• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Umugabo yishe umugore we utwite amezi 7 wari waramuhungiye i Ntarama

Umugabo yishe umugore we utwite amezi 7 wari waramuhungiye i Ntarama

Editorial 04 Jan 2018 Mu Rwanda

Umugabo witwa Musangabatware arashinjwa kwica umugore we Marie Mushimiyimana amuteye inkota mu nda nyamara atwite inda y’amezi arindwi. Uyu mugore yari yarahunze uyu mugabo waje avuye ku Gisenyi akamusanga i Ntarama mu Bugesera aho yamuhungiye amwicisha inkota. Agerageje kwiyica na we biranga.

Musangabatware yitemye ingoto ngo yiyice ariko ntibyamuhira ubu ari kuvurirwa i Kigali

Uyu mugore yishwe kuwa kabiri w’iki cyumweru tariki 02 Mutarama 2018. Bamwe mubo mu muryango bavuga ko yari yarahunze uyu mugabo kubera amakimbirane akomeye n’umugabo we.

Nyuma yo kumenya aho umugore we yamuhunguye, Musangabatware ukomoka i Musebeya muri Nyamagabe mu gitondo cyo kuwa kabiri ngo yageze i Ntarama aho Marie yamuhungiye arakomanga undi afungura atazi uwo akinguriye.

Ageze mu nzu ngo yamwicishije inkota yari yitwaje ayimusogota mu gihimba, atagize impuhwe z’uko atwite inda y’amezi arindwi. Abica bombi.

Umwe mu batabaye yavuze  ko abantu bahise batabara ari benshi bumvise Marie atabaje, Musangabatware asumbirijwe n’abaturage ahita yikegeta ingoto na ya nkota ngo yiyahure ariko biba iby’ubusa ntiyapfa ahubwo arafatwa.

Ubu uyu mugabo ari kuvurirwa mu bitaro bimwe mu mugi wa Kigali.

Mukantwari Berthilde Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurengew a Ntarama yavuze ko ubu bwicanyi bwabaye kuwa kabiri ndetse uyu mugabo koko akagerageza kwiyica yiciye ingoto bikanga.

Mushimiyimana Marie yari yarahunze umugabo we kubera amakimbirane mu rugo rwabo

Mushimiyimana Marie yari yarahunze umugabo we kubera amakimbirane mu rugo rwabo

Mukantwari avuga ko bataramenya neza niba uyu mugabo n’uyu mugore bari baratandukanye byemewe n’amategeko kuko umugore yapfuye umugabo na we akaba yaritemye ingoto atavuga.

Marie Mukeshimana w’imyaka 38 wari wararokotse Jenoside agasigarana n’umuvandimwe we umwe gusa, we n’umwana yari atwite bashyinguwe ejo hashize kuwa gatatu.

Marie na Musangabatware bari bafitanye abana batanu atwite inda ya gatandatu.  Babaga i Mushubi muri Nyamagabe.

Umuyobozi w’Umurenge wa Ntarama avuga ko Marie yabanaga n’abana babiri be, akaba yari afite akaduka yashinze aha i Ntarama abana be niko bararagamo we akarara mu rugo. Aba bana bakaba baratashye bukeye basanga inkuru mbi iwabo.

 

2018-01-04
Editorial

IZINDI NKURU

Sitade Umuganda yongeye kwemererwa kwakira imikino, impinduka ku mikino imwe n’imwe y’umunsi wa 5 wa shampiyona y’u Rwanda

Sitade Umuganda yongeye kwemererwa kwakira imikino, impinduka ku mikino imwe n’imwe y’umunsi wa 5 wa shampiyona y’u Rwanda

Editorial 26 Nov 2021
Kibeho: Amacumbi n’ibyo kurya  birabona umugabo bigasiba undi

Kibeho: Amacumbi n’ibyo kurya birabona umugabo bigasiba undi

Editorial 14 Aug 2017
Kwibuka 23: Minisitiri Uwacu yaganirije abapolisi ku kurinda ibyagezweho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi [ AMAFOTO ]

Kwibuka 23: Minisitiri Uwacu yaganirije abapolisi ku kurinda ibyagezweho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi [ AMAFOTO ]

Editorial 11 Apr 2017
Abantu batanu basanganywe Coronavirus mu bipimo 1036 byafashwe, abanduye mu Rwanda bagera ku 118, abandi bantu 11 bakize COVID-19 basezererwa

Abantu batanu basanganywe Coronavirus mu bipimo 1036 byafashwe, abanduye mu Rwanda bagera ku 118, abandi bantu 11 bakize COVID-19 basezererwa

Editorial 11 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Iradukunda Liliane yabaye Nyampinga w’u Rwanda 2018
INKURU NYAMUKURU

Iradukunda Liliane yabaye Nyampinga w’u Rwanda 2018

Editorial 25 Feb 2018
Rusizi : Inzego z’umutekano z’u Rwanda zabonye ibimenyetso byasizwe inyuma n’abantu bitwaje ibirwanisho
ITOHOZA

Rusizi : Inzego z’umutekano z’u Rwanda zabonye ibimenyetso byasizwe inyuma n’abantu bitwaje ibirwanisho

Editorial 13 Mar 2017
Perezida Kagame yafunguye ububiko bushya bw’ibicuruzwa bivuye mu mahanga
UBUKUNGU

Perezida Kagame yafunguye ububiko bushya bw’ibicuruzwa bivuye mu mahanga

Editorial 22 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru