google bwari gufasha umwanditsi kubona ifoto ya Lawot yakira bimwe mu bikoresho byagarujwe na Polisi y’u Rwanda birimo moto, imodoka, mudasobwa, telefone, miliyoni z’amafaranga, yewe n’inka zibwe ku mupaka; byose bigizwemo uruhare n’amasezerano ‘iperereza’ rye ritagaragaje”.

Gusa ngo birasanzwe ko imikoranire y’ibihugu iba isa n’isangiwe. Atanga urugero rwo kuba Uganda ifite Police attaché muri Sudani y’Epfo (CP Sakiira Moses) muri Algeria (ACP Baroza), muri Tanzania na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Habyara Fortunate wahoze akuriye ishami rishinzwe imyitwarire, PSU). Kuri we ngo ibi nibyo bituma abandi bapolisi nk’aba boherezwa muri Uganda, aho atanga urugero ku w’u Burundi, u Butaliyani n’ibindi bihugu.

Umuturanyi utari mwiza na busa

Jimmy Opis avuga ko niba umwanditsi mu nkuru yatambutse mu kinyamakuru Soft Power yarahisemo kugaragaza Uganda nk’igihugu kibanira neza ibindi; byaba byiza kubisesengura hakarebwa ku bishingirwaho.

Ati “Mu bisanzwe, umuturanyi mwiza ntashobora guha icumbi abanzi bawe. Iyo urebye ku mikoranire y’inzego z’umutekano za Uganda n’abahunze u Rwanda bakekwaho ibyaha, bituma umuntu asigarana ibibazo yibaza impamvu yo kwiyita “umuturanyi mwiza”.”

Uyu mugabo akomeza avuga ko Tribert Ayabatwa Rujugiro yigeze gufungirwa muri Afurika y’Epfo no mu Bwongereza ashinjwa ibijyanye no kunyereza imisoro; ndetse we ubwe yumvikanye avuga ko ashaka ‘gushyira hasi’ ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ngo ni mu gihe bisanzwe bizwi ko ari we muterankunga mukuru wa RNC, umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ukaba unashinjwa gutera grenade muri Kigali zahitanye zikanakomeretsa abagore n’abana b’inzirakarengane.

Opis yavuze ko Rujugiro afitanye imikoranire n’abayobozi bo hejuru muri Uganda barimo umuvandimwe wa Perezida Museveni, Salim Saleh; ndetse ko buri gihe aba yitaweho ndetse anarinzwe byo ku rwego ruhambaye iyo ari i Kampala.

Ikindi kandi ngo abantu benshi barumirwa iyo babonye umutekano uhambaye uhabwa umuhungu wa Rujugiro witwa Richard Rujugiro na mubyara we witwa Claude Ndatinya, iyo bari muri White Castle Hotel, mu gace ka Arua muri Uganda cyangwa n’ahandi bagiye gusura ibikorwa bye by’itabi muri ako gace.

Abashinjwa ibyaha mu Rwanda n’abandi bakora ubukangurambaga mu bajya mu mitwe yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda barimo Rugema Kayumba, Maj. Habib na Capt Sibo; bakorana bya hafi n’Urwego rw’Ubutasi rwa mu Gisirikare cya Uganda, iyo bari gushaka abantu bo kujya muri iyo mitwe no guhimba icengezamatwara risebya u Rwanda. Aha niho Opis ahera yibaza ati “Uku niko umuturanyi mwiza yitwara?”.

Ubusabe bw’ubuhimbano mu nteko

Muri iki gitekerezo cy’Umunyakenya, Jimmy Opis, yagarutse no kubiheruka kubaho mu mibanire y’ibihugu byombi aho hari itsinda ry’Abanyarwanda muri Uganda bivugwa ko ryashatse kujyana ubusabe mu Nteko Ishinga Amategeko buvuga ‘itotezwa ry’u Rwanda’ rikorerwa impunzi zituyeyo aho ziri mu ‘bwoba bwo gushimutwa ngo zisubizwe mu gihugu ku gahato’.

Ubu busabe bwaje gusa n’ubugonga igikuta kuko bwari bukubiyemo ibirego bihimbano gusa. Opis mu gitekerezo cye avuga kuri ubu busabe bwari bugiye gushyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko yagize ati “igitangaza buri wese ni uko Umuvugizi wa Polisi ya Uganda yemeye ko ‘impunzi zitabashije kugeza ubusabe bwazo ku Nteko kuko Minisitiri w’Umutekano, Lt. Gen Henry Tumukunde atari ahari.” Ngo niko yabwiye itangazamakuru.

Mu byo azi, ngo mu mikorere y’Inteko Ishinga Amategeko, ubusabe butangwa binyuze kuri Perezida w’Inteko aho kuba Minisitiri. Ati “mu bubasha bwe nka Minisitiri, Gen. Tumukunde, ntakwiye kuba mu by’ubwo busabe, keretse nibura igihe Perezida w’Inteko yakiriye ubusabe, akabushyikiriza komite ishinzwe umutekano, hanyuma bitewe n’ibyo yasuzumye, ikaba yatumiza Minisitiri isanze ari ngombwa.”

Akomeza agira ati “Naho ubundi, gukereza ubusabe kugeza igihe “Tumukunde agarukiye” ni ukugira ngo hagire izindi mbaraga atera ubusabe mu bushobozi runaka.”

Ishoramari hagati ya Tribert Rujugiro na Salim Saleh

Jimmy Opis avuga ko mu nkuru ya Soft Power, byavuzwe ko inyandiko iheruka kugaragaza ibikorwa by’ubucuruzi bihuriweho hagati ya Salim Saleh na Rujugiro ari impimbano; gusa ngo ikigo cyitwa Ligomarch Advocates aricyo gikora nk’abunganizi mu mategeko ba Rujugiro nticyigeze gisubiza gihakana imikoranire hagati y’abo bombi.

Akomeza avuga ko hari ibihamya by’amasezerano y’ubucuruzi hagati y’aba bagabo bombi ndetse agaragara mu kigo gishinzwe ibigo by’ubucuruzi muri Uganda ku buryo buri wese ubishaka ashobora kubigenzura akabibona.

Agaruka ku mubano wa Rujugiro n’umuryango wa Ruth Sebatindira kuva ubwo Rujugiro yafungirwaga mu Burundi muri gereza ya Mpimba.

Ngo se wa Sebatindira witwa Mathew Karegesa bakundaga kwita Mutini ni Umunyarwanda wabaye mu gisirikare cya Idi Amin nyuma aza guhungira mu Burundi; ni umwe mu batorokesheje Rujugiro ubwo yari afungiye mu Burundi.

Nk’igihembo, Rujugiro yafashe abana ba Karegesa ubwo yari amaze gupfa. Ngo yarihiye amashuri Ruth kuva mu yisumbuye kugeza arangije Masters mu Bwongereza. Bityo ngo ntibitangaje uburyo Ruth yaba ari Umuyobozi w’Umunyamabanga mu bikorwa by’ubucuruzi bw’itabi bya Rujugiro biri muri Uganda, aho Saleh afitemo imigabane ingana na 15%.

Amaraso y’Abanyarwanda yaramenetse mu kubohora Uganda

Opis avuga ko umwanditsi mu nkuru ya Soft Power yabogamye cyane ubwo yavugaga ko ubuyobozi bw’u Rwanda bwatengushye Uganda.

Muri iyo nkuru umwanditsi yagaragaje ko hari uwamubwiye ko “Twababajwe no kumenya ko Gen. Kabarebe yahawe amabwiriza na Perezida Kagame yo gukwirakwiza icengezamatwara rigamije gusiga icyasha Perezida Museveni.”

Uwo muntu akomeza avuga ati “Ese Gen. Kabarebe yaba yaribagiwe aho yavuye cyangwa atekereza ko Abanyarwanda bashobora kwibagirwa mu buryo bworoshye ababateye inkunga ngo bagaruke kuri gakondo yabo mu gihe amahanga yose yarebereraga?”

Opis avuga ko aha ariho zingiro ry’ikibazo kuko ngo umwanditsi yagombaga kugira uruhare mu gusigasira umutekano w’abaturanyi aho gutakaza umwanya wose kuri iyi ngingo.

Uyu munyakenya w’impuguke muri Politiki y’akarere, akomeza avuga ko abanyarwanda basobanukiwe neza ko bamaze imyaka 30 muri Uganda nk’impunzi.

Ashimangira ibyanditswe muri kiriya kinyamakuru ari imyitwarire y’abari ku butegetsi n’icengezamatwara ryabo ryahungabanyije uwo mubano. Ikindi kandi ngo abanyarwanda baritanze bamwe bahitamo guhara ubuzima bwabo bafasha Uganda mu rugamba rwo kwibohora ndetse banagira uruhare ntayegayezwa mu gufasha Museveni gufata ubutegetsi.

Ku rundi ruhande, imyitwarire ya bamwe mu bayobozi bakuru muri Uganda ngo ituma bafata Abanyarwanda nk’abantu baciriritse bagomba kugenzura kuri buri cyose ahanini bishingiye ku bufasha batanze mu rugamba rwo kwibohora runafatwa nk’impamvu muzi y’ikibazo.

Opis avuga ko umwanditsi yazamuye iyi ngingo ashaka kugaragaza ko Abanyarwanda ari indashima ashingiye ku kuba baranze gufatwa nk’ingwate ari nacyo kibazo cyakomeje gukururuka.

Yongeraho ko bamwe mu bayobozi muri Uganda bananiwe kwiyumvisha ko u Rwanda ari igihugu gifite ubusugire na Guverinoma ihamye, idashamikiye kuri Uganda. Niho ahera agira ati “ Kubaza uti “Ese Kabarebe yibagiwe aho yaturutse?” bisa no kwendereranya kuko umuntu yabaza niba “NRM (Ishyaka riri ku Butegetsi muri Uganda) ryaribagiwe uwarirwaniye akaryicaza ku ntebe y’icyubahiro.”

2017-12-09
Editorial

IZINDI NKURU

Ubuhamya bw’Umunyarwandakazi wafungiwe umwaka muri Uganda akoreshwa imirimo y’uburetwa

Ubuhamya bw’Umunyarwandakazi wafungiwe umwaka muri Uganda akoreshwa imirimo y’uburetwa

Editorial 10 Jun 2019
Ukuboko k’ubutabera ntikuzabaha amahwemo. I Buruseli mu Bubiligi hatangiye urubanza rw’abajenosideri Twahirwa na Basabose

Ukuboko k’ubutabera ntikuzabaha amahwemo. I Buruseli mu Bubiligi hatangiye urubanza rw’abajenosideri Twahirwa na Basabose

Editorial 05 Oct 2023
Imiryango y’abishwe na FLN n’abo yakoreye ubundi bugome bakwiye kugirana umubonano na Antony Blinken

Imiryango y’abishwe na FLN n’abo yakoreye ubundi bugome bakwiye kugirana umubonano na Antony Blinken

Editorial 29 Jul 2022
Igisirikare cya Uganda kirimo gutera mu ngo z’Abanyarwanda gisaka imbunda

Igisirikare cya Uganda kirimo gutera mu ngo z’Abanyarwanda gisaka imbunda

Editorial 25 Feb 2019

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru