• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Umusaruro mbumbe w’igihugu wiyongereye ku kigero cya 8.6% mu 2018

Umusaruro mbumbe w’igihugu wiyongereye ku kigero cya 8.6% mu 2018

Editorial 18 Mar 2019 UBUKUNGU

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko mu 2018, umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) wiyongereye ku rugero rwa 8.6 %, ugereranyije n’umwaka wabanje ukava kuri miliyari 7,597 Frw ukagera miliyari 8189 Frw.

Mu mibare yatangajwe kuri uyu wa Gatanu, Umuyobozi wa NISR, Yusufu Murangwa, yavuze ko mu mwaka ushize umusaruro w’ubuhinzi wazamutse ku rugero rwa 6%, uw’inganda uzamuka ku rugero rwa 10% naho uwa serivisi uzamuka ku rugero rwa 9%.

Yakomeje ati “Izamuka rya 8.6% rishingiye ku musaruro wagiye uboneka uko ibihembwe bikurikirana, aho wazamutse ku rugero rwa 10.4% mu gihembwe cya mbere, 6.8% mu gihembwe cya kabiri na 7.7% mu gihembwe cya gatatu. Mu gihembwe cya kane umusaruro mbumbe wazamutse ku rugero rwa 9.6%.”

Mu byiciro by’ubukungu umusaruro mbumbe w’igihembwe cya kane wazamutse ku buryo umusaruro w’ubuhinzi wari kuri 4%, uw’inganda wari 12% na serivisi kuri 11%.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yagize ati “Ngira ngo muzi gahunda ya Made in Rwanda no korohereza ibikorwa bikorerwa mu Rwanda, biragenda rero bitanga umusaruro, umusaruro w’inganda urazamuka cyane, mu gihembwe cya kane mu 2018, urwego rw’inganda rwazamutseho 12%.”

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko aho harimo ibikorwa by’ubwubatsi byaba imihanda n’inganda, gusa ngo urebye ibikorwa by’ubwubatsi byazamutseho 20%, mu nganda zitunganya ibintu bitandukanye cyazamutseho kuri 13%, umusaruro w’inganda zitunganya ibiryo ni 10%, izitunganya imyenda ni 26% na 38% ku musaruro w’inganda zikora ibikoresho bikoze mu byuma.

Ibikorwa by’ubwubatsi byagize uruhare mu kuzamura umusaruro mbumbe w’igihugu

Mu 2018, Umusaruro mbumbe w’Igihugu (GDP) wiyongereye ku rugero rwa 8.6 % ugereranyije n’umwaka wabanje

Mu 2018 mu bice bitandukanye by’igihugu hazamutse ibikorwa remezo bishya

Gahunda ya Made in Rwanda ni imwe mu zafashije kuzamura umusaruro mbumbe w’igihugu.
Inkuru ya IGIHE

2019-03-18
Editorial

IZINDI NKURU

Afurika irashoboye, yagiye ihezwa inyuma n’imiyoborere-Perezida Kagame

Afurika irashoboye, yagiye ihezwa inyuma n’imiyoborere-Perezida Kagame

Editorial 03 Oct 2019
Banki ya Kigali igiye gucuruza imigabane ku isoko ry’imari rya Nairobi

Banki ya Kigali igiye gucuruza imigabane ku isoko ry’imari rya Nairobi

Editorial 18 May 2018
U Rwanda rugeze he rwishyura miliyoni 400$ zirimo izubatse Kigali Convention Centre?

U Rwanda rugeze he rwishyura miliyoni 400$ zirimo izubatse Kigali Convention Centre?

Editorial 04 Apr 2019
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika rizazanwa n’ikoranabuhanga

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika rizazanwa n’ikoranabuhanga

Editorial 26 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Somaliya: Abarwanyi ba Al-Shabaab bishe abasirikare batanu b’u Burundi
INKURU NYAMUKURU

Somaliya: Abarwanyi ba Al-Shabaab bishe abasirikare batanu b’u Burundi

Editorial 03 Mar 2018
Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri village urugwiro kuwa gatanu tariki ya 09/12/2016
Mu Mahanga

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri village urugwiro kuwa gatanu tariki ya 09/12/2016

Editorial 13 Dec 2016
Savio afashije Amavubi yabonye umutuku kunganya na Namibia
IMIKINO

Savio afashije Amavubi yabonye umutuku kunganya na Namibia

Editorial 07 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru