• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umugambi wa Leta y’Uburundi mu biganiro by’amahoro byitabiriwe na Agathon Rwasa ahagarariye abarwanya Leta kandi ayikorera
Rwasa Agathon

Umugambi wa Leta y’Uburundi mu biganiro by’amahoro byitabiriwe na Agathon Rwasa ahagarariye abarwanya Leta kandi ayikorera

Editorial 29 Nov 2017 INKURU NYAMUKURU

Guhera kuwa mbere tariki ya 27 Ugushyingo 2017, muri Tanzania, hatangiye ibiganiro bigamije gushakira umuti ibibazo bya politiki mu Burundi, ariko bigaragara ko mu batumirwa, harimo abari mu kwaha kwa Leta kandi biyita abayirwanya.

Ibi biganiro byitabiriwe ahanini n’abahagarariye imitwe ya politiki n’imiryango ariko bikorana bya hafi na Leta y’u Burundi.

Naho Leta ihagarariwe n’Umujyanama muri Minisiteri y’Umutekano, Ntahiraja Therance, usanzwe uzwiho kuba umuntu utsimbarara. Kuba Leta yamwohereje, byerekana ko idafite ubushake bwo kumvikana n’abatavugarumwe nayo ndetse ko nta gahunda yo kurekura ubutegetsi muri 2020.

Ku ruhande rw’impuzamashyaka y’abatavuga rumwe na Leta (CNARED), bo nta muntu bohereje ubahagarariye, kuko ibiganiro byabanje batigeze batumirwa, ariko bagateganya ko bashobora kuzohereza umuntu uzajya kuvuga uruhande rwabo, ariko batagamije kwitabira ibiganiro.

Abarwanya Leta bari mu gihugu, bahagarariwe na Agathon Rwasa ngo ufite n’intego yo guhirimbana kugirango bikomeze kubera muri Tanzania aho kubera mu Burundi nk’uko Leta ibishaka.

Agathon Rwasa ni visi Perezida w’inteko Nshingamategeko y’u Burundi, kugeza n’iyi saha avuga ko atavuga rumwe na Leta ariko bamwe bakabifata nk’ikinamico arimo na Perezida Nkurunziza.

Ku ruhande rwa CNDD FDD hoherejwe umunyamabanga wayo mukuru, Evariste Ndayishimiye n’abandi bamuherekeje.

Mu matora yabaye 2015, mu bari biyamamaje, Agathon niwe wari uhangayikishije CNDD FDD yari yatanze Nkurunziza nk’umukandida, uyu mugabo Agathon afite abamushyigikiye benshi kandi akaba yaranamaze imyaka myinshi ari inyeshyamba afite n’ingabo.

Ubwo amatora yari arimbanyije, yavugaga ko azakuramo kandidatire ye mu gihe Nkurunziza azaba yiyamamaje, byaje kurangira biyamamazanyije ndetse mu majwi aza ari uwa kabiri kuri we [Nkurunziza] binarangira amugize visi Perezida w’Inteko.

Ni byinshi byagiye bivugwa mu bitangazamakuru, bamwe basesengura ko Agathon Rwasa agambaniye Opozisiyo, abandi bakavuga ko yahawe amafaranga menshi ngo ace bugufi, ariko n’ubu imikorere ye ikaba ikibazwaho nubwo avuga ko ayirwanya kandi ayikorera umunsi ku wundi.

Ibi biganiro birimo kubera i Arusha muri Tanzania mu gihe Leta ya Nkurunziza yifuzaga ko bibera mu Burundi, abasesengura ibya politiki y’i Burundi bakabifata nk’uburyo Leta yashakaga bwo gufata abayirwanya mu gihe baba babyitabiriye mu Burundi.

Ikindi na none kigarukwaho, Perezida Nkurunziza kuva yatorerwa iyi manda yasohotse mu gihugu rimwe, yanze gukora ingendo zo hanze, kuba ibi biganiro bishyizwe hanze y’u Burundi nayo ikaba imbogamizi kuri we yo kutabyitabira, akazajya yohereza abamuhagarariye.

Cyiza D.

2017-11-29
Editorial

IZINDI NKURU

Abashaka gusenya bahoraho ariko ntibagomba kubigeraho – Perezida Kagame

Abashaka gusenya bahoraho ariko ntibagomba kubigeraho – Perezida Kagame

Editorial 01 Jan 2018
Gen Kabarebe yashimye ubwitange bw’Inkeragutabara mu gukorera igihugu

Gen Kabarebe yashimye ubwitange bw’Inkeragutabara mu gukorera igihugu

Editorial 03 Sep 2019
Gushyira mu gaciro:  ” Intwaro ikomeye muri politike”

Gushyira mu gaciro: ” Intwaro ikomeye muri politike”

Editorial 05 Feb 2018
New York: Perezida Kagame yashimye intambwe imaze guterwa mu kurwanya Jenoside n’abayihakana

New York: Perezida Kagame yashimye intambwe imaze guterwa mu kurwanya Jenoside n’abayihakana

Editorial 13 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amatora muri RPF : Paul Kagame yongeye gutorerwa kuba Chairman n’amajwi 99.9%
INKURU NYAMUKURU

Amatora muri RPF : Paul Kagame yongeye gutorerwa kuba Chairman n’amajwi 99.9%

Editorial 16 Dec 2017
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze mu gihugu cya Djibouti mu ruzinduko rw’iminsi ibiri
Mu Rwanda

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze mu gihugu cya Djibouti mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Editorial 18 Apr 2017
U Rwanda rwatsinzwe na Uganda 1-0 mu mukino w’umunsi wa kane wo mu matsinda yo guhatanira gukina igikombe cy’Isi 2022
Amakuru

U Rwanda rwatsinzwe na Uganda 1-0 mu mukino w’umunsi wa kane wo mu matsinda yo guhatanira gukina igikombe cy’Isi 2022

Editorial 10 Oct 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru