Segun Ogunlusi ukomoka muri Nigeria, nyuma yo kugezwa mu rukiko ashinjwa kwica nyina umubyara, yasobanuye ko yamuhoye ko yari amuzengereje amusabaga ko bakorana imibonano mpuzabitsina.
Uyu mugabo w’imyaka 31 y’amavuko,asobanura uko yishe nyina yavuze ko yamusanze mu gikoni atetse amukanda mu nda yikubitahasi arapfa amusukaho amavuta ya Kerosene ngo amutwike bitaza kumenyekana ariko ntiyamufata ahitamo kujya kumujugunya.
Mu magambo ye yagize ati”Mama yahoraga andaza ku nkeke ngo turyamane.Ku wa Kabiri ubwo twari twiriwe mu rugo twenyine,namusanze mu gikoni mufata mu nda ahita apfa nzana amavuta ya Kerosene ngo mutwike ariko ntiyamufata mpitamo kumujugunya.”
Igitangazamakuru Ghafla dukesha iyi nkuru, kivuga ko uyu mugabo usanzwe akora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, agikomeje gukurikiranwa n’ubutabera kugirango harebwe niba nta kindi kibyihishe inyuma.
Mu gihe ahamwe n’icyaha ngo arahanwa bikurikije amategeko akubiye mu gitabo cy’amategeko ahana muri icyo gihugu, gusa ntihatangajwe ingingo y’itegeko ryamuhana icyaha kiramutse kimuhamye.