Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS) bwagaragaje ko igitsina cy’umugabo cyakaswe (bizwi cyane nko gusilamura), aba afite amahirwe angana na 60% yo kutandura agakoko gatera SIDA. Ibi kandi bikaba byemezwa na Muganga HITIMANA Janvier ushinzwe gutanga ubukangurambaga ku kurwanya SIDA mu Karere ka Bugesera
Igitsina cy’umugabo kitakaswe byagaragaye ko kibika imyanda irimo udukoko dutera indwara zitandukanye zirimo kanseri y’igitsina, indwara zifata urwungano rw’inkari. Kibika kandi indi myanda yaba iva mu mubiri cyangwa iva hanze ako gahu ko ku gitsina kakaba gashobora kuba indiri ya za mikorobe zishobora kugirira nabi umubiri kandi iyo myanda kuyivanamo biragorana
Ubusanzwe kugira ngo habeho kwandura agakoko gatera SIDA mu mibonano mpuzabitsina, ni uko amaraso y’umwe ahura n’ay’undi bitewe no gukubanaho hagati y’uwanduye n’utarandure. Igihu cy’utarasilamuye gikomereka vuba kandi n’umubiri we uba woroshye, mu gihe uw’igitsina gisilamuye uba warakomeye ku buryo udakomereka byoroshye.
Ese koko kwisilamuza bigabanya ibyago byo kwandura SIDA?
Nkuko ubushakashatsi bubigaragaza, kwisiramuza bigabanya ibyago byo kuba wakwandura SIDA mu gihe wakoze imibonano idakingiye. Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu bakoze imibonano idakingiye basilamuye ndetse n’abadasilamuye bwagaragaje ko kwisilamuza bigabanya ibyago byo kuba wakwandura SIDA ku kigero kingana na 60%.
N’ubwo bigabanya ibyago ariko si ijana ku ijana ahubwo bishatse kuvuga ko umuntu aramutse akoze imibonano mpuzabitsina idakingiye n’umuntu wanduye aba afite mahirwe angana na 60% yo kuba atakwandura.
Kwisilamuza ni iki?
Kwisiramuza cyangwa gukebwa ni igikorwa cyo gukuraho agahu kaba gakikije kakanatwikira umutwe w’igitsina cy’umugabo.
Umuntu asilamurwa ku myaka iyo ari yo yose, bikaba byiza k’ umwana ukivuka kuko ashobora gusilamurwa mu gihe cy’amasaha 72 ni ukuvuga iminsi ibiri mu gihe byifujwe n’ababyeyi be.
Umuco wo gusilamurwa wahozeho kuva kera hashize imyaka myinshi, amateka agaragaza ko hashize imyaka irenga Ibihumbi bine (4000) mbere y’ivuka rya Yezu. Akaba ari umuco wihariye w’Abayuda ndetse n’Abayisilamu.
Src : ABASIRWA