Nyuma y’imyaka isaga 20 abajenosideri n’ibigarasha birwana no kugereka urupfu rwa Perezida Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi, kuri uyu wa kabiri tariki 15 Gashyantare 2022, Urukiko Rusesa Imanza mu Bufaransa rwanzuye ko iyo dosiye iteshejwe burundu agaciro, bivuze ko itazagaruka na rimwe mu butabera bw’icyo gihugu.
Iki kirego cyari cyatanzwe n’umuryango wa Habyarimana n’abambari bawo, bashyigikiwe cyane n’umucamanza w’Umufaransa Jean Louis Bruguière wagaragaje kubogama n’urwango rukabije ku Rwanda n’abayobozi barwo.
Uyu Bruguière ni nawe wahise asohora inyandiko zisaba ifatwa ry’abasirikari bakuru mu Ngabo z’u Rwanda, aribo Rose Kabuye, Charles Kayonga, Sam Kanyemera, James Kabarebe, Jack Nziza, Jacob Tumwiine na Frank Nziza.
Jean Louis Bruguière yakoraga ibi byose atarigeze akandagira mu Rwanda, ahubwo akagendera ku batangabuhamya bagambiriye kugirira nabi u Rwanda, barimo abajenosideri n’abahoze mu ngabo za FPR, ariko bakaza kuva mu Rwanda bakoze ibyaha binyuranye.
Undi mucamanza nawe w’Umufaransa, Marc Trévidic yaje gutahura amakosa akabije n’amarangamutima ya Jean Louis Bruguière, we yiyemeza gukora iperereza ryimbitse ku ihanuka ry’indege ya Habyarimana. Yaje mu Rwanda yigerera ahakorewe icyaha, avugana n’abatangabuhamya banyuranye, yifashisha ikoranabuhanga mu mikoreshereze y’ibisasu biremereye, maze yanzura ko ibisasu bya rutura byahanuye iyo ndege byarasiwe mu kigo cya gisirikari cya Kanombe, cyari mu maboko y’ubutegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Benshi mu bahanga bakurikiranira hafi amateka na politiki by’u Rwanda, bakomeje guhamya ko ibyegera bya Perezida Habyarimana bitishimiye ko yemeye gusinya amasezerano y’amahoro ya Arusha.
Abo bagome barimo Théoneste Bagosora, Agatha Kanziga (umugore wa Habyarimana), n’abandi bari bagize ”Akazu” k’abahezanguni, ntibumva uburyo Leta yabo yasangira ubutegetsi na FPR-Inkotanyi, bitaga”umwanzi”, maze bahitamo kwica Yuvenali Habyarimana kugirango amasezerano ya Arusha aburizwemo.
Umwanzuro w’Urukiko Rusesa Imanza rero uje ushimangira raporo y’Umucamanaza Trèvidic, ukaba unashubije icyubahiro ubutabera bw’Ubufaransa, bwari bwahumanyijwe na Bruguière wahisemo kubogamira kuri Leta y’abicanyi.
Abunganiraga mu mategeko abaregwaga muri iyi dosiye, aribo Me Bernard Maingain na Me Léon Forster, babwiye itangazamakuru ko iyi ari intsinzi y’ubutabera, kandi bikaba bitanga icyizere ko inkiko z’Ubufaransa zishobora kuba zigiye no guhagurukira abidegembya muri icyo gihugu, kandi bakekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ukuri kuratsinze, abanzi nibaririre mu myotsi!!