Akaliza Keza Ntwari, Umunyarwandakazi ukiri muto yashyizwe ku rutonde rw’abagize itsinda ryo ku rwego rwo hejuru ryiga ku bufatanye mu ikoranabuhanga, ryashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye, ONU.
Itsinda ryatangajwe n’Umunyabanga Mukuru wa ONU, António Guterres, ku wa Kane, rinagaragaraho abantu bakomeye ku Isi nka Melinda Gates uyobora umuryango Bill&Melinda Gates Foundations ndetse na Jack Ma, Umushinwa washinze iguriro ryo kuri internet rya Alibaba.
Guterres yavuze ko muri iki gihe impinduka zikomeje kuzanwa n’ikoranabuhanga ari nyinshi, ariko iyo witegereje ubufatanye ku rwego mpuzamahanga bukiri hasi, ari nayo mpamvu bahisemo gushyiraho iri tsinda.
Ati “Ikoranabuhanga rigezweho ritanga umusanzu ufatika mu kugerwaho kwa gahunda ya 2030 irebana n’Intego z’Iterambere Rirambye (SDGs), ndetse ribasha kurenga imipaka mpuzamahanga. Ni muri urwo rwego ubufatanye ndengamipaka ari ngombwa kugira ngo tubashe kugera ku nyungu ikoranabuhanga rizana mu mibereho rusange n’ubukungu, ariko kandi tunahangane n’ingaruka zaryo.”
Yakomeje avuga ko iri tsinda ryitezweho kurushaho kumenyekanisha impinduka zizanwa n’ikoranabuhanga, ndetse rigatanga umusanzu mu biganirompaka ku birebana no guharanira ko rigera kuri bose kandi uburenganzira bwa muntu budahutajwe.
Akaliza ugaragara muri 20 bagize iri tsinda ni rwiyemezamirimo ukiri muto washinze ibigo bibiri bitanga servisi z’ikoranabuhanga birimo Yambi Animations Studio na Shaking Sun.
Akaliza ukunda ikoranabuhanga by’umwihariko kubera ingaruka nziza rishobora kugira ku iterambere rya Afurika, ni umwe mu bashinze umuryango Girls in ICT Rwanda uhuriza hamwe abagore n’abakobwa bakorana mu bijyanye n’ikoranabuhanga.
Uyu rwiyemezamirimo ukiri muto mu 2012 yahawe na Ministeri y’Ikoranabuhanga mu Rwanda, igihembo cy’umugore wahize abandi mu bihangiye imirimo ifitanye isano n’ikoranabuhanga; mu 2014 ashyirwa mu Kanama ngishwanama ka Microsoft 4Afrika.
Iri tsinda riyobowe na Melinda Gates afatanyije na Jack Ma kandi rigaragaraho abandi Banyafurika barimo Umunya-Kenya, Nanjira Sambuli ukorera Umuryango World Wide Web na Bogolo Kenewendo, Minisitiri w’Ishoramari, Ubucuruzi n’Inganda muri Botswana.
Biteganyijwe ko inama ya mbere y’iri tsinda izaba mu mpera za Nzeri 2018, n’aho raporo ya nyuma ku bikorwa byaryo ikazashyikirizwa Umunyamabanga Mukuru wa ONU nyuma y’amezi icyenda ritangiye gukora.