Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kane i Kigali hakomeje imikino nyafurika yo gusiganwa ku magare (Africa Road Championships), u Rwanda rukaba rwegukanye imidari ine (4) harimo uwa zahabu wegukanywe na ARERUYA Joseph mu batarengeje imyaka 23, n’ibiri ya ‘Silver’.
Ku munsi wa kabiri w’iyi mikino, habanje gusiganwa abakobwa bakiri bato (abangavu) aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na IRAKOZE NEZA Violette na MUSHIMIYIMANA Samantha, gusa ntibabashije kegukana umudari nk’uko bari babikoze ejo begukana uwa zahabu.
Muri iki kiciro, intera y’ibilometero 18.6 birukaga Umunya-Eritrea KIDANE Desiet wabaye uwa mbere yahakoresheje iminota 31 (31’30”24) gusa. Ku mwanya wa kabiri n’uwa gatatu haje abakobwa b’abanya-Ethiopia, KASAHUN Tsadkan na HAILU Zayid.
Naho umunyarwandakazi IRAKOZE NEZA Violette aza ku mwanya wa kane yasizwe n’uwa mbere iminota ine (04’08”61), naho MUSHIMIYIMANA Samantha we aza ku mwanya wa gatanu ysizwe n’uwa mbere iminota itanu (05’14”26).
Ikiciro k’abasore b’ingimbi cyakurikiyeho nicyo u Rwanda rwabonyemo umudari wa ‘Silver’ wegukanywe NKURUNZIZA Yves wabaye uwa kabiri inyuma y’umunya-Eritrea GHIRMAY Biniyam wabaye uwa mbere, ndetse n’uwa gatatu MEDHANIE Natan ni umuny-Eritrea.
Undi mwana w’umunyarwanda witwa NZAFASHWANAYO Jean Claude yaje ku mwanya wa gatanu arushwa n’uwa mbere iminota ibiri (02’06”01).
Mu kiciro cy’abakuru n’abatarengeje imyaka 23 mu bagabo, Nsengimana Jean Bosco yabaye uwa kabiri na ARERUYA Joseph wabaye uwa gatatu ari nabo gusa bari bahagarariye u Rwanda muri iki kiciro, baje bakurikiye umunya-Eritrea kabuhariwe Mekseb Debesay wari wahize gutwara uyu mudari wa zahabu.
Debesay n’ubundi wahabwaga amahirwe yakoreshaje iminota 53 (53’25”) ku ntera y’ibilometero 40 birukaga, asiga Nsengimana Jean Bosco amasegonda 51, ndetse asiga Areruya Joseph alias “Kimasa” amasegonda 54.
Byatumye Nsengimana yegukanye umudari wa ‘Silver’, naho Areruya yegukana umudari wa ‘Bronze’ mu bakuru, ndetse n’uwa zahabu mu batarengeje imyaka 23.
Urutonde rusange rw’ikiciro cy’abakuru, abanyarwanda babiri bitwaye neza.
Ubu muri rusange, u Rwanda rumaze kwegukana imidari umunani (8) harimo iya Zahabu ibiri, rukaba rurushwa imidari na Eritrea ubu ifite imidari ya zahabu igera kuri ine.
Umukinnyi wa Bike Aid yo mu Budage Laizer Richard wo muri Tanzania yagerageje ariko kubona umudari ntibyamukundira
Muri shampiyona ya Afurika umutekano uracunzwe cyane
Mbere yo guhaguruka Debesay Mosana wa mbere muri Afurika aba yifitiye ikizere
Manizabayo Magnifique yasimbujwe Jean d’Arc Girubuntu warwaye amaguru
Buri mukinnyi yahanganaga n’igihe umuntu ku giti cye, course contre la montre individuel
Commissaire w’umunyarwanda Ntiyamira Jean Sauveur ari mu bayoboye iri siganwa mpuzamahanga
Biniyam Ghirmay wabaye uwa mbere mu ngimbi asa n’ubwira Nkurunziza wamukurikiye ati, Ndakwemeje
Algeria isanzwe itwara imidari myinshi muri shampiyona ya Afurika ariko imihanda ya Kicukiro Bugesera ntabwo yabahiriye uyu mwaka
Sterling Magnell yahaye inama za nyuma Nsengimana Jean Bosco mbere yo guhaguruka
Ni ibyishimo kuri Nsengimana wegukanye umwanya wa kabiri muri Afurika
Nsengimana Jean Bosco uzamuka neza kurusha abandi mu Rwanda yahabwaga amahirwe kuko umuhanda, Kicukiro-Nyamata urimo ibirometero umunani (8) by’umusozi
Jean Bosco watwaye Tour du Rwanda 2015 niwe munyarwanda wakoresheje ibihe bito muri ITT
Mu muhanda abakinnyi b’u Rwanda batozwa na Felix Sempoma, aha yatangizaga Chronomètre agenderaho atanga inama mu muhanda
Umutoza Sterling na Areruya biragije imana mbere yo gutangira isiganwa bayisaba kubarinda impanuka mu muhanda
Umwe mu bayobozi ba Team Rwanda Benoit Munyankindi ashimira Areruya wabaye uwa mbere muri Afurika muri U23
Sterling ashimira Eric Maniriho umukanishi wa Team Rwanda ku kazi ko gutegura neza igare aba yakoze
Dr. Mohamed Wagih Azzam uyobora umukino w’amagare muri Afurika yishimiye imyitwarire y’aba bakobwa, aha yafataga iy’urwibutso ari kumwe na Bayingana uyobora FERWACY
Umunya-Ethiopia Selam Amha (hagati) yahize abandi bakobwa batarengeje imyaka 23
U Rwanda na Eritrea nibyo bihugu biyoboye umukino w’amagare muri Afurika mu byiciro bitandukanye harimo n’ingimbi
Nubwo ejo Debesay Mossana yakoze impanuka akajyanwa kwa muganga yavuwe neza arakira anasiga abandi ku munsi wa kabiri w’isiganwa
Mu kiciro cy’abangavu umunya-Eritrea Desiet Kidane yahize abandi yambikwa umudari wa zahabu akurikirwa n’abanya-Ethiopia
Areruya Joseph yahize abandi batarengeje imyaka 23 mu gusiganwa n’isaha
Abanyarwanda babiri baje muri batatu ba mbere muri Afurika bayobowe na Debesay Mekseb wo muri Eritrea
Ibendera ry’u Rwanda ryazamuwe na Rwanda nziza iririmbwa kubera Areruya
Source : Umuseke