Umuririmbyi w’ikirangirire muri Afurika Yvonne Chaka Chaka ategerejwe mu Mujyi wa Kigali, ni umwe mu bakomeye bazitabira Inama y’Ubutegetsi y’umuryango Global Fund.
Chaka Chaka yabaye ikirangirire binyuze mu ndirimbo ze zakunzwe nka “I’m Burning Up”, “Thank You Mister DJ”, “I Cry for Freedom”, “Makoti” n’izindi nyinshi. Ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika, ni umuhanga mu buvanganzo akaba abarizwa mu miryango mpuzamahanga yita ku buzima.
Mu mpera z’icyumweru gishize uyu mugore w’imyaka 52 y’amavuko, yanditse kuri Twitter ko muri iki cyumweru agomba ‘kwerekeza i Kigali mu nama y’ubutegetsi y’umuryango Global Fund mu kwizihiza ubuzima bw’abarenga miliyoni 20 bafashije’.
Kuwa 26 Mata 2017, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Icyo gihe Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko u Rwanda ruzakira Inama ya 37 y’Inama y’Ubutegetsi ya Global Fund.
Yvonne Chaka Chaka yemeje ko agomba kuza i Kigali mu nama ya Global Fund izamara iminsi itatu
Iyi nama izabera mu Mujyi wa Kigali muri Hoteli Marriot guhera ku itariki ya 2 Gicurasi kugeza ku ya 4 Gicurasi 2017. Itegerejwemo abayobozi bakomeye n’abandi bafite amazina yubashywe bagize uruhare mu bikorwa by’umuryango Global Fund.
Incamake kuri Yvonne Chaka Chaka.
Yvonne Chaka Chaka usanzwe ari ambasaderi wa MDGS(Intego z’iterambere ry’ikinyagihumbi) yatangiye kuririmba afite imyaka 19 y’amavuko. Impano ye yavumbuwe ndetse ishyirwa ahagaragara na Phil Hollis wakoraga mu nzu itunganya umuziki Dephon Records mu Mujyi wa Johannesburg.
Album ya mbere yitwa “I’m in love with DJ” yari ibumbiyeho indirimbo zatumye aba ikirangirire ku Isi nka I’m burning Up, I Cry For Freedom, Motherland ndetse na Umqombothi. “Umqombothi” yakoreshejwe mu mashusho ya filime Hotel Rwanda[ivuga mu buryo bugoramye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi]. Iyi album yamufashije kuba ikimenyabose muri Afurika y’Epfo ndetse bidatinze yamamara muri Afurika no ku yindi migabane.
Chaka Chaka afite impamyabumenyi za kaminuza ebyiri mu ishami rya Adult Education n’indi y’ibijyanye na Local government, Management and Administration, izi yazivanye muri University of South Africa. Uyu mugore wavutse mu 1965 afite indi mpamyabumenyi mu bijyanye no kuvuga no gukina amakinamico muri Trinity College iri London, iyi mpamyabumenyi yayihawe mu 1997.
Yvonne Chaka Chaka yashakanye na Mandlele Mhinga mu 1989, bafitanye abana bane b’abahungu Ningi Mhinga, Mandla Mhinga, Mfuma Mhinga na Themba Mhinga. Uyu muhanzi afite inzu ye bwite itunganya umuziki ikanateza imbere impano z’abahanzi bakiri bato, ni umwe mu barimu bigishije igihe kinini ubuvanganzo muri Kaminuza ya Johannesburg.
Yvonne Chaka Chaka n’umunyarwenya Anne Kansiime