• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Umunyarwanda ati:”Umutindi umuha amata akaruka amaraso”. Patrick Habamenshi, ubuparmehutu buranze burakokamye?!

Umunyarwanda ati:”Umutindi umuha amata akaruka amaraso”. Patrick Habamenshi, ubuparmehutu buranze burakokamye?!

Editorial 18 Jan 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Iyo urebye ibivugwa, ibyandikwa n’ibikorwa na Patrick Habamenshi, wibaza niba ari wa wundi RPF-Inkotanyi yajanduye mu banywarumogi muri Canada, ikamuhanagura ivu, cyane ko    abenshi bibeshyaga ko ubuzererezi abuterwa n’ubukene. Ibitutsi bimuhora mu kanwa, gusebya Igihugu cyamubyaye, kwifatanya n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuba umuzindaro w’abayipfobya n’abayihakana, dore ibyo iyo ndashima yituye Igihugu cyamuhaye  amahirwe ngo yerekane icyo ashoboye, nubwo kitatinze kubona ko kibeshye.

Abakurikirana amateshwa Patrick Habamenshi abamo, bavuka ko ari Parmehutu ikimukurikirana aka wa mugani ngo”nta yima nyina akabara”. Icyakora, kuba  avuka kuri Callixte Habamenshi wamamaye cyane mu “mpirimbanyi”za Parmehutu, ntibyagombye gutuma, mu gihe tugezemo ,imitekerereze ya”Dogiteri”  ikimeze nk’iyo muri za 59!

Si ngombwa ko twibutsa Patrick Habamenshi amafaranga ya Leta yanyereje ubwo yari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, mbere y’uko yirukanwa muw 2005, akaza kubikurikirwanwaho mu rukiko. Si ngombwa ko tumwibutsa umugabo wo muri iyo Ministeri yari yarigaruriye yitwaje umwanya ukomeye. Ibi byose byaje kugutera ikimwaro tubyirengagije, icyo tubaza Patrick Habamenshi ni iki: Wumva ibinyoma birimo ubugome n’ubujiji wirirwa ukwiza, wowe n’abandi mwabaswe n’ingegabitekerezo ya Huru-Power muhuriye muri Jambo ASBL, bizatsinda ukuri kugaragararira isi yose?Womva “mpemuke ndamuke” izakugaburira kugeza ryari? Ese koko umwanya muto wamaze mu Rwanda, ntiwakweretse ko Abanyarwanda bagusize mu bitekerezo, ku buryo kubahuma amaso, ubashukisha amoko, babirenze?

Impanuro ni imwe, Bwana Habamenshi: Icyo kiryabarezi “ Umurage Foundation”wifashisha mu gusabiriza,usiribanga isura y’Urwakubyaye, amaherezo kizakubyarira amazi nk’ibisusa.Urashyigikira imitwe igambiriye kumena amaraso y’ abo musangiye Ubunyarwanda?Buriya ubona Rusesabagina, Sankara, Mudacumura n’abandi muhuje imyumvira byarabaguye neza? Uzegere mushiki wawe Solange, mujye inama, muzasanga ntacyo Igihugu kitabahaye. Kuguha ineza ukacyitura inabi rero, ntawe nzi byahiriye.

2021-01-18
Editorial

IZINDI NKURU

Amavubi yitegura gukina na Ethiopia muri CHAN2023 yahamagawe, u Rwanda rw’abari munsi y’imyaka 23 bazahura na Libya mu ijonjora ribanza rya CAN2023

Amavubi yitegura gukina na Ethiopia muri CHAN2023 yahamagawe, u Rwanda rw’abari munsi y’imyaka 23 bazahura na Libya mu ijonjora ribanza rya CAN2023

Editorial 18 Aug 2022
Guverinoma y’u Rwanda irashimira abakinnyi n’abafana b’amasiganwa y’Isi y’Amagare 2025 ari kubera i Kigali bwambere ku mugabane wa Afurika

Guverinoma y’u Rwanda irashimira abakinnyi n’abafana b’amasiganwa y’Isi y’Amagare 2025 ari kubera i Kigali bwambere ku mugabane wa Afurika

Editorial 24 Sep 2025
Perezida Macron azahagararirwa mu kwibuka ku nshuro ya 25 n’umudepite ukomoka i Kigali

Perezida Macron azahagararirwa mu kwibuka ku nshuro ya 25 n’umudepite ukomoka i Kigali

Editorial 22 Mar 2019
Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, yemeye ko Inzego z’iperereza  zifite inzu zitazwi  zikorerwamo iyicarubozo  ku banyarwanda yangira abadepite kuzisura

Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, yemeye ko Inzego z’iperereza zifite inzu zitazwi zikorerwamo iyicarubozo ku banyarwanda yangira abadepite kuzisura

Editorial 30 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Perezida Nkurunziza muri gahunda yo gutanga Laissez-passer zijyana mu ijuru abatavuga rumwe nawe
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Perezida Nkurunziza muri gahunda yo gutanga Laissez-passer zijyana mu ijuru abatavuga rumwe nawe

Editorial 20 Nov 2017
.. numvise amagambo ngo bazatumesa- Perezida Kagame
Mu Mahanga

.. numvise amagambo ngo bazatumesa- Perezida Kagame

Editorial 11 Sep 2016
Nibyo koko Museveni arakomeye imbere ya Muhoozi kuko yamubyaye akamuha byose ariko siko bimeze kuri Afurika nkuko yabivuze
INKURU NYAMUKURU

Nibyo koko Museveni arakomeye imbere ya Muhoozi kuko yamubyaye akamuha byose ariko siko bimeze kuri Afurika nkuko yabivuze

Editorial 27 Mar 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru