Mu rubanza rukomeje kuburanishirizwa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika; umutanga buhamya yagaragaje uburyo umuryango wa Museveni ukorana ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge na bamwe mu bacuruzi babyo ruharwa.
Leta zunze ubumwe bw’Amerika zikurikiranye Baktash Akasha na Ibrahim Akasha, abanya Kenya bafite inkomoko mu Buhinde bakaba banavukana baregwa ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge (drugs) muri Amerika, babikuye muri Kenya.
M’Ukwakira 2018, aba bavandimwe bemeye ibyaha baregwa birimo gushaka kwinjiza magendu y’ibiro 99 by’ikiyobyabwenge cya heroine ndetse n’ibiro 2 bya methamphetamine, bizwiho kuba ari ibiyobyabwenge bikaze mu kwica ababinywa.
Aba bavandimwe banemeye kuba bafite abantu bakomeye bakorana nabo muri Kenya ndetse na Uganda.
Vijaygiri Goswami, mugenzi wabo w’imyaka 51 wakoranye cyane n’aba bavandimwe mu bucuruzi b’ibiyobyabwenge, ubu akaba ari gukorana n’ubutabera bw’Amerika nk’umutanga buhamya; yabutangarije uburyo aba bavandimwe bapanze imikoranire ya hafi na muramukazi (sister-in-law) wa Museveni mu gutangiza uburyo (network) bwo gucuruza ikiyobyabwenge cya Methaphetamine muri Uganda, aho muramukazi wa Museveni yari kubafasha mu kubageza kucyo bashaka muri Uganda.
Gahunda muramukazi wa Museveni yabafashijemo ni ugushinga laboratoire bazajya bakoreramo ibyo biyobyawenge (Methamphetamine bakoresheje ibinini byitwa ephedrine) muri Uganda, ndetse byanakomera bakanagura isoko mu Burundi ndetse na Tanzania.
Mu gukurikirana iyi gahunda, muramukazi wa Museveni yakoranye inama na Baktash Akasha ngo hanozwe ibyo gukora no gucuruza ibiyobyabwenge bivuye muri Uganda byerekeza kw’isi hose ariko cyane cyane muri Amerika.
Baktash Akasha, Ibrahim Akasha, na Vijaygiri Goswami hamwe n’undi witwa B. Panchal bari bitabiriye iyo nama na muramukazi wa Museveni,wabasezeranije ko azabashakira uruhushya (licence) rwo gutumiza ephedrine ingana na toni 2 icyarimwe,bakamuha amafaranga ku nyungu bazakuramo.
Imipangu yo gukoresha izo laboratoire yari yakozwe na Panchal wari wemeye kuzana uzakora ibiyobyabwenge muri ephedrine ariko imigambi yabo yaje gupfuba kuko inzego zirwanya ibiyobyabwenge zari zamaze gufata izo laboratoire.
Mu muryango wa Museveni si muramukazi we gusa wavuzweho gukorana na mafia kuko na murumuna we Salim Saleh yagiye avugwaho gukorana n’abacuruzi b’ibiyobyabwenge, kuko muri 2006, Interpol yagaragaje ko Salim Saleh yinjije muri Uganda ibiyobyabwenge byinshi aciye ku kibuga cy’indege cya Entebbe, aho afite ubudahangarwa. Muri ibyo bikorwa bye, Salim yakoreshaga uwamwunganiraga (ADC) witwa Juma Seiko icyo gihe wari ufite ipeti rya Captain. Byaje kumenyekana ubwo hafatwaga ibiyobyabwenge bifite agaciro ka $300,000.