• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku kigo Isange

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku kigo Isange

Editorial 21 Feb 2017 Mu Mahanga

Madamu Salma Ansari akaba n’umugore wa Visi Perezida w’igihugu cy’Ubuhinde , yashimye uburyo bwakoreshejwe n’u Rwanda mu gushyiraho ibigo bya Isange One Stop Centre muri gahunda yo gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Yabivuze ubwo yasuraga iki kigo kiri ku bitaro by’akarere biri ku Kacyiru kuri uyu wa mbere taliki ya 20 Gashyantare nyuma yo gusobanurirwa birambuye serivisi zitangirwa kuri Isange, aho yanavuze ko n’ubwo Ubuhinde bufite ibigo nk’ibi ariko hari byinshi byakwigirwa ku buryo u Rwanda rwakoresheje.

Madamu Ansari akaba ari mu Rwanda aherekeje umugabo we akaba na Visi Perezida w’Ubuhinde , Shri M Hamid Ansari, uri mu ruzinduko rw’iminsi 3 mu Rwanda.

Madamu Ansari mu ijambo yahavugiye yagize ati:” Dufite ibigo nk’ibi mu Buhinde ariko buri gihe biba byiza guhora twiga ibyiza twabona ahandi tukabyongera ku byacu,..ibishya byatugirira akamaro. ”

Yongeyeho ati:” Isange One Stop Centre, ni ikigo cy’ibikorwa by’indashyikirwa ; aho abagore babonera ubufasha mu bihe bibi cyane kuri bo,…kandi bigakurikiranwa mu buryo bwimbitse, ubwabyo ni ikintu gikomeye.”

Yongeyeho ko uburyo uwakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa irikorerwa abana aba ababaye haba mu mutwe, mu marangamutima ndetse rimwe na rimwe no ku mubiri , anyura mu bihe bikeneye uburyo buboneye bwo kumusubiza icyizere no mu buzima busanzwe kandi iki kigo kikaba cyibishoboye; ari nacyo kintu gikomeye cyagezeho buri wese akwiye kukigiraho.

Isange yatangiye mu mwaka wa 2009 nk’umushinga w’icyitegererezo, itanga ubujyanama ku ihungabana, isanamitima , ubuvuzi n’ubwunganizi mu mategeko ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana kandi ku buntu.

Kugeza ubu, Isange imaze kugezwa mu bitaro 28 mu gihugu mu rwego rwo kwagura gahunda zayo mu bitaro by’uturere n’ibigo nderabuzima mu gihugu hose.

-5807.jpg

-5808.jpg

-5809.jpg

Superintendent Shafiga Murebwayire, umuhuzabikorwa w’iki kigo we yagize ati:” Dutanga serivisi nyinshi kugirango uwahohotewe abone ibyo akeneye byose. Tubaha ubuvuzi ari nabwo tuboneramo ibimenyetso byifashishwa n’ubugenzacyaha mu gukurikirana ukekwa , tukanatanga ubujyanama bufasha uwahohotewe gusubira mu buzima busanzwe kandi akabona n’ubutabera.”

Ikigo Isange cyashyizweho na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye na Minisiteri z’Ubutabera, iy’Uburinganire no guteza imbere Umuryango, ku nkunga y’ikigo Imbuto Fundation n’abandi bafatanyabikorwa.

RNP

2017-02-21
Editorial

IZINDI NKURU

Kamonyi: Abamotari bashishikarijwe kubahiriza amategeko y’umwuga wabo

Kamonyi: Abamotari bashishikarijwe kubahiriza amategeko y’umwuga wabo

Editorial 18 Mar 2016
Akumiro :  Perezida Mugabe  wari ufungiwe iwe yagaragaye mu ruhame “nivogonyo “

Akumiro :  Perezida Mugabe  wari ufungiwe iwe yagaragaye mu ruhame “nivogonyo “

Editorial 17 Nov 2017
Kamonyi: Abavuga rikumvikana basabwe kugira uruhare mu bukangurambaga bwo kurengera abana

Kamonyi: Abavuga rikumvikana basabwe kugira uruhare mu bukangurambaga bwo kurengera abana

Editorial 31 Mar 2016
Joyce Banda wahoze ayobora Malawi yagarutse mu gihugu ahakana ko yari yarahunze

Joyce Banda wahoze ayobora Malawi yagarutse mu gihugu ahakana ko yari yarahunze

Editorial 28 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Vincent Karega: “M23 ntabwo ari u Rwanda kandi Ntabwo irengera inyungu z’u Rwanda ”
Amakuru

Vincent Karega: “M23 ntabwo ari u Rwanda kandi Ntabwo irengera inyungu z’u Rwanda ”

Editorial 09 Jun 2022
Umutekano n’ikumirwa bidasanzwe mu bukwe bwa Knowless na Clément
Mu Mahanga

Umutekano n’ikumirwa bidasanzwe mu bukwe bwa Knowless na Clément

Editorial 31 Jul 2016
CNLG iramagana umwunganizi wa Victoire Ingabire wabaye imbata yo guhakana Jenoside
Mu Mahanga

CNLG iramagana umwunganizi wa Victoire Ingabire wabaye imbata yo guhakana Jenoside

Editorial 12 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru