Umuryango wa Yasin Kawuma wari umushoferi wa depite akaba n’umuhanzi ukomeye muri Uganda, Bobi Wine, wishwe ku wa 14 Kamena 2018, wanze amashilingi miliyoni 20 zo kuwufata mu mugongo wohererejwe na Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni.
Uyu mushoferi yishwe n’inzego z’umutekano za Uganda mu gihe cy’imyigaragambyo ijyanye n’amatora y’umudepite uhagararariye Akarere ka Arua, bamwe bavuga ko abamwishe bari bazi ko ari Bobi Wine bahitanye.
Nyuma y’ukwezi kurengaho gato apfuye, Perezida Museveni yohereje umuririmbyi Catherine Kusasira ngo ashyire umuryango wa Yasin impozamarira, ariko uyitera utwatsi.
Umuryango wose nk’abitsamuye ngo wanze ayo mafaranga uvuga ko igikenewe ari ubutabera ku mwana wabo, atari amashilingi ya Museveni nk’uko Daily Monitor yabitangaje.
Catherine Kusasira wari watwaye ayo mashilingi mu muryango wa Yasin Kawuma abinyuje ku rubuga rwe rwa Facebook, yavuze ko akurikije uko yajyaga abona Museveni afasha abantu, yumvaga ari n’igikorwa cy’ingenzi kuri uwo muryango.
Yakomeje agira ati “Ndabizi buri wese afite uburenganzira bwo kutabona ibintu kimwe nanjye kuri iyi ngingo, hari n’ababifata nk’igikorwa cya politiki ariko ku bwanjye ndahamya ko kuri iyi nshuro icyari gishyizwe imbere ari ukureba imibereho y’abana hatitawe ku bijya bitandukanya abantu.”
“Ndetse nkanemeza ko ubufasha bwa Perezida ashaka gutanga burenze kure miliyoni 20 z’amashilingi nk’uko bamwe babitekereza.”
Kusasira yanatangaje ko afite n’ubundi butumwa nk’ubu bw’amashilingi yahawe na Museveni ngo abushyire Se w’uwahoze ayobora Polisi mu Karere ka Buyende, ASP Mohammad Kirumira nawe wishwe arashwe ku wa 8 Nzeri 2018.