• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uko Uganda yanze kwikora mu nda mugihe yasinya amasezerano yo kwambura intwaro FDLR na RNC/P5

Uko Uganda yanze kwikora mu nda mugihe yasinya amasezerano yo kwambura intwaro FDLR na RNC/P5

Editorial 30 Oct 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Kwikura kwa uganda mu bufatanye bw’ibihugu by’akarere bwo guhashya imitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri  RD-Congo ni ikindi kimenyetso simusiga ko Uganda ihetse mu mujishi imitwe yose iteje umutekano muke mu karere ikorera mu mashyamba ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Hamaze iminsi hacicikana inkuru mu binyamakuru bihengamiye kuri Leta ya Uganda nka Chimpreport.com,Softpower.com nibindi biterwa inkunga na Rujugiro Tribert mu guharabika URwanda,bivuga ko igihugu cya Uganda cyateye utwatsi amasezerano y’abahagarariye ingabo za Leta ya Congo,uBurundi,Uganda na Tanzania agamije kurandura imitwe yitwaje intwaro harimo n’iyo ibereye umufatanyabikorwa  mukuru ariyo RNC,FDLR,P5, FPP na RUD-URUNANA.

Ese u Rwanda ko arirwo rushyirwa mu majwi nirwo rwatumije iyi  inama?

Mu mpera z’ukwezi kwa Kanama 2019 igihugu cya Uganda cyohereje itsinda ry’Abakuru b’ingabo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo gusaba iki gihugu ko cyakwemerera Uganda kohereza ingabo zayo k’ubutaka bwa Congo kurwanya ADF NALU umutwe w’inyeshyamba  zigometse k’ubutegetsi bwa Uganda Congo,yashimye iki cyifuzo ariko isanga Uganda atariyo yonyine ifite abayirwanya bakorera muri Kongo isaba ko hatumizwa n’ibihugu by’uRwanda n‘uBurundi,igihugu cya Tanzaniya cyatumiwe nk’indorerezi mu iyi gahunda.

Iyi nama yabaye ku matariki ya 13 na 14 Nzeli yibanze ku gufata icyemezo kirambye kigamije guhashya  imitwe y’iterabwoba nka  FDLR, RNC,CNRD na RUD-Urunana y’abanyarwanda na Mai-Mai, APCLS,NDC,NDC-R CMC/Nyatura na gumino n’indi y’abarundi  nka RED/TABARA,FNL na FPB yose irwanira mu burengerazuba bwa Congo.

Aba bakuru b’ingabo bari baremeje ko operasiyo y’ukwezi kumwe ihagije kugira ngo babe bamenesheje iyo mitwe. Ngo mu kwezi k’Ugushyingo,iyi operasiyo iramutse  ikozwe neza n’ingabo zihariye[special forces ]iturutse mu ngabo z’u Rwanda,iz’u Burundi,iza Uganda ndetse n’iziturutse muri Congo yaba yararangiye nta mutwe n’umwe witwaje intwaro ukibarizwa mu mashyamba ya Congo.

Gusa ariko uhagarariye igihugu cya Uganda muri aya masezerano Lt.Gen. Elwelu yanze gusinya umwanzuro wanyuma wayo kubera ko u Rwanda rwashakaga gushyira umutwe wayo w’ingabo zihariye [special forces]ku mupaka warwo na Uganda ndetse no kumupaka warwo n’u Burundi.

URwanda nk’igihugu gifite imitwe irurwanya iherereye muri Kivu y’Amajyepfo nka CNRD UBWIYUNGE/FLN, muri Kivu y’Amajyaruguru hari FDLR,RUD URUNANA na FPP, imaze iminsi ihungabanya umutekano mu majyaruguru y’uRwanda rwasabye ko rwakurikiranira hafi ibikorwa by’iyimitwe ariko Uganda ibigiraho impungenge nk’umufatanyabikorwa wazo ikaba n’umuterankunga mu bya gisilikare w’iyi mitwe y’iterabwoba.

Uganda kuba iya mbere mu gusaba gukorera muri Kongo s’uguhashya ADF NALU yari amayeri yo kwiyunga n’iyi mitwe ikayongerera imbaraga kuburyo buhoraho ikabasha guhangana na RDF, kuko,uyu mutwe wa ADF NALU  kuva washingwa nturagaba igitero na kimwe k’ubutaka bwa Uganda,ariko buri munsi wica abanyekongo abakurikiranira hafi iby’uyu mutwe bavugako waba warashinzwe na bamwe mu nzego z’umutekano za Uganda kugirango,Uganda ibone uko isahura ubutunzi bwo mu butaka bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Abasesenguzi mu bya Politike y’Akarere bati ese “ikibazo cy’Abahema n’Abarendu nacyo kiri mu kibazo nyamukuru cyatumaga Uganda ikora bwangu mu kohereza ingabo zayo k’ubutaka bwa Congo”??? ariko kuberako yabonye inzego z’umutekano z’Akarere zirimo n’u Rwanda zizaba zikurikirana buri kintu cyose kibaye yasanze ntanyungu izagira muri ubu bufatanye ihitamo guseta ibirenge dore ko ubwoko bw’Abahema bushyigikiwe na Uganda bukaba buhanganye n’abitwa Abarendu,igihugu cya Uganda kigirira inyungu mu kuryanishya ayo moko kugirango cyikorere ubusahuzi muri ako Karere ka Bunya gafashe ku gihugu cya Uganda.

Kwikura mu masezerano y’ubufatanye bw’ibihugu by’Akarere k’ibiyaga bigari ku iki gihugu cya Uganda nta gihombo u Rwanda rubihomberamo cyane ko atarirwo rwateguye uyu mushinga wateguwe na Leta ya Congo, kandi abakuru b’ingabo bawusizeho umukono bakaba bizeye umusaruro uzavamo.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Lt. Col Innocent Munyengango, yavuze ko ibiganiro byabaye mu nama ya kabiri byagenze neza ku mpande zose, akaba atiyumvisha ukuntu Uganda ubu noneho itangiye kuzana ibibazo bya politiki mu bikorwa byo gushakira amahoro aka karere, kandi ikabikora yifashishije ibinyamakuru bikorera mu kwaha kwa Leta.

2019-10-30
Editorial

IZINDI NKURU

Kayumba Nyamwasa arakoresha Sande Charles mu bikorwa byo guhiga abitwa abanzi ba RNC

Kayumba Nyamwasa arakoresha Sande Charles mu bikorwa byo guhiga abitwa abanzi ba RNC

Editorial 25 Sep 2017
Umukongomani Nyamuhombeza, indashima  isebya u Rwanda rwamuhaye byose ubwo yari  mu nkambi mu Rwanda.

Umukongomani Nyamuhombeza, indashima isebya u Rwanda rwamuhaye byose ubwo yari mu nkambi mu Rwanda.

Editorial 08 Nov 2023
Uwakoze Jenoside yarihiwe amashuri na FARG bimenyekana ageze muri kaminuza

Uwakoze Jenoside yarihiwe amashuri na FARG bimenyekana ageze muri kaminuza

Editorial 31 Oct 2017
Impamvu u Rwanda rwafashe umwanzuro wo kuva k’umupaka uhuriweho (One Stop Border Post) n’abarundi wa Ruhwa

Impamvu u Rwanda rwafashe umwanzuro wo kuva k’umupaka uhuriweho (One Stop Border Post) n’abarundi wa Ruhwa

Editorial 21 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amore akomeje kwagura muzika ye
IMIKINO

Amore akomeje kwagura muzika ye

Editorial 04 Mar 2016
Prof. Shyaka asanga itangazamakuru mu Rwanda ryigenga kandi rigerageza gukora kinyamwuga
Mu Mahanga

Prof. Shyaka asanga itangazamakuru mu Rwanda ryigenga kandi rigerageza gukora kinyamwuga

Editorial 07 Nov 2016
Uganda Airlines na politiki zishaje za Museveni
INKURU NYAMUKURU

Uganda Airlines na politiki zishaje za Museveni

Editorial 28 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru