• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Umujenosideri Twahirwa yakatiwe burundu, Basabose Pierre baburaniraga hamwe ajyanwa ku gahato mu kigo kivura indwara zo mu mutwe.

Umujenosideri Twahirwa yakatiwe burundu, Basabose Pierre baburaniraga hamwe ajyanwa ku gahato mu kigo kivura indwara zo mu mutwe.

Editorial 22 Dec 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Urukiko rwa rubanda rw’i Bruxelles mu Bubiligi rwakatiye Twahirwa Séraphin igifungo cya burundu, rutegeka ko Basabose Pierre baburaniraga hamwe ajyanwa ku gahato mu kigo kivura indwara zo mu mutwe.

Ni icyemezo cyafashwe mu rukerera nyuma y’aho tariki ya 19 Ukuboza uru rukiko rwari rwahamije Twahirwa ibyaha bya Jenoside, iby’intambara, kwica abigambiriye no gusambanya abagore ku gahato; byose yakoreye mu Gatenga n’i Gikondo ubwo yari umuyobozi w’Interahamwe mu 1994. Basabose we yahamijwe ibyaha bya Jenoside.

Kuri Basabose, icyemezo cy’urukiko rwamufatiye gishobora kuzahinduka bitewe n’uko abaganga bazasanga ubuzima bwe buhagaze nyuma y’igihe runaka, kuko igihe byazagaragara ko nta kibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe afite, yazakatirwa.

Ubwo Twahirwa na Basabose bahamywaga ibi byaha, Perezida w’umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr Gakwenzire Philbert, yagaragaje ko banyuzwe n’iki cyemezo, avuga ko ari ukuri kwatsinze.

Dr Gakwenzire yagize ati “Ni ukuri gutsinze, kuko ibibazo byacu bigenda bisa wenda hakagira ikigenda cyihariye kuri buri gihugu ariko kugira ngo abantu bamaze imyaka ingana kuriya baba mu muryango w’Ababiligi bahamwe n’ibyaha bingana kuriya, umubare w’abantu bishwe, umubare w’abo bashatse kwica Imana igakinga ukuboko, umubare w’abagore bafashwe ku ngufu hanyuma abantu bakumva babana na bo ku buryo busanzwe! Ni ukuri rero kwatsinze, ahubwo igihe cyari gishize abakagombye kuba barabigizemo uruhare kugira ngo bacirwe imanza barebaga hehe?”

Ku ruhande rw’abunganiraga abaregwa, Me Vincent Lurquin wa Twahirwa na Me Jean Flamme wa Basabose, bagaragarije abacamanza uburakari ubwo bari bamaze gutangaza ibi bihano, ndetse bashatse kubasagararira, biba ngombwa ko bacungirwa umutekano.

Uru rubanza rwatangiye tariki ya 9 Ukwakira 2023.

2023-12-22
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: Abakozi ba ISO  bashimuta impunzi bazikangisha  kuzisubiza mu Rwanda bazishakamo amafaranga

Uganda: Abakozi ba ISO bashimuta impunzi bazikangisha kuzisubiza mu Rwanda bazishakamo amafaranga

Editorial 22 Nov 2017
Ibyemezo bya Komisiyo y’imyitwarire ku makipe atarubahirije amabwiriza yo kurwanya Covid-19

Ibyemezo bya Komisiyo y’imyitwarire ku makipe atarubahirije amabwiriza yo kurwanya Covid-19

Editorial 22 Dec 2020
Dr Rose Mukankomeje  yafunguwe by’agateganyo

Dr Rose Mukankomeje yafunguwe by’agateganyo

Editorial 15 Apr 2016
U Rwanda rwahawe kwakira shampiyona y’isi y’amagare ya 2025, ikaba ku ncuro ya mbere iri rushanwa rizaba rigiye kubera ku mugabane wa Afurika

U Rwanda rwahawe kwakira shampiyona y’isi y’amagare ya 2025, ikaba ku ncuro ya mbere iri rushanwa rizaba rigiye kubera ku mugabane wa Afurika

Editorial 23 Sep 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Papa Francis yakuriye inzira ku murima abashakaga ko abagore baba abapadiri muri Kiliziya gatolika
ITOHOZA

Papa Francis yakuriye inzira ku murima abashakaga ko abagore baba abapadiri muri Kiliziya gatolika

Editorial 02 Nov 2016
Miss Muyango yemeye kuba umugore wa Kimenyi Yves
Amakuru

Miss Muyango yemeye kuba umugore wa Kimenyi Yves

Editorial 01 Mar 2021
Nibogora Lydie wishwe bunyamaswa yashyinguwe
ITOHOZA

Nibogora Lydie wishwe bunyamaswa yashyinguwe

Editorial 22 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru