Umukinnyi wo hagati mu ikipe ya AS Kigali, Kalisa Rachid yamaze gutangarizwa ko azamara ibyumweru umunani adakina kubera ikibazo k’imvune yo mu ivi yagize mu minsi ishize, ibi bivuze ko yaba ikipe y’igihugu Amavubi ndetse na AS Kigali zitazamukoresha.
Kalisa Rachid umaze igihe kinini mu ikipe y’Abanyamujyi yagize imvune ubwo Amavubi yakinaga imikino Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere muri shampiyona zabo, iri rushanwa rizwi nka CHAN ryari ryabereye muri Cameroon aho uyu musore yagaragaye atameze neza muri iyo mikino.
Muri iki cyumweru, nibwo uyu mukinnyi wo hagati mu kibuga ndetse ushobora no gufasha ba rutahizamu akaba yaragaragaje ifoto ye afite imbago bigaragaza ko yabazwe, ibi kandi akaba yarabyemereye RUSHYASHYA aho yavuze ko agiye kumara amezi abiri adakina ruhago kubera imvune yagize.
Babinyujije ku rubuga rwayo rwa Instagram, ikipe ya AS Kigali ikaba yifurije gukira vuba uyu mukinnyi, bagize bati ” Tukwifurije gukira vuba Kalisa Rachid tuzishimira gutanga umusaruro wawe vuba rwose”.
Kubura kwa Kalisa Rachid muri AS Kigali, biratuma umutoza wayo Eric Nshimiyimana akoresha bamwe mu bakinnyi bashya barimo Niyonzima Olivier Sefu, Mugheni Kakule Fabrice, Uwimana Guillain ndetse na Kwizera Pierrot uzanzwe muri iyi kipe y’Abanyamujyi.
Muri iki gihe cy’amezi abiri Kalisa Rachid azamara hanze y’ikibuga bivuze ko atazakina hafi imikino ibanza y’ikiciro cya mbere mu bagabo igomba gutangira mu ntangiriro z’iyi mpera z’icyumweru, azanasiba kandi imikino y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yitegura gukina yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2022.