Ku munsi w’ejo Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’abaturage b’Umugi wa Kigali agaruka ku ngingo zitandukanye harimo kwihanangiriza igihugu cy’Ububiligi muri gahunda yacyo yo gushakishiriza ibindi bihugu mu gufatira u Rwanda ibihano kandi Ububiligi ari nyirabayazana w’ibibazo u Rwanda runyuramo guhera igihe cy’ubukoloni.
Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Bubiligi bwajujubije u Rwanda kuva mu myaka myinshi ishize, bwica Abanyarwanda ariko inzira yo kwiyubaka n’imbaraga zakoreshejwe mu guharanira iterambere ry’igihugu bigaragaza ko abantu badakeneye kuba Ababiligi cyangwa kwisanisha na bo.
U Bubiligi bwakolonije u Rwanda nyuma y’u Budage bwari bumaze gutsindwa intambara ya mbere y’Isi, kuva ubwo butangiza politiki y’ivangura n’urwango yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida Kagame aganira n’abaturage b’Umujyi wa Kigali ku wa 16 Werurwe 2025, yavuze ko ibyago igihugu cyagize ari ukuba mu bukoloni bw’agahugu gato cyane karangiza kakagicamo ibice.
Ati “Ibyago bimwe dufite ni ukuba twarakolonijwe n’agahugu gato nk’u Rwanda. Ndetse ako gahugu kagatema u Rwanda kakarucamo ibice kugira ngo rungane nka ko. Ubwo ni u Bubiligi mvuga kandi ndaza kubwihanangiriza.”
Yakomeje ati “U Bubiligi bwishe u Rwanda bukica Abanyarwanda, amateka arenze imyaka 30 bukajya butugarukaho, abasigaye bukongera bukabica, twarabihanangirije kuva kera, turaza kubihanangiriza n’ubu ngubu.”
Ku wa 14 Gicurasi 1910, hateranye inama mu Bubiligi, igamije gukemura ikibazo cyari kimaze igihe cy’Ababiligi bashakaga kongera ubutaka bw’aho bahawe. Iyo nama yari irimo Ababiligi bakolonizaga Congo, Abadage bakolonizaga u Rwanda, Urundi na Tanganyika ndetse na Uganda na Kenya byakolonizwaga n’Abongereza.
Nyuma y’iyo nama ni bwo guhera mu 1910 kugeza mu 1912, bashyizeho imipaka igabanya u Rwanda n’ibindi bihugu by’ibituranyi, icyo gihe bitwaje icyo bise imbibi karemano zirimo Ibirunga, Akanyaru, Akagera n’Ikiyaga cya Kivu, bakatakata ubutaka bw’u Rwanda busigara ari buto cyane ugereranyije n’uko bwahoze.
Perezida Kagame yagaragaje ko abaturage b’u Rwanda bajyanywe muri ibyo bihugu atari u Rwanda rwaboherejeyo, byagizwemo uruhare n’abakoloni.
Ati “Kugira ngo rero aho bisanze muri ibyo bihugu babwire abantu ngo nimuhaguruke musubire aho mukwiriye kuba muri mu Rwanda, niba ushaka kubikora birukanane n’ubutaka bwabo. Ariko niba ukoresha ukuri cyangwa ushaka amahoro ugomba guha abantu uburenganzira bwabo. Iyo udahaye abantu uburenganzira bwabo baraburwanira.”
Perezida Kagame yavuze ko u Bubiligi bwafashe uruhande mu bibazo by’akarere nyamara ari bwo bwabiteje, bugashinja u Rwanda kuba ikibazo nyamara bubeshya.
Ati “U Bubiligi bwakolonije ibyo bihugu bitatu [RDC, u Rwanda n’u Burundi] bakagenda bakajya i Kinshasa bagatunga urutoki u Rwanda, bakavuga ko baza kurufatira ibihano kandi bagiye kubwira Isi yose kubikora ku Rwanda. Ariko se wowe nta soni ugira? Guhamagarira Isi yose guteranira ku Rwanda koko, uko rungana?”
Yongeyeho ati “Twebwe uko twicaye aha tugateranirwaho n’Isi yose? Ibyo ntibikwiriye kuba bitera isoni abantu bamwe? Baturetse ko twirwaziza dushaka kubaho uko dushaka kubaho, baduhaye amahoro! Tugiye kuzira ko tungana na bo ariko ko bo bafite ahandi bavugira haturuta?”