Umuraperi w’Umunyamerika Jermaine Lamarr Cole wamamaye nka J. Cole ari mu Rwanda kuva mu minsi ishize nubwo hatazwi neza igihe yagereye mu rwa Gasabo aho yaje kwitabira irushanwa ry’imikino nyafurika y’umukino w’intoki wa Basket izwi nka Basket Africa League(BAL) igomba gutangira mu mpera z’iki cyumweru.
Nubwo uyu muhanzi yaje bivugwa ko azaririmba muri iri rushanwa byamaze kwemezwa ko uyu mugabo ahubwo azagaragara mu kibuga akinira ikipe ya Patriots Basketball Club ihagarariye u Rwanda.
Usibye kuba J Cole ari umuraperi ndetse akaba ari n’umwanditsi w’indirimbo zitandukanye ngo asanzwe afite impano yo gukina umukino wa Basketball, aha bikaba kandi binavugwa ko yigeze kugerageza kuba yafatwa n’amakipe atandukanye akina uyu mukino muri shampiyona ya Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika NBA.
Nk’uko byashimangiwe n’umutoza wa Patriots BBC, yemeje ko uyu muhanzi Jermaine Lamarr Cole ari mu bakinnyi 12 Patriots izakinisha muri iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere muri Afurika.
J. Cole ni umuhanzi uzwi cyane muri Leta z’Unze ubumwe z’Amerika kuko yagiye atwara ibihembo bitandukanye ndetse bikomeye mu njyana ya Rap asanzwe akora, aha twavuga ko yatwaye igihembo cya Grammy cy’indirimbo nziza yakoranye na 21 Savage.
Basket Africa League (BAL) ni irushanwa riterwa inkunga na NBA, rigiye guhuza amakipe 12 yo muri Afurika akomoka muri Tunisia, Misiri, Angola, Morocco, Senegal, Nigeria, Algeria, Cameroon, Mali, Mozambique, Madagascar no mu Rwanda.
Kugeza ubu Patriots ihagarariye u Rwanda, iri mu itsinda A ikaba iri kumwe na GNBC yo muri Madagascar, US Monastir yo muri Tunisia na Rivers Hoopers yo muri Nigeria, iyi kipe ikaba izatangira imikino yayo kuwa mbere tariki 16 z’uku kwezi saa mbili z’ijoro i Kigali, ikaba izakina na Rivers Hoopers.