Tariki ya 20 Ukuboza 2024, Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yakoze impinduka zikomeye mu gisirikare, aho muri benshi bahinduriwe imirimo.
Liyetona Jenerali Masunzu Pacifique yagizwe umukuru w’akarere ka gatatu ka gisirikare, kagizwe n’ intara ya Kivu y’Amajyepfo, Maniema, Ituri, Tshopo, Bas-Uélé na Haut-Uélé , ndetse na Kivu y’Amajyaruguru aho M23 ikomeje kwigarurira uduce.
Liyetona Jenerali Masunzu Pacifique asanzwe ari Umunyamulenge, ndetse akanagira urugo ruherereye muri Kiziba, Minembwe, muri Kivu y’Amajyepfo, agace yagiye arangwamo ibikorwa by’ubugambanyi bukomeye ku Banyamurenge, kugeza naho yagiye akorana na FDLR, umutwe wubakiye ku ngengabitekerezo ya jenoside, wanga urunuka umututsi wese cyangwa n’undi wese basa.
Uku gukorana n’abajenosideri ba FDLR, kandi azi neza urwango ibagirira, ni nka wa mugani ugira uti:”Akamasa kazamara inka kazivukamo”. Ni koko kandi, ibikorwa bya Masunzu ni imungu ku mutekano w’Abanyamulenge muri rusange, mu gihe bamubonaga nk’igisubizo atarabagambanira ngo ave muri RCD-Goma, akajya gufatanya na Mai Mai ndetse na FDLR mu kurwanya RCD Goma yari avuyemo, ubwo yinjiraga mu gisirikare cya Joseph Kabila.
Usibye gukorana n’abanga urunuka Abanyamulenge, ubu Masunzu yamaze koherezwa kurwanya benewabo b’Abanyamulenge, ndetse n’Abakongomani bavuga ikinyarwanda mu burasirazuba bwa kongo, aho asanze ku rugamba FDLR. Agiye kwifatanya kandi n’Abarundi, kugeza n’ubu batigeze baha ubutabera Abanyamulenge biciwe ababo i Gatumba, mu Burundi, dore inyaka 20 yose irashize!
Uretse kuba abakoze ubwicanyi bwi mu Gatumba n’ubu bidegembya kandi bazwi neza, kuva tariki 2 kugeza kuya 6 Werurwe 2024, ingabo z’Abarundi niza Kongo ziri muri Kivu y’Amajyepfo zateye Abanyamulenge muri Uvira, zirabica ndetse ziranabatwikira, ibi byose bigakorwa bitwikiriye kurwanya umutwe wa Twirwaneho.
Abasesenguzi mu bya gisirikare bahamya ko uku kohereza Jenerali Pacifique Masunzu kurwanya umitwe yitwaje intwaro harimo n’iy’Abanyamulenge ndetse na M23, ari amayeri y’ubugome Leta ya Kinshasa yahisemo gukoresha, kugirango niyica Abanyamulenge( dore ko hari n’amakuru amaze iminsi avuga komuri Kivu y’Amajyepfo hari gutegurwa jenoside y’Abanyamulenge), bizacanganyikisha abantu kumva uburyo bari kwica na benewabo. Ibi nabyo bikaba bigize ubugambanyi ku Banyamulenge, kuko bigabanya uburemere bw’ibyo bahora basaba, ko bahabwa uburenganzira bwabo ndetse n’ubutabera nk’abansi Banyekongo, dore ko bagiye bicwa mu bihe bitandukanye n’andi moko tutibagiye n’ingabo za leta, none bakaba bari kumanikwa n’ubawakababohoye.
Ikindi kandi, hari bamwe mu basesenguzi berekana ko n’uyu mwanya Pacifique Masunzu yahawe, ari umutego Perezida Tshisekedi yamuteze wo kurwanya M23 ikomeje kwigarurira ibice byinshi muri Kivu y’Amajyaruguru, kuri ubu ikaba irimo kwigarurira ibice bya Lubero ari nako umujyi wa Butembo urushaho kugarizwa.
Ibi rero birashyira mu rwobo Jenerali Pacifique Masunzu mu gihe azananirwa guhasha M23, doreko bigaragarira buri wese ko uyu mutwe urusha imbaraga igisirikare cya Leta, gifatanyije n’imitwe y’itwaje intwaro, FDLR, ingabo za SADC, iz’uBurundi ndetse n’abacancuro.
Ibi biraba kandi mu gihe Umunyamabanga wa M23, Benjamin Mbonimpa, yateguje Masunzu ko nta cyahagarika umuvuduko wayo.
Uyu Jenerali Masunzu se wahisemo kuba “mpemukendamuke”, akaba nka wa mupfapfa witeye inkanda y’uruhu rwishe nyina, azanye irihe banga ryananiye abandi ku rugamba, ritari ukuba igitambo cyo gutsindwa kw’ingabo ziturutse imihanda yose? Umubyeyi ukwanga akuraga urugamba rwamunaniye.