Umukwe wa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Jared Kushner, yemeye gutanga ubuhamya kuri komisiyo ya Sena ya Amerika ishinzwe ubutasi, mu iperereza ku ruhare Abarusiya baba baragize mu matora aheruka.
Inzego zitandukanye zishinzwe iperereza muri USA zinuganuga ko u Burusiya bwagize uruhare runini mu gutuma Donald Trump atsinda Hillary Clinton mu matora yabaye mu Ukuboza umwaka ushize. Gusa u Burusiya bwo bubyamaganira kure.
Nk’uko CNN yabitangaje, Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa Amerika, mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Mbere yatangaje ko mu gihe cyo kwiyamamaza no mu nzibacyuho, Jared Kushner ari we wanyurwagaho cyane na guverinoma z’amahanga n’abandi bayobozi.
Rikomeza rigira riti “Hashingiwe ku mwanya yari arimo, yemeye kugirana ibiganiro na komisiyo iyobowe na (Richard) Burr ariko ntabwo arabona ubutumwa bubimwemerera.”
Ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko Sena ya Amerika yifuza kumubaza ku nama ebyiri zikomeye yaba yarateguye ku ruhande rwa Trump n’abandi bantu bakomeye mu Burusiya.
Inama imwe ni iyamuhuje na Ambasaderi w’u Burusiya muri Amerika, Sergei Kislyak, muri Trump Tower i New York mu Ukuboza, indi imuhuza na Sergey N. Gorkov uyobora Banki ya Leta yo mu Burusiya, Vnesheconom bank, iri mu bihano yafatiwe na Amerika ku bwa Obama.
Inama ya Kislyak na Kushner muri Trump Tower yanitabiriwe na Michael T. Flynn wabaye umujyanama wa Trump mu by’umutekano, akaza kwirukanwa.
Mu cyumweru gishize kandi ni nabwo hagiye hanze ko umuyobozi w’ibiro bikuru by’iperereza bya Amerika (FBI), James Comey, nawe ari gukora iperereza ku mubano hagati y’abantu bakomeye mu bamamazaga Trump hamwe n’abayobozi bo mu Burusiya.
Jared Kushner
Abashingamategeko ba Amerika batangiye iperereza ryabo bakusanya abatangabuhamya ndetse bumva ubuhamya bwabo mu bwiru, gusa kuwa Kane w’iki cyumweru byitezwe ko icyo gikorwa kizatangira kubera mu ruhame, nubwo nta muntu ukomeye uratangazwa ko azumvwa muri ubwo buryo.
Kushner w’imyaka 36 washyingiranwe na Ivanka Trump mu 2009, ni umuntu ukomeye ku buyobozi bwa Trump, ni umwe mu bayoboye impinduka ku bwa sebukwe Trump, hamwe n’umuyobozi mukuru muri White House, Reince Priebus n’ushinzwe ibikorwa, Steve Bannon.