• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Umujenosideri utabyicuza ahubwo ugikwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, kumwita umwanda uhumanya bikwiye kuba urubanza?

Umujenosideri utabyicuza ahubwo ugikwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, kumwita umwanda uhumanya bikwiye kuba urubanza?

Editorial 09 Jan 2022 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Rwanda

Umwe mu Banyarwanda bakurikiraniye hafi ikibazo cy’abajenosideri 8 basabirwa kwirukanwa mu gihugu cya Niger, aherutse kwandika ku mbuga nkoranyambga ko bariya bantu ari “umwanda uhumanya”, kuko asanga n’ubu batarareka ubugome bahora bagambiriye gukorera Abanyarwanda.

Ubu butumwa bukimara kujya hanze, uwitwa UWIMANA Albert uvuga ko ari umuhungu wa Anatole Nsengiyumva, umwe mu bajenosideri ruharwa bari muri Niger, yasimbukiye ku isunzu ry’inzu ngo bamutukiye umubyeyi, ndetse ashyira iterabwoba ku wanditse buriya butumwa ngo agiye kuregera inkiko. Kwiyambaza ubutabera ni uburenganzira bwa buri wese, ariko n’utagera aragereranya.

Anatole Nsengiyumva yabaye Colonel mu ngabo zatsinzwe, aho kurinda Igihugu arakirimbura. Yahamwe n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse anabifungirwa imyaka 15 yose. Hari abumva icyo gihano ari gito, ariko igikuru ni icyaha cyamuhamye.

Haba mu rubanza rwe mu Rukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, haba no muri gereza i Arusha muri Tanzaniya, Anatole Nsengiyumva yaranzwe no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko ari “ibihimbano bya FPR-Inkotanyi”.

Aho afunguriwe agakomeza gukerakera mu mujyi wa Arusha, yakomeje gukwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, avuga ko ahubwo Abatutsi aribo bishe Abahutu.

Abahohotewe akaba aribo ahindura abicanyi, nk’uko yagiye abivugira mu bitangazamakuru binyuranye.

Anatole Nsengiyumva yakomeje gushyigikira imitwe y’iterabwoba nka FDLR, ndetse we na bagenzi be barimo “Capt” Innocent Sagahutu, bafashwe kenshi bagerageza kujya mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo aho iyo mitwe ifite indiri.

Iyo usomye ibitabo n’izindi nyandiko zihakana zikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’iby’Umubiligi Filip Rentjens, Umunyakanadakazi Judi Rever n’abandi biyemeje guhindanya isura y’u Rwanda, usangamo ubuhamya bw’abajenosideri barimo Anatole Nsengiyumva.

Umuntu nk’uyu kumugereranya n’umwanda uhumanya byakwitwa guca inka amabere, kandi bigaragarira buri wese ko akijunditse ubuvunderi bwo kwanduza Abanyarwanda?

None se Muvandimwe Uwimana Albert, usesenguye iyi myitwarire y’umubyeyi wawe, usanga ibi bitaniye he n’umwanda uhumanya, cyangwa uburozi n’ubu Anatole Nsengiyumva agitamika Abanyarwanda?

Bwana Uwimana, ntawe ukwiye kuguhora ibyaha umubyeyi wawe yakoze, kuko icyaha ari gatozi. Rwose uzabikwitirira uzamushyikirize inkiko.

Ariko aho kurakazwa n’uko abantu bamubona, ubaye intwari wamushishikariza guhinduka, agasaba imbabazi ku byaha ndengakamere yakoreye Igihugu cye kandi cyawe, akareka kumarisha isi ibirenge, ahubwo agataha mu Rwamubyaye, kandi rwiteguye kumwakira nk’umwana w’ikirara.

Kuba warabaye umusirikari mu Ngabo z’u Rwanda hagati y’1997 kugeza muw’2003 nk’uko ubivuga, ni ibyo gushimirwa, kuko wowe watanze umusanzu wawe mu kubaka u Rwanda, mu gihe so we yatanze uwo kurusenya. Wowe wabaye umusemburo w’amahoro, mu gihe so Anatole Nsengiyumva yabaye , n’ubu akiri umwanda uhumanya.

Ese koko Bwana Uwimana Albert, iyo uganiriye n’abaturage bo mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, ndetse ukanambuka mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye, bakubwira ko umubyeyi wawe yabereye imbuto y’ubumwe? Cyangwa n’ubu iyo bamwumvise basesa urumeza kubera amahano yahakoze? Ukuri nyako nawe urakuzi.

Kuba atarerura ngo abasabe imbabazi ahubwo akaboherereza ubutumwa bubatanya, bubatera ubwoba, bushaka kubasubiza ahabi yabasize, ni gute batamufata nk’umwanda ushobora kubahumanya?

Bwana Uwimana Albert, reka gushakira ikibazo aho kitari, witandukanye na so, kuko imyitwarire ye ahubwo aricyo kibazo. Ntuzagwe mu mutego wo kumutagatifuza, nk’uko hari abakomoka ku bajenosideri bagerageza guhisha ibiganza by’ababyeyi babo bijejeta amaraso.

Ngirango ujya wumva amateshwa y’abo muri Jambo Asbl, kandi ntukabe nkabo warabaye ingabo. Niba ariko wumva utsimbaraye ku rubanza, bwira so Anatole Nsengiyumva aze arwiburanire, kuko n’ubundi ibyo yishoyemo, byamugize umwanda uhumanya, atari wowe wabimutumye kandi niwemera kuba umuzimdaro w’abajenosideri nabwo ubigaragaze tugire agatebo tugushyiramo tumenye ngo nurengera uzagongwa n’itegeko rikore akazi.

2022-01-09
Editorial

IZINDI NKURU

Eddy Kenzi yegukanye ibihembo byinshi mu irushanwa Uganda Music Awards 2017, Dore abegukanye ibihembo bose

Eddy Kenzi yegukanye ibihembo byinshi mu irushanwa Uganda Music Awards 2017, Dore abegukanye ibihembo bose

Editorial 06 Aug 2017
Jambo Asbl iragerageza guhungisha Abajenosideri bakwamiye muri Niger

Jambo Asbl iragerageza guhungisha Abajenosideri bakwamiye muri Niger

Editorial 04 Aug 2023
Rayon Sports yongereye amasezerano y’umwaka umwe y’ubufatanye na Canal+

Rayon Sports yongereye amasezerano y’umwaka umwe y’ubufatanye na Canal+

Editorial 01 Dec 2023
Rayon Sports isezerewe na Rivers Utd muri CAF Confederation Cup

Rayon Sports isezerewe na Rivers Utd muri CAF Confederation Cup

Editorial 22 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dr. Kabera Callixte na Ngarambe Raphael bayoboye abakandida bifuza kuyobora ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda FRVB.
Amakuru

Dr. Kabera Callixte na Ngarambe Raphael bayoboye abakandida bifuza kuyobora ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda FRVB.

Editorial 19 May 2021
Bugesera: Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha
Mu Mahanga

Bugesera: Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha

Editorial 29 Mar 2016
Amateka ya Col. Muammar Gaddafi ndetse nuko yakojeje agati mu ntozi aca umurongo utukura mu nyanja ngo ahangane na Amerika
HIRYA NO HINO

Amateka ya Col. Muammar Gaddafi ndetse nuko yakojeje agati mu ntozi aca umurongo utukura mu nyanja ngo ahangane na Amerika

Editorial 22 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru