• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Umujyi wa Kigali urasabwa asaga miliyoni 800 z’Amafaranga y’u Rwanda ngo ikipe ya AS Kigali ikomeze ibeho, bitaba ibyo igasenyuka

Umujyi wa Kigali urasabwa asaga miliyoni 800 z’Amafaranga y’u Rwanda ngo ikipe ya AS Kigali ikomeze ibeho, bitaba ibyo igasenyuka

Editorial 05 Jun 2024 Amakuru, IMIKINO

Ikipe ya AS Kigali yandikiye ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali usanzwe ariwo unayifasha mu buzima bwa buri munsi bw’iyi kipe, ko hakenewe hafi Miliyoni 800 z’Amafaranga y’u Rwanda kugirango iyi kipe ikomeze ibeho.

Ni ibaruwa yatangajwe igaragaraza ko hakenewe amafaranga y’ibyiciro bibiri harimo imyenda ndetse n’ayo bazakoresha mu mwaka utaha w’imikino wa 2024-2025.

Ni ibaruwa yasinyweho n’uwahoze ayobora iyi kipe, Shema Ngoga Fabrice watangaje ko kuri uyu wa Kabiri, Komite  nyobozi ya AS KIGALI yakoze inama yigira hamwe ibibazo by’amikoro byugarije ikipe birimo imishahara y’amezi 7 abakinnyi bamaze badahembwa ndetse na recruitment.

Iyi baruruwa ikomeza ivuga ko umwaka utaha w’imikino wa 2024-25, iyi ikipe izakenera ingengo y’imari  ikabakaba Miliyoni 600 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Basoze muri iyo nyandiko basaba ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ko bagomba kwishyura ayo mafaranga y’umwenda angana na Miliyoni 149 900 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Bavuga ko aya mafaranga yose hamwe ko agomba gutangwa bitarenze itariki ya 9 Kamena 2024, bitaba ibyo  iyi kipe izahita iseswa kuko nta bushobozi izaba ifite bwo gukomeza guhatana.

Iyi kipe ya AS Kigali irimo gusaba gufashwa n’umujyi wa Kigali kugirango izitware neza mu mwaka utaha w’imikino dore uheruka iyi kipe yasoje ku mwanya wa Gatanu n’amanota 45.

2024-06-05
Editorial

IZINDI NKURU

Police FC yatsinze Rayon Sports mu mukino w’ikirarane, Gikundiro yuzuza imikino 3 idatsinda

Police FC yatsinze Rayon Sports mu mukino w’ikirarane, Gikundiro yuzuza imikino 3 idatsinda

Editorial 02 Oct 2025
Hejuru y’imyaka 30 yakatiwe amaze guhamwa n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Augustin Ngirabatware yongereweho indi myaka 2 kubera gutera ubwoba abatangabuhamya

Hejuru y’imyaka 30 yakatiwe amaze guhamwa n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Augustin Ngirabatware yongereweho indi myaka 2 kubera gutera ubwoba abatangabuhamya

Editorial 28 Jun 2021
Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Kongo, yemera ko intambara iyogoza igihugu cye ifite inkomoko ku kuba cyaracumbikiye abajenosideri imyaka 28 yose!

Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Kongo, yemera ko intambara iyogoza igihugu cye ifite inkomoko ku kuba cyaracumbikiye abajenosideri imyaka 28 yose!

Editorial 31 May 2022
Rutahizamu w’ikipe ya Police FC, Patrick Sibomana “Papy” yinjiye mu bucuruzi bw’ibikoresho bya Siporo ahereye ku nkweto z’abakinnyi b’umupira w’amaguru

Rutahizamu w’ikipe ya Police FC, Patrick Sibomana “Papy” yinjiye mu bucuruzi bw’ibikoresho bya Siporo ahereye ku nkweto z’abakinnyi b’umupira w’amaguru

Editorial 11 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Afrika y’Epfo : (Xenophobic attacks) Abanya Nigeria batangiye kwicwa
Mu Rwanda

Afrika y’Epfo : (Xenophobic attacks) Abanya Nigeria batangiye kwicwa

Editorial 23 Feb 2017
Patmos izakugeza hose no mu ijuru rya Yesu -Prophet Bosco
Mu Rwanda

Patmos izakugeza hose no mu ijuru rya Yesu -Prophet Bosco

Editorial 15 May 2018
Uganda: Uvuga ko yahunze Abanyarwanda kubera ko bamutumye kwica perezida Museveni akanga aranyomozwa
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Uvuga ko yahunze Abanyarwanda kubera ko bamutumye kwica perezida Museveni akanga aranyomozwa

Editorial 22 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru