Ubutegetsi bwa Perezida Petero Nkurunziza bwanze kwitabira imishyikirano y’amahoro yari itegenyijwe gutangira uyu munsi Arusha muri Tanzania, kandi ntibwanatanga n’impamvu zisobanutse.
Mu mpera z’ukwezi gushize umuhuza mu bibazo by’u Burundi, Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yari yatangaje yuko imishyikirano y’Abarundi yari gusubukurwa tariki 06/01/2016 Arusha muri Tanzania aho gukomeza kubera muri Uganda. Ibi Museveni yabitangaje mu mushyikirano wa mbere, utarigeze ugira ikivugirwamo gifatika, wabereye Entebbe muri icyo gihugu cya Uganda.
Aho Entebbe intumwa za leta y’u Burundi zari ziyobowe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Alain Nyamitwe, wabwiye itangazamakuru yuko byabatunguye kuba bahasanze abo leta ye idashobora gushyikirana nabo.
Alain Nyamitwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Burundi
Bamwe mu batavuga rumwe na leta bari aho Entebbe harimo abahoze bayobora u Burundi nka Jean Baptiste Bagaza, Petero Buyoya na Sylvestre Ntibantunganya.
Abandi ni nka Leonard Nyangoma uyoboye ishyaka rya FRODEB nyakuri kimwe na Pancrace Cimpaye uyoboye CNARED, ishyirahamwe rirwanira iyubahirizwa ry’amasezerano ya Arusha n’uburenganzira bwa muntu.
Abari bitabiriye imishyikirano Entebbe muri Uganda
Amagana bari mu mihanda bamagana manda ya gatatu ya Petero Nkurunziza
Perezida Museveni niwe watangije iyi mishyikirano mu Burundi
Bujumbura ivuga yuko itazagirana imishyikirano n’abashatse guhirika ubutegetsi kimwe n’abahamagariraga abantu kujya mu myigaragambyo yo kwamagana manda ya gatatu ya Nkurunziza. Abakurikiranye neza amagambo yakomeje kuvugwa nyuma y’iyo nama ya Entebbe babonaga neza yuko ubutegetsi mu Burundi butazitabira ibyo biganiro byari byateguwe gutangira uyu munsi ku wa gatatu tariki 6 Mutarama Arusha.
Benshi mu bari kwitabira iyo mishyikirano ya Arusha ntabwo bari bazi yuko itakibaye.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania, Augustin Mahiga, ku mugoroba w’itariki 05/01/2015 yabwiye ijwi rya Amerika VOA yuko yari muri Afurika y’Epfo kuganira na Perezida Jacob Zuma kuri icyo kibazo cy’u Burundi ngo ariko bugomba gucya yageze Arusha kubwira uwaba yari yitabiriye iyo mishyikirano yuko itakibaye !
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania, Augustin Mahiga
Museveni niwe muhuza watowe na EAC, AU ndetse anemezwa na LONI yuko ariwe muhuza w’Abarundi, ariko uko bigaragara n’uko agenda abyegeka kuri Tanzania.
Kayumba Casmiry