Hasigaye iminsi ibarirwa ku mitwe y’intoki ngo umunsi wo kwita izina ingagi 19 ugere, ukazitabirwa n’abantu bakomeye bo mu bice bitandukanye by’Isi.
Umunsi wo kwita Izina uteganyijwe kuwa 1 Nzeri 2017 mu Karere ka Musanze, ubwo Abanyarwanda n’abanyamahanga bazaba bahura ku nshuro ya 13 ngo hatangwe amazina ku bana 14 b’ingagi, ingagi enye zaturutse mu mashyamba n’izindi zirindwi ziyomoye ku miryango yazo.
Muri uyu muhango uzitabirwa n’abantu bakomeye bazaturuka mu bihugu bitandukanye, amakuru aravuga ko mu bategerejwe muri uyu mwaka harimo Howard Buffett, Lupita Nyong’o, Sean Penn n’abandi.
Howard Graham Buffett w’imyaka 62 ni Umunyamerika w’umushoramari uzwi cyane mu bikorwa by’ubugiraneza, akaba umuhungu wa Warren Edward Buffett ufatwa nk’umukire wa kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’uwa kane ku Isi, aho nibura muri uku kwezi afite umutungo ugera kuri miliyari $76.9.
Howard G. Buffett aheruka gushora miliyoni 500 z’amadolari mu mishinga y’ubuhinzi mu Rwanda, aho afite ibikorwa bikomeye byo kuhira igishanga cya Cyambwe kuri hegitari 1,206 mu karere ka Kirehe.
Buffet afite imishinga itabarika irebana n’ubuhinzi no kurengera ibidukikije, umuryango yatangije ukanamwitiriewa, Howard G. Buffett Foundation, ukaba ariwo wateye inkunga ibikorwa byo kugarura Inkura mu Rwanda, byabaye muri Gicurasi.
Undi uzitabira uyu muhango ni Lupita Nyong’o ukomoka muri Kenya, umaze kuba ikimenyabose muri filime zitandukanye zirimo iyiswe 12 Years a Slave (2013) yamuhesheje Academy Award, aba Umunyakenya wa mbere wegukanye igihembo nk’icyo.
Mu 2016 Lupita yagaragaye mu yitwa Queen of Katwe, hakaba n’indi filimi ikomeye izasohoka kuwa 15 Ukuboza uyu mwaka ya Star Wars: The Last Jedi azagaragararamo yitwa Maz Kanata n’indi ya Black Panther izasohoka muri Gashyantare 2018.
Yegukanye ibihembo bikomeye bigera kuri 40 birimo Academy Awards 2013 (Best Supporting Actress); BET Awards 2014 (Best Actress); Drama League Awards 2016 (Distinguished Performance Award); Hollywood Film Awards 2013 (New Hollywood Award); MTV Africa Music Awards 2014 (Personality of the Year) n’ibindi.
Mu bategerejwe mu Rwanda kandi harimo nka Sean Penn, Umunyamerika nawe umenyerewe muri filimi nawe wegukanye ibihembo bitandukanye birimo bibiri bya Academy Awards kubera filimi yagaragayemo zirimo Mystic River (2003) na Milk (2008).
Penn arazwi cyane kuko mu muri Gashyantare 1985 yaje guhura n’umuhanzi ukomeye Madonna bagashyingiranwa muri Kanama ku munsi uwo mugore yizihizaho isabukuru y’amavuko ariko batandukana mu 1989.
Umuhango wo Kwita izina wakunze gususurutswa n’ibyamamare kimwe n’abahanzi babaab’imbere mu gihugu, mu bandi bitabiriye uyu muhango bakaba barimo umuhanzi n’umunyamideli wo mu Buholandi, Lieke van Lexmond na mugenzi we ukina amafilime, Mark van Eeuwin.
Harimo kandi nka Ramsey Tokunbo Nouah Jr, Umunyanijeriya akaba n’umukinnyi ukomeye w’amafilime wegukanye igihembo gikomeye, Africa Movie Academy Award nk’umukinnyi w’imena, mu 2010.
Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) kivuga ko kuva umuhango wo Kwita Izina watangira mu 2005, ingagi 238 zimaze guhabwa amazina. U Rwanda rukomeje kuzamura umubare w’ingagi rufite, kuko nko mu 2010 rwari ufite imiryango 9 y’ingagi, ubu igeze kuri 20.
Umuherwe Howard Buffet, Sean Penn umenyerewe muri filime, Umunyamideli n’umukinnyi wa filime, Lupita Nyongo’o
Source : IGIHE