Abakuru b’ibihugu bya Afurika bahuriye mu Rwanda mu nama rusange ya 27 y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, kuri uyu wa Gatandatu, habayeho umwiherero ku nkomoko y’imari uyu muryango ukoresha.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame kandi yakiriye abakuru b’ibihugu n’abayobozi batandukanye bitabiriye iyo nama.
Ku munsi wa 2:
Uyu munsi kuya 17 Nyakanga, ni bwo hatangiye inama y’inteko rusange isanzwe ya 27 y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Afurika. Iteraniramo Abakuru b’Ibihugu n’aba za Guverinoma n’abahagarariye abakuru b’ibihugu, kongeraho abantu babiri baherekeje Abakuru b’Ibihugu.
Kuva saa tatu za mu gitondo kugeza saa sita n’igice, habayeho kwiga gahunda y’imirimo y’inteko rusange no kuganira ku ngingo zirimo kwishyira hamwe kw’ibihugu, aho barebera hamwe ubucuruzi butagira umupaka ku mugabane w’Afurika (CFTA) muri 2017 n’imbogamizi zabamo, banarebere hamwe amavugurura y’Umuryango w’Abibumbye.
Saa sita n’igice, Perezida Kagame na Perezida wa Chad Idris Deby Itno ari na we uyoboye AU muri iki gihe bafunguye ku mugaragaro inteko isanzwe ya 27 y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika.
Ku gicamunsi harabaho kungurana ibiterezo ku nsanganyamatsiko y’iyi nama igira iti “Umwaka Nyafurika w’Uburenganzira bwa Muntu hibandwa ku Burenganzira bw’Umugore”. Hakurikireho gutangiza raporo ivuga ku mugore w’Umunyafurika 2010-2015.
Ku wa Mbere tariki ya 18 Nyakanga 2016, kuva saa tatu kugera saa saba hari kwemeza imyanzuro y’umwiherero w’Abakuru b’Ibihugu n’aba Guverinoma ku gutera inkunga Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika.
Abakuru b’ibihugu bazemeza kandi ingengo y’imari ya 2017 ya AU , haze igikorwa gikomeye cy’amatora y’umuyobozi wa Komisiyo y’uyu muryango.
Nyuma yaho, hazarebwa kuri raporo y’umuyobozi wa Komisiyo igaragaza ibikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano, n’imiterere y’amahoro n’umutekano muri Afurika, hakurikireho kwemeza abagize Komisiyo, no gushyiraho abacamanza b’Urukiko Nyafurika ku burenganzira bwa muntu.
Inama izasozwa ku mugoroba wo ku wa Mbere harahira abagize Komisiyo, abagize Urukiko Nyafurika rw’Uburengenzira bwa Muntu.
Turacyabikurikirana….