Ibaruwa Rushyashya yashoboye kubonera kopi, yashyizweho umukono na Gasana Alice, mushiki wa Gasana Eugène Richard, uyu mubyeyi akaba ari nawe mukuru mu muryango wabo, ugizwe n’abana 4. Mu mvugo igaragaramo agahinda gakomeye, Madamu Gasana Alice avuga ko imyitwarire ya musaza we itandukanye n’uburere yahawe mu muryango, ngo ikaba yarashenguye umutima abo bavukana, inatera isoni umuryango wose. Gasana Alice avuga ko urebye uburyo Gasana Richard yakuze, n’icyizere uRwanda rutahwemye kumugirira, byagombye kumuha indangagaciro zo gukunda Igihugu cye, aho kwirirwa acyandagaza mu batagikunda.
Uyu mubyeyi ati:” Tumaze imyaka 4 twumva ibibi bikorwa na musaza wanjye Gasana Eugène Rishard, n’ibyo agiramo uruhare, bikatubabaza cyane. Mfashe uyu mwanya ngo mbamenyeshe ko umuryango wacu witandukanyije nabyo, mu mvugo no mu ngiro….Gasana Eugène mwana wa mama, kuva mu bwana bwawe waranyubahaga. N’ubu ndagushishikariza kureka ibibi uvugwamo, ugasaba imbabazi uRwanda n’Abanyarwanda. Niba kandi utaratera intambwe ngo uzisabe, njye ndazigusabiye kuko dusangiye amaraso”.
Gasana Eugène Richard yakoze imirimo ikomeye mu Rwanda, harimo no kuruhagararira mu Muryango w’Abibumbye mu gihe cy’imyaka hafi 5 ,uhereye muw’2012 . Nk’uko bisanzwe bigenda ku bahagarariye ibihugu byabo mu mahanga iyo bahinduriwe imirimo, Gasana Eugène Richard nawe yarahamagajwe, ariko yanga kugaruka mu Rwanda, ahubwo aboneza muri wa mutwe w’iterabwoba, RNC, anaba umwe mu bahuzabikorwa b’ibigarasha. Yagaragaye kenshi mu nama zitegura kugirira nabi uRwanda, nk’iyamuhuje na Perezida wa Uganda Yoweri K. Museveni muri Werurwe 2019, hakusanywa inkuga ya RNC.
Muri iyi minsi kandi haravugwa urubanza Gasana Eugène Richard aregwamo gusambanya ku ngufu umwana w’umukobwa wakoze nk’uwimenyereza akazi muri Ambasade y’uRwanda Gasana yakoreyemo amanyanga atabarika. Biranavugwa ko uru rukozasoni (yagize umwuga kuko ari ingeso asazanye), rwamuteranyije bikomeye n’umugore we”TETELI”, uretse ko uyu nawe atoroshye mu gucuruza umubiri n’amagambo, ubu akaba ari ikigarasha-gore gikuru.
Ibya “Teteli” watatiye igihango cy’umuryango we watsembwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi,i Nyamirambo ya Kigali, tuzabigarukaho ubutaha.