Hubert Gashagaza wari umupolisi mukuru ndetse akaba yanarakoze imirimo itandukanye muri Polisi y’u Rwanda mbere yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, yiciwe i Ndera mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.
Amakuru agera kuri Rushyashya yemeza ko yishwe mu rukerera, umurambo we ukaba wabonywe mu modoka aho bikekwa ko yaba yishwe anizwe n’abantu bataramenyekana.
Francois Iyamuremye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndera, yabwiye itangazamakuru ko umurambo wa Hubert Gashagaza wabonywe mu modoka bivugwa ko ari iya nyakwigendera, bikaba bikekwa ko yaba yishwe anizwe kuko nta gikomere umurambo wari ufite, gusa ngo icyamwishe cyakwemezwa hamaze gukorwa ibizamini bya muganga.
Iteka rya Perezida N° 42/01 ryo ku wa 17/02/2017 rishyira mu kiruhuko cy’izabukuru ba Komiseri, ba Ofisiye Bakuru na ba Ofisiye Bato ba Polisi y’u Rwanda, niryo ryanashyize mu kiruhuko cy’izabukuru CSP Hurbert Gashagaza.
Hubert Gashagaza wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru afite ipeti rya Chief Superintendent of Police (CSP) yakoze imirimo itandukanye muri Polisi y’u Rwanda irimo no kuba umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, umwanya yanamazeho igihe.
Hubert Gashagaza kandi yanakoze mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha, by’umwihariko mu gihe yari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Centre Afrique.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modeste, yavuze ko amakuru y’ibanze agaragaza ko bishoboka ko Gashagaza yishwe n’abagizi ba nabi.
Ati “Amakuru ni ko umuntu wamubonye bwa mbere ari umumotari wamubonye hafi saa kumi n’imwe z’igitondo. Yabonye imodoka yamenetse ikirahure cyo ku ruhande rwa shoferi irimo umuntu wapfuye hari imigozi isa n’aho yanigishijwe mu ijosi. Ni imigozi isa n’iya mudasobwa cyangwa televiziyo.”
Mbabazi yavuze ko abantu bishe Gashagaza, basa n’abamuyobeje kuko umurambo wagaragaje i Ndera aho Abashinwa baparika amakamyo mu muhanda w’igitaka uri nko muri metero ijana uvuye kuri kaburimbo.
Yakomeje avuga ko abashinzwe iperereza ku bimenyetso muri RIB bagiye aho ibi byabereye ‘nibo batubwiye uko babisanze’ ndetse umurambo wa nyakwigendera wajyanywe kwa muganga ngo ukorerwe isuzuma.
Gashagaza yari yarasezerewe muri Polisi y’Igihugu muri Kanama 2016, ubu yakoraga mu Nkeragutabara.
Mbabazi yavuze ko urupfu rwe rwatunguranye kuko nta muntu n’umwe bari bazi ko afitanye ikibazo nawe.
RUGENDO
NARUHUKIRE MUMAHORO!!umuryangowe ukomeze wihangane!!!
ABAMWISHE NABO BAZAPFA!!!
BIVUYE I BUGANDE BIGEZE INO!!!
NONEHO TURAJYAHE????