Umugabo witwa Musangabatware arashinjwa kwica umugore we Marie Mushimiyimana amuteye inkota mu nda nyamara atwite inda y’amezi arindwi. Uyu mugore yari yarahunze uyu mugabo waje avuye ku Gisenyi akamusanga i Ntarama mu Bugesera aho yamuhungiye amwicisha inkota. Agerageje kwiyica na we biranga.
Uyu mugore yishwe kuwa kabiri w’iki cyumweru tariki 02 Mutarama 2018. Bamwe mubo mu muryango bavuga ko yari yarahunze uyu mugabo kubera amakimbirane akomeye n’umugabo we.
Nyuma yo kumenya aho umugore we yamuhunguye, Musangabatware ukomoka i Musebeya muri Nyamagabe mu gitondo cyo kuwa kabiri ngo yageze i Ntarama aho Marie yamuhungiye arakomanga undi afungura atazi uwo akinguriye.
Ageze mu nzu ngo yamwicishije inkota yari yitwaje ayimusogota mu gihimba, atagize impuhwe z’uko atwite inda y’amezi arindwi. Abica bombi.
Umwe mu batabaye yavuze ko abantu bahise batabara ari benshi bumvise Marie atabaje, Musangabatware asumbirijwe n’abaturage ahita yikegeta ingoto na ya nkota ngo yiyahure ariko biba iby’ubusa ntiyapfa ahubwo arafatwa.
Ubu uyu mugabo ari kuvurirwa mu bitaro bimwe mu mugi wa Kigali.
Mukantwari Berthilde Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurengew a Ntarama yavuze ko ubu bwicanyi bwabaye kuwa kabiri ndetse uyu mugabo koko akagerageza kwiyica yiciye ingoto bikanga.
Mukantwari avuga ko bataramenya neza niba uyu mugabo n’uyu mugore bari baratandukanye byemewe n’amategeko kuko umugore yapfuye umugabo na we akaba yaritemye ingoto atavuga.
Marie Mukeshimana w’imyaka 38 wari wararokotse Jenoside agasigarana n’umuvandimwe we umwe gusa, we n’umwana yari atwite bashyinguwe ejo hashize kuwa gatatu.
Marie na Musangabatware bari bafitanye abana batanu atwite inda ya gatandatu. Babaga i Mushubi muri Nyamagabe.
Umuyobozi w’Umurenge wa Ntarama avuga ko Marie yabanaga n’abana babiri be, akaba yari afite akaduka yashinze aha i Ntarama abana be niko bararagamo we akarara mu rugo. Aba bana bakaba baratashye bukeye basanga inkuru mbi iwabo.