• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umuryango wa Museveni uravugwa mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge

Umuryango wa Museveni uravugwa mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge

Editorial 04 Aug 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Mu rubanza rukomeje kuburanishirizwa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika; umutanga buhamya yagaragaje uburyo umuryango wa Museveni ukorana ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge na bamwe mu bacuruzi babyo ruharwa.

Leta zunze ubumwe bw’Amerika zikurikiranye Baktash Akasha na Ibrahim Akasha, abanya Kenya bafite inkomoko mu Buhinde bakaba banavukana baregwa ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge (drugs) muri Amerika, babikuye muri Kenya.

M’Ukwakira 2018, aba bavandimwe bemeye ibyaha baregwa birimo gushaka kwinjiza magendu y’ibiro 99 by’ikiyobyabwenge cya heroine ndetse n’ibiro 2 bya methamphetamine, bizwiho kuba ari ibiyobyabwenge bikaze mu kwica ababinywa.

Aba bavandimwe banemeye kuba bafite abantu bakomeye bakorana nabo muri Kenya ndetse na Uganda.

Vijaygiri Goswami, mugenzi wabo w’imyaka 51 wakoranye cyane n’aba bavandimwe mu bucuruzi b’ibiyobyabwenge, ubu akaba ari gukorana n’ubutabera bw’Amerika nk’umutanga buhamya; yabutangarije uburyo aba bavandimwe bapanze imikoranire ya hafi na muramukazi (sister-in-law) wa Museveni mu gutangiza uburyo (network) bwo gucuruza ikiyobyabwenge cya Methaphetamine muri Uganda, aho muramukazi wa Museveni yari kubafasha mu kubageza kucyo bashaka muri Uganda.

Gahunda muramukazi wa Museveni yabafashijemo ni ugushinga laboratoire bazajya bakoreramo ibyo biyobyawenge (Methamphetamine bakoresheje ibinini byitwa ephedrine) muri Uganda, ndetse byanakomera bakanagura isoko mu Burundi ndetse na Tanzania.

Baktash na Ibrahim Akasha mu rubanza

Mu gukurikirana iyi gahunda, muramukazi wa Museveni yakoranye inama na Baktash Akasha ngo hanozwe ibyo gukora no gucuruza ibiyobyabwenge bivuye muri Uganda byerekeza kw’isi hose ariko cyane cyane muri Amerika.
Baktash Akasha, Ibrahim Akasha, na Vijaygiri Goswami hamwe n’undi witwa B. Panchal bari bitabiriye iyo nama na muramukazi wa Museveni,wabasezeranije ko azabashakira uruhushya (licence) rwo gutumiza ephedrine ingana na toni 2 icyarimwe,bakamuha amafaranga ku nyungu bazakuramo.

Imipangu yo gukoresha izo laboratoire yari yakozwe na Panchal wari wemeye kuzana uzakora ibiyobyabwenge muri ephedrine ariko imigambi yabo yaje gupfuba kuko inzego zirwanya ibiyobyabwenge zari zamaze gufata izo laboratoire.

Mu muryango wa Museveni si muramukazi we gusa wavuzweho gukorana na mafia kuko na murumuna we Salim Saleh yagiye avugwaho gukorana n’abacuruzi b’ibiyobyabwenge, kuko muri 2006, Interpol yagaragaje ko Salim Saleh yinjije muri Uganda ibiyobyabwenge byinshi aciye ku kibuga cy’indege cya Entebbe, aho afite ubudahangarwa. Muri ibyo bikorwa bye, Salim yakoreshaga uwamwunganiraga (ADC) witwa Juma Seiko icyo gihe wari ufite ipeti rya Captain. Byaje kumenyekana ubwo hafatwaga ibiyobyabwenge bifite agaciro ka $300,000.

2019-08-04
Editorial

IZINDI NKURU

Umunyamakuru Natacha Polony uregwa gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye kuburanishirizwa i Paris mu Bufaransa.

Umunyamakuru Natacha Polony uregwa gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye kuburanishirizwa i Paris mu Bufaransa.

Editorial 01 Mar 2022
Umupaka wa Goma Umugore yatawe muri yombi afite ikarita y’urugamba [  M23 iravugwaho gutegura indi ntambara ]

Umupaka wa Goma Umugore yatawe muri yombi afite ikarita y’urugamba [ M23 iravugwaho gutegura indi ntambara ]

Editorial 21 May 2018
Perezida Kagame yasobanuye impamvu ubufatanye bwa Afurika na BRICS ari ingenzi

Perezida Kagame yasobanuye impamvu ubufatanye bwa Afurika na BRICS ari ingenzi

Editorial 27 Jul 2018
Ibyiza n’Akamaro ko Kunywa Amazi Ukibyuka

Ibyiza n’Akamaro ko Kunywa Amazi Ukibyuka

Editorial 20 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Musanze : Perezida Kagame aribaza impamvu ibibazo bimara igihe bivugwa ariko ntibikemurwe
INKURU NYAMUKURU

Musanze : Perezida Kagame aribaza impamvu ibibazo bimara igihe bivugwa ariko ntibikemurwe

Editorial 09 May 2019
Abakozi 2 ba Sacco Namba bakekwaho kunyereza akayabo k’iyi Sacco batawe muri yombi
Mu Rwanda

Abakozi 2 ba Sacco Namba bakekwaho kunyereza akayabo k’iyi Sacco batawe muri yombi

Editorial 07 May 2018
Perezida Kagame yagize icyo avuga k’ Ubufaransa bushaka kongera gukora iperereza  ry’Indege ya Habyarimana habazwa Kayumba
Mu Mahanga

Perezida Kagame yagize icyo avuga k’ Ubufaransa bushaka kongera gukora iperereza ry’Indege ya Habyarimana habazwa Kayumba

Editorial 13 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru