Ku munsi w’ejo urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwatumiye Bicahaga Abdallah umaze igihe akwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ku mbuga nkoranyambaga rumwereka ibyaha amaze igihe akora rumusaba kutongera kurenga umurongo utukura.
Bicahaga mu kiganiro cye “Amateka Nyakuri” abarizwa mu cyiciro cy’interahamwe zititwaje intwaro ariko zifite amagambo mabi kandi amagambo mabi nayo arica. Nta numwe warokotse Jenoside kuko interahamwe zabishakaga; ntabwo interahamwe arizo zigomba kugaruka ku mateka ya Jenoside bakoze binyuze muri Bicahaga, ntiwakubaka ubumwe n’ubwiyunge mu gihe uha umwanya Bicahaga akaroga urubyiruko nkuko abikora.
Ni kenshi Bicahaga yumvikanye mu mvugo zikomeretsa kandi zigasesereza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuri Bicahaga ntibihagije kuvugira ku muzindaro we ahubwo aba yabaye n’umutumirwa ku yindi mizindaro basangiye ingengabitekerezo ye cyane cyane kumizindaro ikorana na Ingabire Victoire. Jenoside yakorewe Abatutsi yemewe n’Umuryango w’Abibumbye: Kuyihakana ni icyaha gihanwa n’amategeko. Ingengabitekerezo ya Jenoside ni igikorwa gikozwe ku bushake kibereye mu ruhame byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo cyatuma umuntu agaragaraho imitekerereze ishingiye ku moko, idini, ubwenegihugu cyangwa ibara ry’uruhu hagamijwe: kwimakaza ikorwa rya Jenoside; gushyigikira jenoside. Umuntu wese, ukora igikorwa kivugwa mu gika kibanziriza iki, aba akoze icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside
Bicahaga yumvikanye mu mvugo zo kwishongora avuga ko “FPR ntiyigeze igaragaza uwateguye anashyira mu bikorwa Jenoside”, ibi ni ukuyobya uburari bikozwe n’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside.
Kuri Bicahaga ibyabaye mu Rwanda ni amayobera. Iyi ni imvugo yateguwe n’abari inyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi tukaba dusabwa kumwamagana n’inzego zibishinzwe zigakora akazi kazo. Bicahaga yumvikanye avuga ko Abatutsi bapfuye kubera Imana, bikatwibutsa imvugo ya Kantano kuri RTLM mu gihe cya Jenoside ngo “Muze twishime nshuti, Inkotanyi zashize, Imana ntirenganya”. Bicahaga na Kantano tugomba kubarinda urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside mu rwego rwo kubaka u Rwanda twifuza.