• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Bugesera: Ababyeyi barasabwa Kurushaho Kuganiriza Abana babo Ubuzima Bw’imyororokere hagamijwe Gukumira Inda zitateguwe

Bugesera: Ababyeyi barasabwa Kurushaho Kuganiriza Abana babo Ubuzima Bw’imyororokere hagamijwe Gukumira Inda zitateguwe

Editorial 30 Nov 2021 Amakuru, HIRYA NO HINO, Mu Rwanda

Hakunze kumvikana abana basambanyijwe akenshi bagaterwa inda z’imburagihe bityo hagatungwa agatoki ababyeyi babo kuba batabaganiriza ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Ni muri uryo rwego umuryango “YOMADO” ubitewemo inkunga na PLAN INTERNATIONAL RWANDA ,bahisemo kurushaho gukangurira abanywarwanda kuganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere banarushaho kwirinda ababashukisha impamo zitandukanye cyane ko arizo nyirabayazana zo kubashora mu ngeso mbi z’ubusambanyi.bashobora guhuriramo n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo na Virusi itera SIDA.

Mu kurushaho kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, uyu muryango urasaba abaturage gutanga amakuru y’ ahabereye ihohoterwa hakiri kare, maze uwahohotewe akagezwa muri Isange One Stop Center batarasibanganya ibimenyetso.

Nshimiyimana Emmanuel Exective Director w’umuryango “YOMADO” avuga ko ababyeyi barushijeho kuganiriza abana babo ubuzima bw’imyororokere, byagira uruhare runini mu kugabanya inda z’imburagihe ziterwa abangavu.
Ati “Icyo dusaba ababyeyi ni ukuganiriza abana babo ubuzima bw’imyororokere bityo barusheho kumenya imihindagurikire y’ubuzima bwabo, ibyo bizatuma barushaho gusobanukirwa imihindagurikire y’umubiri wabo banarusheho kwirinda kwishora mu ngeso mbi z’ubusambanyi cyane ko bashobora guhuriramo n’indwara zitandukanye zirimo na Virusi itera SIDA.”

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’abafatanyabikorwa mu karere ka Bugesera, Gasana John, Avuga ko ku bufatanye n’umuryango “YOMADO” bagiye kurushaho gukangurira ababyeyi kwigisha abana babo ubuzima bw’imyororokere hagamijwe kongera imbaraga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko umuryango umeze nabi, n’igihugu ntaho kiba kigana.

Ati “Ababyeyi nibafate umwanya bigishe abana babo ubuzima bw’imyororokere, nibababwira imihindagurikire y’ubuzima bwabo bizagira uruhare runini mu kubaka u Rwanda twifuza ruzira inda z’imburagihe.twese dusenyere umugozi umwe dutange amakuru ku gihe turwanye abonona abana.”

Gasana John ukuriye guhuza ibikorwa by’abafatanyabikorwa mu karere ka Bugesera

Murekatete w’imyaka 35 atuye mu karere ka Bugesera, mu murenge wa Ruhuha, avuga ko uyu muryango “YOMADO”uziye igihe kuko bajyaga bagira isoni zo kuganiriza abana babo ibijyanye n’igitsina, bityo ugasanga abagabo bigize ba mucutse umumpe babashoye mu ngeso mbi z’ubusambanyi.

Ati “kuva ubu tugiye kurushaho kwigisha abana bacu ubuzima bw’imyororokere, nukuri nibamara kubisobanukirwa tuzabigisha uko bakwirinda abagabo bigize ba mucutse umumpe kuburyo ntaho bamenera babashukisha impano z’itandukanye ariko mu byukuri bagamije ku batera inda z’imbura gihe.”

Babyeyi, barezi n’abandi mwese dufatanyije kurerera u Rwanda, ni mucyo dufatanye kurwanya ihohoterwa rikorerwa ku gitsina cyane cyane iryibasira abana b’abakobwa kuko rigira ingaruka zikomeye kuri bo ndetse n’umuryango muri rusange nko: Guhungabana,Gutwita inda z’imburagihe,Kwandura indwara zandurira mu myanya ndangagitsina nka virusi itera SIDA, Gucikiriza amashuri ndetse no kubaka ingo imburagihe.

Twirinde guhishira icyaha cyo gusambanya abana , Uramutse ugize ikibazo kerekeye ihohoterwa wagana inzego z’ubuyobozi bukwegereye cyangwa se ugahamagara Umurongo utishyurwa wa Isange One Spot Center wa 3512 ndetse na RIB 166.

2021-11-30
Editorial

IZINDI NKURU

Mu burundi:   Abagabo babiri bigeze kuyobora u Burundi   bashobora guhitanwa na Nkurunziza mu minsi yavuba

Mu burundi: Abagabo babiri bigeze kuyobora u Burundi bashobora guhitanwa na Nkurunziza mu minsi yavuba

Editorial 16 Feb 2016
Abasirikare bakekwaho kwica umuturage basabiwe gufungwa iminsi basigaje ku Isi

Abasirikare bakekwaho kwica umuturage basabiwe gufungwa iminsi basigaje ku Isi

Editorial 08 Sep 2017
Ecole Secondaire Ste Bernadette Kamonyi yiganje mu makipe yatwaye ibikombe ubwo hasozwa Amashuri Kagame Cup 2024

Ecole Secondaire Ste Bernadette Kamonyi yiganje mu makipe yatwaye ibikombe ubwo hasozwa Amashuri Kagame Cup 2024

Editorial 27 Feb 2024
Burundi: Habaye imirwano ikaze hagati y’igisirikare cya Leta n’inyeshyamba

Burundi: Habaye imirwano ikaze hagati y’igisirikare cya Leta n’inyeshyamba

Editorial 09 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 1 Mata 2020,  yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga
INKURU NYAMUKURU

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 1 Mata 2020, yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga

Editorial 02 Apr 2020
Umwambari wa FDLR Ndikuriyo yeguye muri Sena y’Abarundi
Amakuru

Umwambari wa FDLR Ndikuriyo yeguye muri Sena y’Abarundi

Administrator 10 Dec 2025
Umugore wa Kizza  Basigye Winnie Byanyima yahishuye ibanga ryakura ubukene muba nyafrika
Mu Mahanga

Umugore wa Kizza Basigye Winnie Byanyima yahishuye ibanga ryakura ubukene muba nyafrika

Editorial 13 May 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru