• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye   |   06 Jun 2025

  • Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire   |   04 Jun 2025

  • Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994   |   03 Jun 2025

  • Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse   |   03 Jun 2025

  • Amavubi yatangiye umwiherero muri Algeria, Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu , Rafael York ntiyatanze impamvu yo kutitabira umwihero   |   02 Jun 2025

  • Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025   |   31 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umunyamategeko wa Gen. Kale Kayihura yavuze ku buzima bwe nyuma y’iminsi umunani avanywe iwe

Umunyamategeko wa Gen. Kale Kayihura yavuze ku buzima bwe nyuma y’iminsi umunani avanywe iwe

Editorial 21 Jun 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umunyamategeko wa Gen. Kale Kayihura uheruka gukurwa ku buyobozi bwa Polisi ya Uganda, yagarutse ku buzima bwe nyuma y’iminsi umunani ahamagajwe n’igisirikare, aho abenshi bahamyaga ko afunzwe, bategereje igihe azagerezwa imbere y’ubutabera.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo NBS yo muri Uganda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, umunyamategeko wa Gen Kayihura, Jet Tumwebaze, yavuze ko uyu musirikare mukuru ameze neza nubwo atorohewe n’ibinyoma byinshi biri kunyura mu itangazamakuru.

Yagize ati “Twamusuye inshuro nyinshi mu Kigo cya Gisirikare cya Makindye, bamuhaye inzu ifite aho kurara n’uruganiriro, ntabwo afunzwe. Nta cyaha na kimwe aramenyeshwa ko akurikiranyweho. Uyu mugabo ni umwere ku byaha byose.”

Tumwebaze yanavuze ko Gen. Kayihura nta nyandikomvugo n’imwe yakoreshejwe ndetse ngo ntiyigeze anahatwa ibibazo n’igisirikare ku byaha byose bikomeza guhwihwiswa mu itangazamakuru.

Ibinyamakuru binyuranye bivuga ko ari gukorwaho iperereza ku byaha bikomeye birimo ubugambanyi, kurema umutwe witwaje intwaro hagamijwe kugirira nabi ubutegetsi n’ibindi.

Tumwebaze yavuze ko ariko yizeye ko igisirikare, umunsi cyabishatse kizamenyesha abaturage ibintu byinshi ku biri kuba.

Yanagarutse ku gikorwa cyo gusaka urugo rwa Gen. Kayihura cyabaye mu cyumweru gishize, ashimangira ko nta kintu kigize icyaha na kimwe basanze iwe.

Yakomeje agira ati “Ibyabonywe mu nzu ye ni ibintu bisanzwe mu rugo rwa jenerali, nta n’imbunda bahasanze. Ibivugwa mu itangazamakuru byose ni ibinyoma.”

“Kuba waba umaze imyaka 33 ukorera igisirikare, kuguhamagaza ntabwo byagukangaranya. Gen. Kayihura ni umwere ku byaha byose itangazamakuru rikomeza kumwitirira.”

Umugore we, Angela Kayihura, ku wa Mbere nawe yasohoye itangazo ashimangira ko umuryango wahawe umwanya uhagije wo kumusura hamwe n’abanyamategeko babo bo mu kigo Kampala Associated Advocates.

Gen. Kayihura yayoboye Polisi ya Uganda imyaka igera kuri 13 ndetse ni nawe wamaze kuri uwo mwanya igihe kinini kurusha abandi, ariko muri Werurwe Perezida Museveni yamusimbuje Okoth Ochola wari umwungirije.

Ku wa 12 Kamena 2018 nibwo yasabwe kwitaba Umuyobozi Mukuru wa UPDF Gen. David Muhoozi ku cyicaro gikuru cy’ingabo i Mbuya. Kajugujugu yoherejwe kumuzana ariko ubwo yahageraga, Gen. Kale yari yagiye i Mbarara maze ihita igaruka ku birindiro by’ingabo zo mu kirere bya Entebbe.

Ku munsi wakurikiyeho nibwo iyo Kajugujugu yasubiye kumuzana, imugejeje i Kampala ntihongera gutangazwa amakuru ye, ku buryo abenshi bahamyaga ko afunzwe.

2018-06-21
Editorial

IZINDI NKURU

Amacakubiri mu buyobozi, ubusambo n’ibitero bya FARDC, bishegeshe umutwe w’iterabwoba wa FDLR none wiyambaje indagu !!

Amacakubiri mu buyobozi, ubusambo n’ibitero bya FARDC, bishegeshe umutwe w’iterabwoba wa FDLR none wiyambaje indagu !!

Editorial 09 Nov 2020
Muri Uganda hatahuwe impunzi 300 000 za baringa

Muri Uganda hatahuwe impunzi 300 000 za baringa

Editorial 31 Oct 2018
U Rwanda rwasubije iwabo Abarobyi bafatiwe muri Rweru barenze amazi y’u Burundi

U Rwanda rwasubije iwabo Abarobyi bafatiwe muri Rweru barenze amazi y’u Burundi

Editorial 12 Dec 2018
Umukongomani Nyamuhombeza, indashima  isebya u Rwanda rwamuhaye byose ubwo yari  mu nkambi mu Rwanda.

Umukongomani Nyamuhombeza, indashima isebya u Rwanda rwamuhaye byose ubwo yari mu nkambi mu Rwanda.

Editorial 08 Nov 2023

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru