• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Umujenosideri Twahirwa yakatiwe burundu, Basabose Pierre baburaniraga hamwe ajyanwa ku gahato mu kigo kivura indwara zo mu mutwe.

Umujenosideri Twahirwa yakatiwe burundu, Basabose Pierre baburaniraga hamwe ajyanwa ku gahato mu kigo kivura indwara zo mu mutwe.

Editorial 22 Dec 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Urukiko rwa rubanda rw’i Bruxelles mu Bubiligi rwakatiye Twahirwa Séraphin igifungo cya burundu, rutegeka ko Basabose Pierre baburaniraga hamwe ajyanwa ku gahato mu kigo kivura indwara zo mu mutwe.

Ni icyemezo cyafashwe mu rukerera nyuma y’aho tariki ya 19 Ukuboza uru rukiko rwari rwahamije Twahirwa ibyaha bya Jenoside, iby’intambara, kwica abigambiriye no gusambanya abagore ku gahato; byose yakoreye mu Gatenga n’i Gikondo ubwo yari umuyobozi w’Interahamwe mu 1994. Basabose we yahamijwe ibyaha bya Jenoside.

Kuri Basabose, icyemezo cy’urukiko rwamufatiye gishobora kuzahinduka bitewe n’uko abaganga bazasanga ubuzima bwe buhagaze nyuma y’igihe runaka, kuko igihe byazagaragara ko nta kibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe afite, yazakatirwa.

Ubwo Twahirwa na Basabose bahamywaga ibi byaha, Perezida w’umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr Gakwenzire Philbert, yagaragaje ko banyuzwe n’iki cyemezo, avuga ko ari ukuri kwatsinze.

Dr Gakwenzire yagize ati “Ni ukuri gutsinze, kuko ibibazo byacu bigenda bisa wenda hakagira ikigenda cyihariye kuri buri gihugu ariko kugira ngo abantu bamaze imyaka ingana kuriya baba mu muryango w’Ababiligi bahamwe n’ibyaha bingana kuriya, umubare w’abantu bishwe, umubare w’abo bashatse kwica Imana igakinga ukuboko, umubare w’abagore bafashwe ku ngufu hanyuma abantu bakumva babana na bo ku buryo busanzwe! Ni ukuri rero kwatsinze, ahubwo igihe cyari gishize abakagombye kuba barabigizemo uruhare kugira ngo bacirwe imanza barebaga hehe?”

Ku ruhande rw’abunganiraga abaregwa, Me Vincent Lurquin wa Twahirwa na Me Jean Flamme wa Basabose, bagaragarije abacamanza uburakari ubwo bari bamaze gutangaza ibi bihano, ndetse bashatse kubasagararira, biba ngombwa ko bacungirwa umutekano.

Uru rubanza rwatangiye tariki ya 9 Ukwakira 2023.

2023-12-22
Editorial

IZINDI NKURU

‘U Rwanda ntirukeneye gushimirwa ifungurwa ry’abo kwa Rwigara’ –  Evode

‘U Rwanda ntirukeneye gushimirwa ifungurwa ry’abo kwa Rwigara’ – Evode

Editorial 07 Oct 2018
Mu gihe habura ukwezi ngo shampiyona y’u Rwanda 2022-2023 itangire, amakipe arimo AS Kigali , Musanze FC na Gasogi zatangiye imyitozo

Mu gihe habura ukwezi ngo shampiyona y’u Rwanda 2022-2023 itangire, amakipe arimo AS Kigali , Musanze FC na Gasogi zatangiye imyitozo

Editorial 20 Jul 2022
Mu gihe urubanza rwa Paul Rusesabagina  rukomeje, bamwe mu bamushyigikiye cyane b’Abanyamerika bashobora nabo kujyanwa mu  nkiko

Mu gihe urubanza rwa Paul Rusesabagina  rukomeje, bamwe mu bamushyigikiye cyane b’Abanyamerika bashobora nabo kujyanwa mu  nkiko

Editorial 12 Mar 2021
Inzozi za Museveni ku Rwanda

Inzozi za Museveni ku Rwanda

Editorial 16 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kugira ubwenegihugu bubiri ntibyakagombye gutambamira ubutabera mu guhana abakoze Jenoside: urugero rwa Charles Ndereyehe Ntahobatuye
Amakuru

Kugira ubwenegihugu bubiri ntibyakagombye gutambamira ubutabera mu guhana abakoze Jenoside: urugero rwa Charles Ndereyehe Ntahobatuye

Editorial 03 May 2021
Musanze: Abaturage basabwe kuba ijisho ry’umuturanyi no gukaza amarondo
Mu Mahanga

Musanze: Abaturage basabwe kuba ijisho ry’umuturanyi no gukaza amarondo

Editorial 08 May 2016
Haruna Niyonzima na Salomon Nirisarike babimburiye abandi bakina hanze kugera mu mwiherero w’ikipe y’igihugu
Amakuru

Haruna Niyonzima na Salomon Nirisarike babimburiye abandi bakina hanze kugera mu mwiherero w’ikipe y’igihugu

Editorial 16 Mar 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru