Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, Dr Francois Ngarambe, yagizwe visi perezida w’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye kita ku Burenganzira bwa Muntu.
Iyi mirimo mishya Ngarambe yashinzwe biteganyijwe ko azayikomatanya no kuba intumwa ihoraho y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO) mu Muryango w’Abibumbye ufite icyicaro I Geneve.
Kuri uyu wa gatatu I Geneve nibwo Dr Francois Ngarambe yagizwe visi perezida w’akanama k’uburenganzira bwa muntu bigizwemo uruhare n’itsinda ry’abanyafurika muri aka kanama rigizwe n’ibihugu 13 bihagarariye ibindi.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter Amb. Dr Francois Ngarambe akaba yagize ati: “Afurika yagennye u Rwanda ku mwanya wa visi perezida w’Akanama ka Loni k’Uburenganzira bwa muntu. Ntewe ishema no kuba natowe muri urwo rwego. Niyemeje kwitanga mu guteza imbere uburenganzira bwa muntu,”
Mu kiganiro yagiranye na The New Times dukesha iyi nkuru Dr Francois Ngarambe akaba yavuze ko kugenwa kuri uyu mwanya ari ikigaragaza icyizere abanyafurika bafitiye u Rwanda mu gutanga umusanzu warwo ku rwego mpuzamahanga mu guteza imbere iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.
Biteganyijwe ko uyu mwanya u Rwanda ruzawubaho kugeza kuwa 31 Ukuboza 2018.
Mu matora yo kuri uyu wa Gatatu, itariki 10 Mutarama 2018, igihugu cya Slovenia nicyo cyatorewe kuyobora aka kanama k’uburenganzira bwa muntu, mu gihe u Budage, Phillipines na Chile ndetse n’u Rwanda bisangiye umwanya visi perezidansi mu gihe cy’umwaka umwe.
Aka Knama k’Umuryango w’Abibumbye k’Uburenganzira bwa muntu kagizwe n’ibihugu 47, bitorwa mu ibanga n’abagize igice kinini cy’Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.
Ni mu gihe ibihugu bigize aka kanama biba bifite manda y’imyaka 3.