Umuraperi Meek Mill wari uherutse kwandikira urukiko asaba guhindura icyemezo rwafashe rumuhamya ibyaha, yarekuwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Mata 2018.
Meek Mill ubusanzwe witwa Robert Rihmeek Williams yatawe muri yombi tariki ya 6 Ugushyingo 2017, afunzwe aryozwa kuba yaranze kurangiza igihano yahawe cyo gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro ndetse agasohoka mu rugo rwe yari yarategetswe kugumamo akajya gukora ibitaramo.
CNN yatangaje ko Meek Mill yarekuwe by’agateganyo n’Urukiko Rukuru rwa Pennsylvania. Nyuma yo gusohoka mu buroko, uyu muraperi ukomoka muri Philadelphia yanditse kuri Instagram ashimira Imana n’abantu bose bamubaye hafi mu gihe yari amaze afunzwe.
Yanditse ati “Ndashaka gushimira Imana, umuryango wanjye, inshuti, abanyunganira mu mategeko, itsinda ryanjye rya Roc Nation ririmo Jay Z, , Desiree Perez, inshuti yanjye nziza Michael Rubin. Abafana banjye, Urukiko rukuru rwa Pennsylvania n’abandi bose banyeretse urukundo no kunshyigikira muri iki gihe cyari gikomeye.”
Yongeyeho ati “Aya mezi atanu yari ibihe bibi cyane, amasengesho, kunsura, kumpamagara, amabaruwa n’ibindi byose mwankoreye byamfashije gukomeza kugira icyizere.”
Meek Mill yashimangiye ko ibibazo yaciyemo byo gufungwa mu buryo bw’amaherere nta cyaha kigaragara yakoze ahubwo akazira ‘imikorere mibi ya Polisi’, ngo agiye gukoresha izina afite abirwanye mu buryo bwose bushoboka.
Uyu muhanzi yari afungiwy muri gereza yo mu Mujyi wa Chester wo muri Leta ya Pennsylvania, mu minsi mike ishize yatumyeho abunganizi be mu by’amategeko asaba urukiko ko rwamurekura.
Yafunzwe inshuro ebyiri muri 2017, muri Werurwe yafatiwe kuri St. Louis International Airport aryozwa guhangana n’abakozi babiri b’ikibuga cy’indege; muri Kanama nabwo yafatiwe i New York aryozwa kuba yaratwaye moto atambaye ingofero, ibintu ubutabera bwavugaga ko byashoboraga gushyira mu kaga ubuzima bwe.