• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Uko ubutegetsi mu Burundi bwanze kwitabira imishyikirano ya Arusha

Uko ubutegetsi mu Burundi bwanze kwitabira imishyikirano ya Arusha

Editorial 11 Jan 2016 Mu Rwanda

Ubutegetsi bwa Perezida Petero Nkurunziza bwanze kwitabira imishyikirano y’amahoro yari itegenyijwe gutangira uyu munsi Arusha muri Tanzania, kandi ntibwanatanga n’impamvu zisobanutse.

Mu mpera z’ukwezi gushize umuhuza mu bibazo by’u Burundi, Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yari yatangaje yuko imishyikirano y’Abarundi yari gusubukurwa tariki 06/01/2016 Arusha muri Tanzania aho gukomeza kubera muri Uganda. Ibi Museveni yabitangaje mu mushyikirano wa mbere, utarigeze ugira ikivugirwamo gifatika, wabereye Entebbe muri icyo gihugu cya Uganda.

Aho Entebbe intumwa za leta y’u Burundi zari ziyobowe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Alain Nyamitwe, wabwiye itangazamakuru yuko byabatunguye kuba bahasanze abo leta ye idashobora gushyikirana nabo.

-1676.jpg

Alain Nyamitwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Burundi

Bamwe mu batavuga rumwe na leta bari aho Entebbe harimo abahoze bayobora u Burundi nka Jean Baptiste Bagaza, Petero Buyoya na Sylvestre Ntibantunganya.

Abandi ni nka Leonard Nyangoma uyoboye ishyaka rya FRODEB nyakuri kimwe na Pancrace Cimpaye uyoboye CNARED, ishyirahamwe rirwanira iyubahirizwa ry’amasezerano ya Arusha n’uburenganzira bwa muntu.

-1670.jpg

Abari bitabiriye imishyikirano Entebbe muri Uganda

-1671.jpg

Amagana bari mu mihanda bamagana manda ya gatatu ya Petero Nkurunziza

-1672.jpg

Perezida Museveni niwe watangije iyi mishyikirano mu Burundi

Bujumbura ivuga yuko itazagirana imishyikirano n’abashatse guhirika ubutegetsi kimwe n’abahamagariraga abantu kujya mu myigaragambyo yo kwamagana manda ya gatatu ya Nkurunziza. Abakurikiranye neza amagambo yakomeje kuvugwa nyuma y’iyo nama ya Entebbe babonaga neza yuko ubutegetsi mu Burundi butazitabira ibyo biganiro byari byateguwe gutangira uyu munsi ku wa gatatu tariki 6 Mutarama Arusha.

Benshi mu bari kwitabira iyo mishyikirano ya Arusha ntabwo bari bazi yuko itakibaye.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania, Augustin Mahiga, ku mugoroba w’itariki 05/01/2015 yabwiye ijwi rya Amerika VOA yuko yari muri Afurika y’Epfo kuganira na Perezida Jacob Zuma kuri icyo kibazo cy’u Burundi ngo ariko bugomba gucya yageze Arusha kubwira uwaba yari yitabiriye iyo mishyikirano yuko itakibaye !

-1674.jpg

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania, Augustin Mahiga

Museveni niwe muhuza watowe na EAC, AU ndetse anemezwa na LONI yuko ariwe muhuza w’Abarundi, ariko uko bigaragara n’uko agenda abyegeka kuri Tanzania.

Kayumba Casmiry

2016-01-11
Editorial

IZINDI NKURU

Ikibazo cya Paul Rusesabagina gishobora kuba kitakibangamiye umubano hagati y’u Rwanda n’Ububiligi

Ikibazo cya Paul Rusesabagina gishobora kuba kitakibangamiye umubano hagati y’u Rwanda n’Ububiligi

Editorial 28 Oct 2021
Profesa Malonga yabonye umudali wo guteza imbere Igiswahili

Profesa Malonga yabonye umudali wo guteza imbere Igiswahili

Editorial 12 Oct 2016
Umugore wise Perezida Museveni ikibuno yangiwe kurekurwa by’agateganyo

Umugore wise Perezida Museveni ikibuno yangiwe kurekurwa by’agateganyo

Editorial 12 Apr 2017
#AU SUMMIT: Leta y’u Burundi yahamagaje igitaraganya intumwa zari  ziyihagarariye mu nama y’umuryango w’ubumwe bwa Afrika ibera i Kigali

#AU SUMMIT: Leta y’u Burundi yahamagaje igitaraganya intumwa zari ziyihagarariye mu nama y’umuryango w’ubumwe bwa Afrika ibera i Kigali

Editorial 18 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibibazo bibazwa Padiri Thomas Nahimana uzagera mu Rwanda kuri uyu  wa Gatatu
ITOHOZA

Ibibazo bibazwa Padiri Thomas Nahimana uzagera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu

Editorial 23 Nov 2016
Urubyiruko rwungukiye byinshi mu musaruro w’imiyoborere myiza
Amakuru

Urubyiruko rwungukiye byinshi mu musaruro w’imiyoborere myiza

Editorial 24 Aug 2023
Nyuma y’ibuyera n’ifatwa rye, Ruharwa Fulgence Kayishema ashobora kwisanga mu nzira igana Arusha
Amakuru

Nyuma y’ibuyera n’ifatwa rye, Ruharwa Fulgence Kayishema ashobora kwisanga mu nzira igana Arusha

Editorial 16 Aug 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru