• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Umujyi wa Kampala watewe n’ icyorezo cya Cholera

Umujyi wa Kampala watewe n’ icyorezo cya Cholera

Editorial 29 Jan 2019 Mu Mahanga

Inzego z’ubuzima muri Uganda zikomeje guhangana n’uko zahagarika icyorezo cya Cholera, gikomeje kuyogoza uduce tumwe tw’umurwa mukuru Kampala.

Kugeza ubu abantu babiri bamaze gupfa abandi 43 bamaze kwandura.

Iki cyorezo kiri mu duce twa Kampala dukennye, tutagira ubwiherero kandi twugarijwe n’umwanda watewe n’imvura nyinshi.

Minisiteri y’ubuzima muri Uganda yemeje ko abantu 43 bikekwa ko banduye Cholera muri Kampaka, abandi babiri bamaze gupfa.

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubuzima muri Uganda, Joyce Moriku Kaducu, yagize ati “Imbaraga nyinshi zirakenewe kugira ngo iki cyorezo cya Cholera gihashywe, tugomba gukora cyane kugira ngo hatagira abandi bafatwa, iyi Cholera irimo kwica abantu mu kanya gato, abantu barasabwa gutanga amakuru aho bakeka umuntu urwaye ku bashinzwe ubuzima bamwegereye.”

Minisiteri y’ubuzima yavuze ko imvura nyinshi imaze igihe igwa muri utu duce ariyo bikekwa ko yongeje umurego w’iki cyorezo.
Kugeza ubu ibice byugarijwe cyane ni ahari ubucucikike bw’abaturage, ahatari ubwiherero, aho banywa amazi yanduye ndetse n’ahajugunywa imyanda.

Ikinyamakuru The guardian cyavuze ko abantu benshi batuye mu duce dukennye muri Kampala badafite ubwiherero mu ngo zabo, abenshi bakaba bihagarika mu masashi umwanda bakawuta mu bintu bimwe no mu miferege itwara amazi.

Charlotte Kusemererwa ukorera umushinga Joy For Children mu Mujyi wa Kampala yagize ati “Iyi Cholera ikomeje kwibasira uduce dukennye kubera guta umwanda aho babonye n’amazi yanduye ari nayo atera iyi ndwara.”

Asia Russell ukora mu muryango mu mushinga Health GAP, yavuze ko leta ya Uganda ikwiye kubazwa iby’iki kibazo kubera ko yirengagije gushora amafaranga mu kubaka ubwiherero, kudatanga amazi meza no kurundanya imyanda mu duce dukennye.

Yavuze ko abantu batuye ahantu hakennye bagombye kuba babaho neza nta Cholera, ariko usanga barirengagizwa na leta.

Src : Igihe

2019-01-29
Editorial

IZINDI NKURU

Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Uhuru Kenyatta, arasaba ko umutwe wa M23 ushyikirana n’ubutegetsi bwicyo gihugu

Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Uhuru Kenyatta, arasaba ko umutwe wa M23 ushyikirana n’ubutegetsi bwicyo gihugu

Editorial 03 Apr 2023
Perezida Kagame yasabye Ingabo na Polisi guhora ziri maso

Perezida Kagame yasabye Ingabo na Polisi guhora ziri maso

Editorial 28 Dec 2016
Ikinyamakuru Le Monde cyagarutse ku nterahamwe zicyidegembya mu Bufaransa

Ikinyamakuru Le Monde cyagarutse ku nterahamwe zicyidegembya mu Bufaransa

Editorial 30 Mar 2023
Police Hand Ball Club ikomeje kwitwara neza muri Shampiyona

Police Hand Ball Club ikomeje kwitwara neza muri Shampiyona

Editorial 03 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inama ya ba Minisitiri ba EAPCCO yasoje ifashe ingamba zikomeye zo kurwanya ibyaha ndengamipaka
Mu Mahanga

Inama ya ba Minisitiri ba EAPCCO yasoje ifashe ingamba zikomeye zo kurwanya ibyaha ndengamipaka

Editorial 02 Sep 2016
Paul Rusesabagina yahurijwe mu rubanza rumwe na bamwe mu ngabo ze zafatiwe ku rugamba harimo umuhungu wa Wilson Irategeka
Amakuru

Paul Rusesabagina yahurijwe mu rubanza rumwe na bamwe mu ngabo ze zafatiwe ku rugamba harimo umuhungu wa Wilson Irategeka

Editorial 18 Nov 2020
Mu gitabo ‘Rwanda Demain’, Kimonyo ashimangira ubuhangange bwa Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

Mu gitabo ‘Rwanda Demain’, Kimonyo ashimangira ubuhangange bwa Perezida Kagame

Editorial 18 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru