Umuherwe ukomeye w’Umufaransa, Vincent Bolloré yatawe muri yombi na polisi y’icyo gihugu mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ashinjwa ruswa yaba yaratanze mu bikorwa by’amatora muri Afurika y’Iburengerazuba, akiturwa amasezerano akomeye yahawe ikigo cye mu myaka ishize.
Polisi yatangiye kumukoraho iperereza nyuma y’uko ibigo bibiri bijyanye ikigo cye Bolloré Group mu nkiko kubera uburyo cyahawemo isoko, cyane ko gihuriramo urunyurane rwa serivisi zirimo kwamamaza, ubwikorezi bw’ibicuruzwa, ubwubatsi n’ingufu, kikaba gifite amashami menshi muri Afurika.
Bolloré w’imyaka 66 yafashwe kuri uyu wa Kabiri ngo ahatwe ibibazo mu iperereza ku byaha bya ruswa, aho yajyanywe na Polisi ya Nanterre, agace ko mu Mujyi wa Paris.
Ari gukorwaho iperereza kuri serivisi z’itumanaho zatanzwe mu bihe by’amatora y’Umukuru w’Igihugu mu bihugu bya Guinea na Togo hagati y’imyaka ya 2009 na 2010.
BBC yatangaje ko abagenzacyaha bari gusuzuma ibirego by’uko ikigo cye gikora ibikorwa byo kwamamaza, Havas Group, cyatanze serivisi z’itumanaho kuri Perezida Alpha Condé wa Guinea na Faure Gnassingbé wa Togo mu gihe cy’amatora kandi ku giciro gito cyane, akiturwa ko ikindi kigo cye cy’ubwikorezi Bolloré Africa Logistics company cyahawe gukoresha kontineri ku byambu bya Conakry na Lomé.
Impande zombi zihakana ibi birego, gusa ngo nyuma y’amatora muri Guinea, Perezida Condé yahagaritse amasezerano y’ikigo cyakoraga ku cyambu cya Conakry maze amasezerano ahabwa Bolloré Group.
Abandi bayobozi batawe muri yombi barimo Gilles Alix wari umuyobozi nshingwabikorwa wa Bolloré Group na Jean-Philippe Dorent wari ushinzwe ibikorwa byo mu mahanga, muri Havas.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Guinea yavuze ko nta kintu kibi cyabaye mu itangwa ry’ayo masezerano ku yo gukoresha icyambu kinyuzwaho imizigo. Bolloré Group nayo ivuga ko ishoramari ryayo rimaze igihe muri Afurika ryari rihagije kugaragaza impamvu ari ikigo cyahabwa amasezerano nk’ayo.
Mu itangazo ryayo kandi Bolloré Group yavuze ko ibigo biyishamikiyeho “bitigeze bigira uruhare mu bikorwa binyuranyije n’amategeko bityo Bolloré Group ishimangira ko izo serivisi z’itumanaho zakozwe binyuze mu mucyo.”
Rikomeza rigira riti “Abayobozi ba Bolloré Group biyemeje gukoresha uyu mwanya mu gukorana n’inzego z’ubutabera mu kugaragaza ukuri kuri ibyo byose.”
Umutungo wa Vincent Bolloré ku giti cye ubarirwa muri miliyari 6.6 z’amadolari ya Amerika nk’uko bitangazwa na Bloomberg.
Bolloré Group ifite 21% by’imigabane muri Vivendi (VIVEF), akaba ari nayo munyamigabane munini muri icyo kigo gikora itangazamakuru n’isakazamakuru, gifite mu mitungo yacyo Canal+ Group ikora za filimi hamwe n’inzu itunganya umuziki ya Universal Music Group.
Kuwa Kane w’icyumweru gishize nibwo Vivendi yatangaje ko Bolloré agiye kwegura nk’Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi yayo, agasimburwa n’umuhungu we Yannick Bolloré.