• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»Umunyarwanda yakoze ikoranabuhanga rifasha abanduye SIDA gukurikiranwa n’abaganga

Umunyarwanda yakoze ikoranabuhanga rifasha abanduye SIDA gukurikiranwa n’abaganga

Editorial 04 Apr 2018 IKORANABUHANGA

Gasana Joel yakoze porogaramu yitwa CompanionApp, ifasha abaganga gukurikirana umunsi ku munsi ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida, ndetse no kumenya niba bafata imiti igabanya ubukana uko bikwiye.

Gasana Joel yiga mu mwaka wa gatandatu ari na wo wa nyuma w’ubuganga muri Kaminuza y’u Rwanda. Afite imyaka 25 y’amavuko akaba umwe mu banyafurika bakiri bato batanga icyizere ko bagira uruhare mu guteza imbere ubumenyi kuri uyu mugabane.

Icyizere atanga gishingiye ku gashya yahanze agamije guhuza abafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA n’abaganga kugira ngo abaganga babashe gukurikirana abafata iyo miti no kumenya niba bayifata neza kandi ku gihe.

Avuga ko impamvu yabimuteye ari ukwiyemeza kugabanya umubare w’abapfa bazize SIDA nk’uko imibare ya Minisiteri y’Ubuzima n’iy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA ibigaragaza.

Iyo mibare igaragaraza ko 80% by’abarwayi ba SIDA mu Rwanda bafata imiti, ariko 27% byabo ntibayifata neza. Byatumye mu mwaka wa 2016 mu Rwanda hari abantu 3,300 bapfuye kubera kudafata imiti neza hakaba n’abana bangana na 6,7% bavukana uburwayi bwa SIDA, kandi nyamara ngo bidakwiye.

Iyo porogaramu ijya muri telefoni y’umurwayi cyangwa se agakoresha uburyo bwo kohereza ubutumwa bugufi (SMS) bwibutsa umurwayi gufata umuti noneho akanemeza muri telefoni ko yawufashe kugira ngo muganga aho ari abibone.

Gasana ati “Mu gihe muganga atabibonye ahamagara umurwayi akaba yanamukurikirana, kandi iyo porogaramu ituma n’umuntu waba ufite isoni zo kuba yajya gufata imiti ku mugaragaro, twebwe turamworohereza tukayimuzanira ahantu atuye. Kandi umurwayi ashobora no kuvugisha muganga mu buryo bwihuse akoresheje iyo application.”

Uyu munyeshuri wiga ubuganga muri Kaminuza y’u Rwanda afite abandi batanu barimo bagenzi be biga ubuganga n’abize ibindi nk’ikoranabuhanga bazi gukora iby’amaporogaramu cyangwa se application bafatanya bakaba bamaze imyaka ibiri batangiye gukora iyo porogaramu.

Nubwo bakiri abanyeshuri ariko bagize amahirwe yo kubona inkunga mu bigo bitandukanye ibafasha guteza imbere ubushakashatsi bwabo no kunoza iyo porogaramu. Gusa aho bifuza ngo ntabwo barahagera ari na yo mpamvu bacyeneye ubufasha

Ati “Turacyakeneye kwagura kandi dukeneye no gukorana na Leta n’abandi bafatanyabikorwa bose kugira ngo tugeze serivisi ku barwayi. Ni byo twifuza ubungubu mu bafatanyabikorwa.”

Gasana Joel avuga ko ubu buryo bwa CompanionApp bwo guhana amakuru hagati y’ufite ubwandu bwa SIDA na muganga bukirimo kugeragezwa hanyuma bukazahita buboneka kwa muganga bukazagera no ku wundi muntu wese ubukeneye hagati muri uyu mwaka wa 2018, ni ukuvuga mu mezi abiri cyangwa atatu nyuma y’uko bumaze kugeragezwa.

JPEG - 100.9 kb
Gasana Joel ni umwe mu rubyiruko rutanga icyizere cy’ahazaza ha Afurika mu iterambere rya Siyansi

Ku ikubitiro barateganya kuzabukoresha mu bitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB) byakira abababarirwa mu 1000 ku mwaka bafite ubwandu bwa SIDA n’iby’i Kigali (CHUK) byakira ababarirwa ku bihumbi bibiri.

Ati “turasaba n’ibindi bitaro cyangwa n’ahandi hantu bifuza kuba babugerageza hakiri kare ko baza bakatureba tukaba twakorana na bo kuko byafasha n’abarwayi babo. Kandi turimo no gushaka kubwagura ntidukurikirane abarwayi ba SIDA gusa tukaba twakurikirana n’abandi barwayi bakoresha imiti mu gihe kirekire.”

Joel Gasana washinze akaba ari na we uyobora ikigo Companion ari na cyo gikora porogaramu ya CompanionApp ni umwe mu bakiri bato b’abahanga bamuritse ibyo bagezeho mu guteza imbere imibare, siyansi n’ikoranabuhanga muri Afurika mu nama ya Next Einstein Forum yabereye mu Rwanda ku matariki ya 26 – 28 Werurwe 2018 kugira ngo bibe byagirira akamaro Afurika n’isi muri rusange.

Ni uburyo ba nyirabwo bavuga ko bwagira akamaro by’umwihariko mu Rwanda kuko bwakorohereza abarwayi bahuriraga kwa muganga ari benshi bitewe n’uko Leta yashyizeho gahunda yo kuvura abafite ubwandu bwa SIDA bose kandi ikabavurira ubuntu.

Ubwinshi bwabo ngo hari igihe butuma badahabwa serivisi nziza cyangwa bamwe kuhagera bikabagora kuko baturuka kure cyangwa se bakaba batinya abababona bajya gufata imiti.

Aba bose ngo bwabagirira akamaro kuko hari uburyo bworoshye butekerezwa bwo kubagezaho imiti kandi n’ubavura akabakurikiranira iwabo hifashishijwe telefoni bitabaye ngombwa ko bahora bajya kwa muganga.

Ni uburyo bukiri mu igeragezwa, bakaba basaba Leta n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye kubashyigikira no kuborohereza kugeza porogaramu yabo ku barwayi bayikeneye.

Kanda aha urebe uko iri koranabuhanga rikora

2018-04-04
Editorial

IZINDI NKURU

Ikoranabuhanga ririfashishwa mu kurwanya isuri mu Rwanda

Ikoranabuhanga ririfashishwa mu kurwanya isuri mu Rwanda

Editorial 11 Oct 2018
Mu Rwanda: Korohereza cyane Abashoramari ndetse n’Umutekano usesuye nibyo birimo gutuma hazamuka Imiturirwa myinshi

Mu Rwanda: Korohereza cyane Abashoramari ndetse n’Umutekano usesuye nibyo birimo gutuma hazamuka Imiturirwa myinshi

Editorial 07 Aug 2024
Airtel yasezeye ku bakozi 49 batakaje imirimo nyuma yo kugura Tigo

Airtel yasezeye ku bakozi 49 batakaje imirimo nyuma yo kugura Tigo

Editorial 24 Apr 2018
Isosiyete HUAWEI Rwanda yashyizeho yang shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu

Isosiyete HUAWEI Rwanda yashyizeho yang shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu

Editorial 07 Nov 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Yves Rwasamanzi nk’umutoza mukuru w’Amavubi U23 yahamagaye abakinnyi bitegura gukina igikombe cya Afurika bitegura guhura na Libye
Amakuru

Yves Rwasamanzi nk’umutoza mukuru w’Amavubi U23 yahamagaye abakinnyi bitegura gukina igikombe cya Afurika bitegura guhura na Libye

Editorial 15 Sep 2022
Kimwe mu bihatse ubucuti bwa Perezida Museveni na Bebe Cool cyagaragaye
POLITIKI

Kimwe mu bihatse ubucuti bwa Perezida Museveni na Bebe Cool cyagaragaye

Editorial 21 Oct 2018
Uganda : Jenerali Majoro. Don Nabasa  wari ushinzwe Special Forces Command, wafatwaga nka Bagosora ,yirukanwe
HIRYA NO HINO

Uganda : Jenerali Majoro. Don Nabasa wari ushinzwe Special Forces Command, wafatwaga nka Bagosora ,yirukanwe

Editorial 12 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru