Mu muganda rusange ngarukakwezi aho Perezida Paul Kagame yifatanyije n’abaturage b’i Kabarore yaboneyeho no kugaragaza ko hari ibigo by’amashuri bitita ku bibuga by’abana kuko ngo hari aho ibyatsi byaranduwe.
Uyu muganda usoza ukwezi kwa Gashyantare wabereye mu Kagari ka Simbwa ho mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo aho abaturage bifatanyije na Perezida wa Repubulika ndetse na bamwe mu bayobozi bayobozi batangira umwiherero kuri uyu wa Gatandatu.
Abandi bayobozi na bo bitabiriye uyu mwiherero i Gabiro bayobowe na Perezida wa Sena, Bernard Makuza bifatanyije n’abandi baturage bakora umuganda ku Karere ka Gatsibo kari hafi kuzuza inyubako nshya.
Aha mu Kagari ka Simbwa katagiraga ishuri ribanza, Perezida Kagame n’abagize guverinoma bafashije aba baturage kububakira ishuri ribanza bityo bavuna amaguru (baruhura) abana bakoraga urugendo rwa kilometero 12 bajya banagana ku ishuri mu tugari duhana imbibi n’aka ka Simbwa.
Umukuru w’Igihugu yasabye abaturage kwita isuku ikikije ibigo by’amashuri batibagiwe kwita ku bibuga abana bakiniramo kuko ngo bigomba kugira ibyatsi (Ifoto/Village Urugwiro)
Mu ijambo yagejeje kuri aba baturage nyuma y’umuganda, Perezida Kagame yabibukije ko uyu ari umuco wo gukorera hamwe, ati “Ni umuco wo guterana inkunga, abafite imbaraga nke bakazihuza n’abafite nyinshi tukubaka. Nk’aya mashuri ndabasezeranya ko mu gihe gito azaba yuzuye. Si aya gusa kandi kuko n’ahandi dushaka ko bayabona.”
Yabasabye kandi kuyitaho ngo ntazangirike, ari na ho yahise agaruka ku bindi bikorwa remezo byunganira ishuri avuga ko bidakwiye kuba hari ibibuga abana bakiniraho bidafite ibyatsi.
Yagize ati “Hari aho njya mbona ibibuga byashizemo ibyatsi ku buryo byabaye imbuga. Ibibuga bigomba kuba bifite ibyatsi kuko gutera ibyatsi ni ibintu byakorwa na buri wese.”
Umukuru w’Igihugu yababwiye ko bidasaba gukodesha abantu babaterera ibyatsi mu bibuga cyangwa se babakorera isuku kuko ngo ubwabo babyikorera bikanatuma abana biga neza.
Mu bindi bikorwa remezo yemereye iri shuri ryo mu Kagari ka Simbwa, ni ikoranabuhanga kuko ngo yifuza ko bazagezwaho na za mudasobwa na zo yasabye ko zazakoreshwa neza nizibageraho.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yagaragaje ko hari ibibazo bimwe aka Karere gafite birimo kuba umurongo w’itumanaho udakora neza kandi abaturage 62.5% batunze telefoni.
Perezida Kagame yabijeje ko agiye kubikurikirana bakagezwaho umunara ubafasha gukoresha neza telefoni zabo.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe abagize Guverinoma baratangira umwiherero mu kigo cya Gisirikari cya Gabiro aho utangizwa na Perezida wa Repubulika.
Umukobwa wa Perezida Kagame, Ange Kagame na we yifatanyije n’abayobozi muri uyu muganda rusange
Ifoto/Village Urugwiro
Source : Izuba rirashe