Guhera kuwa mbere tariki ya 27 Ugushyingo 2017, muri Tanzania, hatangiye ibiganiro bigamije gushakira umuti ibibazo bya politiki mu Burundi, ariko bigaragara ko mu batumirwa, harimo abari mu kwaha kwa Leta kandi biyita abayirwanya.
Ibi biganiro byitabiriwe ahanini n’abahagarariye imitwe ya politiki n’imiryango ariko bikorana bya hafi na Leta y’u Burundi.
Naho Leta ihagarariwe n’Umujyanama muri Minisiteri y’Umutekano, Ntahiraja Therance, usanzwe uzwiho kuba umuntu utsimbarara. Kuba Leta yamwohereje, byerekana ko idafite ubushake bwo kumvikana n’abatavugarumwe nayo ndetse ko nta gahunda yo kurekura ubutegetsi muri 2020.
Ku ruhande rw’impuzamashyaka y’abatavuga rumwe na Leta (CNARED), bo nta muntu bohereje ubahagarariye, kuko ibiganiro byabanje batigeze batumirwa, ariko bagateganya ko bashobora kuzohereza umuntu uzajya kuvuga uruhande rwabo, ariko batagamije kwitabira ibiganiro.
Abarwanya Leta bari mu gihugu, bahagarariwe na Agathon Rwasa ngo ufite n’intego yo guhirimbana kugirango bikomeze kubera muri Tanzania aho kubera mu Burundi nk’uko Leta ibishaka.
Agathon Rwasa ni visi Perezida w’inteko Nshingamategeko y’u Burundi, kugeza n’iyi saha avuga ko atavuga rumwe na Leta ariko bamwe bakabifata nk’ikinamico arimo na Perezida Nkurunziza.
Ku ruhande rwa CNDD FDD hoherejwe umunyamabanga wayo mukuru, Evariste Ndayishimiye n’abandi bamuherekeje.
Mu matora yabaye 2015, mu bari biyamamaje, Agathon niwe wari uhangayikishije CNDD FDD yari yatanze Nkurunziza nk’umukandida, uyu mugabo Agathon afite abamushyigikiye benshi kandi akaba yaranamaze imyaka myinshi ari inyeshyamba afite n’ingabo.
Ubwo amatora yari arimbanyije, yavugaga ko azakuramo kandidatire ye mu gihe Nkurunziza azaba yiyamamaje, byaje kurangira biyamamazanyije ndetse mu majwi aza ari uwa kabiri kuri we [Nkurunziza] binarangira amugize visi Perezida w’Inteko.
Ni byinshi byagiye bivugwa mu bitangazamakuru, bamwe basesengura ko Agathon Rwasa agambaniye Opozisiyo, abandi bakavuga ko yahawe amafaranga menshi ngo ace bugufi, ariko n’ubu imikorere ye ikaba ikibazwaho nubwo avuga ko ayirwanya kandi ayikorera umunsi ku wundi.
Ibi biganiro birimo kubera i Arusha muri Tanzania mu gihe Leta ya Nkurunziza yifuzaga ko bibera mu Burundi, abasesengura ibya politiki y’i Burundi bakabifata nk’uburyo Leta yashakaga bwo gufata abayirwanya mu gihe baba babyitabiriye mu Burundi.
Ikindi na none kigarukwaho, Perezida Nkurunziza kuva yatorerwa iyi manda yasohotse mu gihugu rimwe, yanze gukora ingendo zo hanze, kuba ibi biganiro bishyizwe hanze y’u Burundi nayo ikaba imbogamizi kuri we yo kutabyitabira, akazajya yohereza abamuhagarariye.
Cyiza D.