Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Ukwakira, mu rukiko rwa gisirikare i Nyamirambo hatangiye urubanza ruregwamo abantu 25 bashinjwa ibyaha bitandukanye bishingiye gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa RNC uyoborwa na Faustin Kayumba Nyamwasa n’indi mitwe itemewe.
Abo bantu biganjemo abanyarwanda, bayobowe na Rtd Maj Habib Mudathiru, bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu kwinjira mu mutwe w’ingabo utari ingabo zemewe n’igihugu; ubugambanyi mu cyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho, kugirana umubano n’izindi nzego za leta zo mu mahanga hagambiriwe gushoza intambara no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.
Ibyaha bashinjwa n’ubushinjacyaha, bigaragaza neza uruhare ibihugu by’u Burundi na Uganda byagize mu ishingwa ry’umutwe wa gisirikare ushamikiye ku ihuriro P5 rigizwe n’amashyaka atemewe mu Rwanda nka RNC, FDU Inkingi, PDP Imanzi, PS Imberakuri na Amahoro People’s Congress.
Ibyo ubushinjacyaha bwagaragaje bihuye n’ibyatangajwe n’impuguke za Loni mu mpera z’umwaka ushize, ubwo zasohoraga raporo igaragaza ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari umutwe w’inyeshyamba wa Kayumba Nyamwasa ugamije guhungabanya umutekano mu Rwanda.
Iyo raporo yavugaga ko Kayumba Nyamwasa afite umutwe w’inyeshyamba zikorera mu misozi ya Fizi na Uvira muri Kivu y’Amajyepfo. Uwo mutwe ugizwe n’abagera kuri 400, uyobowe na Shaka Nyamusaraba wahoze ayoboye inyeshyamba za Gumino, ukaba ukoresha intwaro ziturutse mu Burundi n’ubundi bufasha bavana muri Uganda.
Kayumba yafashijwe gushinga umutwe w’inyeshyamba
Umushinjacyaha yavuze ko Rtd Major Habib Mudathiru yahunze u Rwanda akajya muri Uganda, agezeyo ahurirayo n’uwitwa Maj Robert Higiro wahoze mu ngabo z’u Rwanda akaba umwe mu bagize RNC, amugira inama yo gushaka ibyangombwa by’impunzi kugira ngo abone umutekano.
Ngo ibyangombwa yarabishatse ku manyanga arabibona, ajyanwa kuba mu nkambi y’impunzi iri mu gace ka Arua.
Higiro yaje kugaruka guhura na Mudathiru, amubwira ko yavuganye na Kayumba Nyamwasa uyobora RNC, akamubwira ko bagiye kubaka igisirikare ndetse bamaze kubona ibirindiro muri RDC.
Higiro yafashe Mudathiru amuhuza na Capt Bagumya Apollo muramu wa Kayumba Nyamwasa. Yamuhuje kandi n’uwitwa Sunday Charles (uyu raporo ya Loni yagaragaje ko ari we washakiraga abarwanyi umutwe wa Kayumba ari i Bujumbura) yazanye na Sibo Charles wahoze ari Capt muri RDF.
Bamaze kunoza umugambi, mu 2017 Sibo Charles na Mudathiru batorotse inkambi bagera i Mbarara, bahita bafashwa n’Urwego rw’Iperereza rwa Uganda ngo bagere i Burundi banyuze muri Tanzania, bafashijwe na Capt Johnson ukorera urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI) , wabashyize mu modoka afite n’imbunda, bagera ku mupaka wa Tanzania banyuze Kikagati.
Berekeje i Bujumbura barindiwe umutekano, babagejeje i Bujumbura babaha icumbi muri Hotel Transit, ari naho hacumbikirwaga abantu benshi bajya muri RNC.
Nyuma ngo Kayumba Nyamwasa yahamagaye Sibo Charles na Major Mudathiru kuri Skype, ababwira ko mu mwanya babonana n’abayobozi ba Gisirikare mu Burundi, ati “Muvugane bikeya kuko ibyinshi twarabirangije.”
Ngo yababwiye ko bahabwa imbunda n’amasasu, bakerekwa inzira yo gucishamo abasirikare bato b’Abanyarwanda bari i Burundi, n’inzira yo kunyuzamo abarwayi igihe badashoboye kuvurirwa mu nkambi.
Ni nako byagenze kuko mu kanya gato bahuye na Colonel Ignace Sibomana na Major Bertin bari kumwe na Colonel Nyamusaraba, Umunyamulenge uyobora umutwe witwara gisirikare wa Gumino ari na we wahawe kuyobora ingabo za Kayumba.
Mu kiganiro bagiranye, ngo bemeranyije ko imyitozo ya P5 igizwe ahanini n’abanyarwanda, bazajya bakora imyitozo biyitiriye Gumino ya Col Nyamusaraba, mu gihe bazaba babaye benshi bakazabona kujya mu nkambi yabo.
Nyuma y’icyumweru kimwe iyo nama ibaye, ngo Colonel Sibomana na Maj Bertin, bahaye imodoka n’uburinzi igikundi cya Major Mudathiru n’abasirikare bato bari kumwe, babageza ku kiyaga cya Tanganyika, bambukira mu bwato bagera muri RDC. Bagezeyo baje kwakirwa n’abandi basanzweyo.
Mbere yo kwinjira muri RDC, ngo bahawe imbunda zo mu bwoko bwa SMG 13, LMG 3, MMG 1 n’ibikarito by’amasasu ya SMG 4, na sheni z’amasasu ya NMG 3.
Umushinjacyaha yavuze ko nyuma yo gushinga P5, Kayumba yaje kugira Colonel Nyamusaraba umuyobozi w’ibikorwa byose, yungirizwa na Sibo Charles, Habib Mudathiru ashingwa ibikorwa n’imyitozo, Semahurunguru ashingwa iperereza na Politiki, uwitwa Richard ashingwa ubutegetsi n’ibikoresho, Olivier ashingwa imari.
Nyuma ngo Kayumba yahamagaye Mudathiru kuri telefoni ikoresha icyogajuru, amusaba ko batekereza uko bahindura aho bakorera, ashaka ko bava muri Kivu y’Amajyepfo bakajya ku mupaka wa Uganda, kuko babonaga u Burundi butabaha inkunga ihagije, ariko ngo muri Uganda babonaga ishobora kuba nyinshi.
Muri uwo mugambi, mu mafaranga bakoresheje, amadolari 12000 yoherejwe na Ben Rutabana kuri Western Union i Bujumbura, Richard ajya kuyabikuza.
Muri Gicurasi uyu mwaka niho ba barwanyi ba Kayumba bimutse, bageze Kalehe baza guhura n’umutwe wa MRCD iyoborwa na Gen Irategeka Wilson, bababwira ko ngo bo batangiye akazi muri Nyungwe.
Bamaze kuruhuka ngo bakomeje urugendo “rutabahiriye na gatoya,” kuko bageze muri Gatoyi i Masisi, bahuye n’ibico byinshi by’ingabo za Congo, FARDC, bararaswa, aribwo bamwe bafatwaga abandi bishyikiriza ingabo za Loni ziri mu Burasirazuba bwa Congo, Monusco.
Umushinjacyaha yavuze ko abashoboye kurokoka bagiye bamanika amaboko ku matariki atandukanye, kugeza ubwo Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabashyikirije u Rwanda.
Ubuhamya ubushinjacyaha bwagaragaje, bushingiye ku iperereza bwakoze n’inyandiko mvugo z’abashinjwa ibyaha.
Ibyagaragajwe bihura n’ibya raporo y’impuguke za Loni, kuko nayo ivuga ko intwaro, ibiryo, imiti n’imyambaro byose uwo mutwe wakoreshaga bituruka i Burundi.
Raporo ivuga ko uwo mutwe wari waragabanyijwemo batayo eshatu, iyitwa Alpha, Bravo na Delta, buri imwe ikaba igizwe n’abarwanyi basaga 120.