• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Umuhanzi The BEN i Buruseli mu Bubiligi aho agiye gutaramira abanyarwanda

Umuhanzi The BEN i Buruseli mu Bubiligi aho agiye gutaramira abanyarwanda

Editorial 29 Feb 2016 IMIKINO

Umuhanzi Nyarwanda, The Ben uba mu Mujyi wa Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaze gusesekara i Buruseli mu Bubiligi aho agiye gukorera igitaramo cyo kumurika alubumu ye ya kabiri yise ‘Ko Nahindutse’.
Amakuru dukesha umwe mubantu bagitegura icyo gitaramo

-2325.jpg

Nyuma y’imyaka itandatu amaze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku nshuro ye ya mbere The Ben agiye gukorera igitaramo hanze y’iki gihugu aho azaba amurika alubumu ye ya kabiri ikubiyeho indirimbo 10 zirimo n’iyitwa ‘Ntacyadutanya’ yakoranye na Princess Priscillah imaze iminsi ikunzwe.


The Ben agera mu bubirigi

The Ben ukumbuwe cyane n’abakunda muzika Nyarwanda hanze y’Amerika, iyi izaba ari inshuro ya kabiri amurika alubumu, cyane ko mu mwaka wa 2009 aribwo yamuritse iyo yise ‘Amahirwe ya Mbere’ yari igizwe n’indirimbo zabicaga bigacika nk’iyitwa ‘Amahirwe ya Nyuma’, ‘Amaso ku Maso’, n’izindi nyinshi zari zikunzwe zatumye abafana bitabira ku bwinshi bamwe bakanatahana umubabaro wo kutamubona kubera ubwinshi n’umuvundo w’abari bitabiriye iki gitaramo.

-2327.jpg

Aha the Ben yarakigera ku kibuga baje kumwakira Sandrine Sadidi umwe mu bategura icyo gitaramo

Uyu muhanzi wahagurutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 27 Gashyantare yerekeza mu Bubiligi, yagezeyo yakiranwa urugwiro n’ibyishimo.
Mu gitaramo cyateguwe ku bufatanye na ‘Team Production’, uyu musore azataramira i Buruseli ahitwa ‘Birmingham Palace’ tariki 5 Werurwe 2016.

Iki gitaramo kidasanzwe The Ben agiye gukorera mu Bubiligi cyo kumurika alubumu ye yitiriye ‘Ko Nahindutse’ ku nshuro ya mbere kizabanzirizwa n’umuhango wo gutora Nyampinga na Rudasumbwa b’u Rwanda mu Bubiligi, nyuma y’aho ibyishimo bikomereze mu muziki anabashe kuririmba indirimbo ziri kuri alubumu ye nshya bwa mbere.

Kuri uyu munsi indirimbo 10 zose zigize iyi alubumu nshya ya The Ben zizatangira kugaragara ku mbuga zitandukanye zisanzwe zicuruza umuziki, ku buryo bizorohera abakunzi b’ibihangano bye kuba bazibona.

Nyuma y’iki gitaramo biteganyijwe ko The Ben azasubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku itariki ya 10 Werurwe 2016, gusa nta kindi gitaramo azakorera i Burayi muri uru rugendo yahagiriye, ahubwo ateganya kuzongera gukora ibindi bitaramo haciyemo igihe, akabikorera mu bihugu bitandukanye birimo abakunzi ba muzika ye.

M.FILS

2016-02-29
Editorial

IZINDI NKURU

APR BBC yabaye ikipe ya mbere mu Rwanda igeze ku mwanya wa Gatatu mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL)

APR BBC yabaye ikipe ya mbere mu Rwanda igeze ku mwanya wa Gatatu mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL)

Editorial 13 Jun 2025
Rayon Sports igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro isezereye Mukura ku bitego 4-3

Rayon Sports igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro isezereye Mukura ku bitego 4-3

Editorial 13 May 2023

Shabalala na Shaiboub bayoboye abakinnyi bahatanira igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi kwa Gashyantare muri Shampiyona y’u Rwanda

Editorial 07 Mar 2024
Handball 2017: Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017: Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Editorial 14 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Byasabye iminota 4 yonyine kugirango ikipe ya Real Madrid isange Liverpool ku mukino wa nyuma isezereye Manchester City muri UEFA Champions League
Amakuru

Byasabye iminota 4 yonyine kugirango ikipe ya Real Madrid isange Liverpool ku mukino wa nyuma isezereye Manchester City muri UEFA Champions League

Editorial 05 May 2022
Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe  igitaraganya muri Rwandair
ITOHOZA

Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri Rwandair

Editorial 27 Jun 2017
Gen. Maj. Jean Bosco Kazura mu itsinda rigenzura niba Cameroun ikwiye kwakira CAN ya 2019
Mu Mahanga

Gen. Maj. Jean Bosco Kazura mu itsinda rigenzura niba Cameroun ikwiye kwakira CAN ya 2019

Editorial 01 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru