• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Bugesera: Ababyeyi barasabwa Kurushaho Kuganiriza Abana babo Ubuzima Bw’imyororokere hagamijwe Gukumira Inda zitateguwe

Bugesera: Ababyeyi barasabwa Kurushaho Kuganiriza Abana babo Ubuzima Bw’imyororokere hagamijwe Gukumira Inda zitateguwe

Editorial 30 Nov 2021 Amakuru, HIRYA NO HINO, Mu Rwanda

Hakunze kumvikana abana basambanyijwe akenshi bagaterwa inda z’imburagihe bityo hagatungwa agatoki ababyeyi babo kuba batabaganiriza ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

 

Ni muri uryo rwego umuryango “YOMADO” ubitewemo inkunga na PLAN INTERNATIONAL RWANDA ,bahisemo kurushaho gukangurira abanywarwanda kuganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere banarushaho kwirinda ababashukisha impamo zitandukanye cyane ko arizo nyirabayazana zo kubashora mu ngeso mbi z’ubusambanyi.bashobora guhuriramo n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo na Virusi itera SIDA.

Mu kurushaho kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, uyu muryango urasaba abaturage gutanga amakuru y’ ahabereye ihohoterwa hakiri kare, maze uwahohotewe akagezwa muri Isange One Stop Center batarasibanganya ibimenyetso.

Nshimiyimana Emmanuel Exective Director w’umuryango “YOMADO” avuga ko ababyeyi barushijeho kuganiriza abana babo ubuzima bw’imyororokere, byagira uruhare runini mu kugabanya inda z’imburagihe ziterwa abangavu.
Ati “Icyo dusaba ababyeyi ni ukuganiriza abana babo ubuzima bw’imyororokere bityo barusheho kumenya imihindagurikire y’ubuzima bwabo, ibyo bizatuma barushaho gusobanukirwa imihindagurikire y’umubiri wabo banarusheho kwirinda kwishora mu ngeso mbi z’ubusambanyi cyane ko bashobora guhuriramo n’indwara zitandukanye zirimo na Virusi itera SIDA.”

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’abafatanyabikorwa mu karere ka Bugesera, Gasana John, Avuga ko ku bufatanye n’umuryango “YOMADO” bagiye kurushaho gukangurira ababyeyi kwigisha abana babo ubuzima bw’imyororokere hagamijwe kongera imbaraga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko umuryango umeze nabi, n’igihugu ntaho kiba kigana.

Ati “Ababyeyi nibafate umwanya bigishe abana babo ubuzima bw’imyororokere, nibababwira imihindagurikire y’ubuzima bwabo bizagira uruhare runini mu kubaka u Rwanda twifuza ruzira inda z’imburagihe.twese dusenyere umugozi umwe dutange amakuru ku gihe turwanye abonona abana.”

Gasana John ukuriye guhuza ibikorwa by’abafatanyabikorwa mu karere ka Bugesera

Murekatete w’imyaka 35 atuye mu karere ka Bugesera, mu murenge wa Ruhuha, avuga ko uyu muryango “YOMADO”uziye igihe kuko bajyaga bagira isoni zo kuganiriza abana babo ibijyanye n’igitsina, bityo ugasanga abagabo bigize ba mucutse umumpe babashoye mu ngeso mbi z’ubusambanyi.

Ati “kuva ubu tugiye kurushaho kwigisha abana bacu ubuzima bw’imyororokere, nukuri nibamara kubisobanukirwa tuzabigisha uko bakwirinda abagabo bigize ba mucutse umumpe kuburyo ntaho bamenera babashukisha impano z’itandukanye ariko mu byukuri bagamije ku batera inda z’imbura gihe.”

 

Babyeyi, barezi n’abandi mwese dufatanyije kurerera u Rwanda, ni mucyo dufatanye kurwanya ihohoterwa rikorerwa ku gitsina cyane cyane iryibasira abana b’abakobwa kuko rigira ingaruka zikomeye kuri bo ndetse n’umuryango muri rusange nko: Guhungabana,Gutwita inda z’imburagihe,Kwandura indwara zandurira mu myanya ndangagitsina nka virusi itera SIDA, Gucikiriza amashuri ndetse no kubaka ingo imburagihe.

Twirinde guhishira icyaha cyo gusambanya abana , Uramutse ugize ikibazo kerekeye ihohoterwa wagana inzego z’ubuyobozi bukwegereye cyangwa se ugahamagara Umurongo utishyurwa wa Isange One Spot Center wa 3512 ndetse na RIB 166.

 

 

 

2021-11-30
Editorial

IZINDI NKURU

Gutsinda urugamba rwo kwibohora bisaba kwima amatwi ba mpatsibihugu

Gutsinda urugamba rwo kwibohora bisaba kwima amatwi ba mpatsibihugu

Editorial 26 Oct 2024
As Kigali yatsinzwe na DCMP yo muri Congo ibitego 2-1 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri mu marushanwa ya CAF Confederations Cup

As Kigali yatsinzwe na DCMP yo muri Congo ibitego 2-1 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri mu marushanwa ya CAF Confederations Cup

Editorial 17 Oct 2021
Bitewe n’imvune, myugariro Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ ashobora kumara amezi 5 adakina

Bitewe n’imvune, myugariro Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ ashobora kumara amezi 5 adakina

Editorial 21 Jan 2025
Rwamagana: Polisi yakanguriye urubyiruko w’Abayisilamu kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge

Rwamagana: Polisi yakanguriye urubyiruko w’Abayisilamu kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge

Editorial 24 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports yatangaje umunya-Tunisia Yamen Zelfani nk’umutoza mukuru wayo mu gihe cy’umwaka 1
Amakuru

Rayon Sports yatangaje umunya-Tunisia Yamen Zelfani nk’umutoza mukuru wayo mu gihe cy’umwaka 1

Editorial 10 Jul 2023
Icyo abanyafrika bazibukira kuri Perezida Kagame wari umaze umwaka ayobora AU
INKURU NYAMUKURU

Icyo abanyafrika bazibukira kuri Perezida Kagame wari umaze umwaka ayobora AU

Editorial 08 Feb 2019
Musanze: Abaturage basabwe kuba ijisho ry’umuturanyi no gukaza amarondo
Mu Mahanga

Musanze: Abaturage basabwe kuba ijisho ry’umuturanyi no gukaza amarondo

Editorial 08 May 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru