• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Umukozi wa Banki ya Kigali yarabuze ariko Polisi ntiyemera ko yaburiwe irengero

Umukozi wa Banki ya Kigali yarabuze ariko Polisi ntiyemera ko yaburiwe irengero

Editorial 08 Jun 2016 Mu Mahanga

Umukozi ushinzwe iby’inguzanyo muri Banki ya Kigali (Agent de credit) yarabuze kuva ku wa gatanu w’icyumweru gishize.

Nk’uko bivugwa n’abo mu muryango we, Nsanzumuhire Innocent w’imyaka 34 yavuye ku kazi ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 3 Kamena 2016, maze we na bagenzi be bakorana basohokera muri New Classic Hotel iherereye Kicukiro Sonatubes.

Twubahe Pascal ( Ukora muri WASAC) murumuna we, yabwiye Ikinyamakuru Izuba Rirashe dukesha iyi nkuru ko amakuru bafite ari uko byageze ku mugoroba maze buri wese ataha iwe, nyamara Nsanzumuhire we ntiyigeze ahagera.

Twubahe avuga ko abahamagaye Nsanzumuhire ku wa Gatanu nijoro bitabwagwa n’abantu bakababwira ko asinziriye, bigeze nyuma telefoni ye yanga gucamo kugeza n’ubu.

Uyu muryango uvuga ko wamaze gutanga ikirego kuri polisi, iperereza ryo kumenya aho uyu musore yaba yararengeye rikaba riri butangire uyu munsi.

Amakuru aravuga ko uyu mukozi yatashye ku wa Gatanu agomba kugaruka ku kazi ku wa Mbere.

Nyuma yo kubona ko ku wa mbere uyu mukozi ataje ku kazi, hitabajwe umuryango we ngo hamenyekane impamvu, ariko mu masaha ya nimugoroba uyu muryango uzana urwandiko rugaragaza ko Nsanzumuhire yabuze ari gushakishwa.

Hateganijwe ko umuryango wa Nsanzumuhire uza guhura n’ubuyobozi bwa Banki ya Kigali (Ku kicaro gikuru), maze bahanahane amakuru agamije gushakisha uyu musore.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali SP Emmanuel Hitayezu, avuga ko mu gihe hari umuntu wabuze, ba nyirawe baba bagomba kwihutira gutanga ikirego ku ishami rya polisi riherereye aho yaburiye, ndetse hagatangwa n’itangazo.

Ngo iyo icyo kirego gitanzwe, polisi iracyakira kikandikwa, hanyuma hagatangira inzira yo gushakisha umuntu.

SP Hitayezu yabwiye iki kinyamakuru ati “Hari igihe aba yarafatiwe icyaha runaka, icyo gihe twebwe nka polisi tuba dufite amakuru yose, dufasha umuryango we gushakisha muri za kasho na gereza kugira ngo turebe niba adafunze.”

Spt Hitayezu avuga ko Polisi iba ifite amakuru y’ibyabereye hirya no hino mu Rwanda, nk’impanuka, imirambo yatoraguwe n’ibindi, ngo aya makuru yifashishwa mu gushakisha umuntu bivugwa ko yabuze.

Ati “Wowe niba uzi abo bantu ubagire inama bakorane na Polisi, turakomeza tugashakisha, tugahanahana amakuru, kandi na bo bamubonye mbere yacu na bwo batumenyesha kugira ngo duhagarike ibikorwa byo gushakisha.”

Ni ryari bavuga ko umuntu yaburiwe irengero?

Akenshi abantu iyo umuntu runaka amaze igihe atagaragara, abo mu muryango we, inshuri ze n’abandi bantu be ba hafi batazi aho aherereye, bavuga ko yaburiwe irengero, batitaye ku cyo amategeko ateganya kuri iyo mvugo.

Gusa Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yasobanuriye ko iyo mvugo iba idakwiye. Urukiko ngo ni rwo rwemeza niba umuntu yaraburiwe irengero cyangwa se niba yarabuze bisanzwe.

Spt Hitayezu avuga ko itegeko rigena imyaka irenga 20 kugira ngo hemezwe burundu n’urukiko ko umuntu yaburiwe irengero.

Ngo hagati aho, umuntu aba yarabuze bisanzwe agishakishwa, na cyane ko hari benshi biburisha ku bushake bakaba banambuka n’mipaka y’igihugu mu buryo butemewe n’amategeko.

-2899.jpg

Nsanzumuhire Innocent. Baba abo mu muryango we ndetse na banki akorera, ntawe uzi irengero rye

Source : Izuba rirashe

2016-06-08
Editorial

IZINDI NKURU

Amarozi aravuza ubuhuha muri CNDD-FDD: Ndikuriyo mu bitaro by’indembe i Dubai azira kwifuza intebe ya Ndayishimiye

Amarozi aravuza ubuhuha muri CNDD-FDD: Ndikuriyo mu bitaro by’indembe i Dubai azira kwifuza intebe ya Ndayishimiye

Editorial 18 Feb 2025
Gicumbi: Umuganga witeguraga kurongora yasanzwe muri hoteli yapfuye

Gicumbi: Umuganga witeguraga kurongora yasanzwe muri hoteli yapfuye

Editorial 06 Aug 2016
Umuryango wa Habyarimana mu muhogo ugana mu nda ya FDLR

Umuryango wa Habyarimana mu muhogo ugana mu nda ya FDLR

Editorial 14 Aug 2025
Abasirikare b’abarundi bahawe igihano cyo kuzenguruka igihugu n’amaguru nyuma yo gusaba umushahara wabo bakoreye muri Congo no muri Somalia.

Abasirikare b’abarundi bahawe igihano cyo kuzenguruka igihugu n’amaguru nyuma yo gusaba umushahara wabo bakoreye muri Congo no muri Somalia.

Administrator 26 Oct 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi ya Uganda iri guhiga bukware umupasiteri ushinjwa gusambanya umwana w’umuhungu mu kibuno
Mu Mahanga

Polisi ya Uganda iri guhiga bukware umupasiteri ushinjwa gusambanya umwana w’umuhungu mu kibuno

Editorial 06 Nov 2017
Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa yeguye
IMIKINO

Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa yeguye

Editorial 16 Apr 2018
Kiyovu SC yahize gutsinda AS Kigali ikerekana ko aribo banyamujyi, ibyo wamenya ku munsi 17 wa shampiyona y’u Rwanda ikomeza
Amakuru

Kiyovu SC yahize gutsinda AS Kigali ikerekana ko aribo banyamujyi, ibyo wamenya ku munsi 17 wa shampiyona y’u Rwanda ikomeza

Editorial 16 Feb 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru