Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) wiyongereyeho 10.6%, bitewe ahanini n’urwego rw’ubuhinzi rwazamutse ku 8%, inganda zizamuka kuri 7% naho umusaruro w’urwego rwa serivisi wiyongeraho 12%.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ibarurishamibare, Yusuf Murangwa, yavuze ko guhera muri Mutarama kugeza Werurwe uyu mwaka, umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse ukagera muri miliyari 1985 z’amafaranga y’u Rwanda uvuye kuri miliyari 1816 Frw wariho mu gihe nk’iki mu mwaka ushize.
Yasobanuye ko mu buhinzi izamuka ry’umusaruro ryatewe n’umusaruro mwiza w’igihembwe cya mbere cy’ihinga, aho wazamutseho 6% naho umusaruro ukomoka ku byoherezwa mu mahanga ukazamukaho 46% bitewe cyane cyane n’umusaruro w’ikawa n’icyayi.
Murangwa avuga ko muri rusange umusaruro w’ibikomoka mu nganda wazamutse ariko umusaruro w’inganda zikora ibinyobwa n’itabi ukagabanukaho 2%.
Yagize ati “Izamuka ry’umusaruro w’inganda ryatewe ahanini n’ibikorwa by’ubwubatsi byazamutseho 8%, umusaruro ukomoka ku bitunganyijwe mu nganda uzamukaho 9% naho umusaruro ukomoka mu bikorwa byo gutunganya imyenda n’ibindi bijyanye nabyo uzamukaho 24%.”
Mu rwego rwa serivisi, umusaruro wazamuwe na serivisi zijyanye n’ubucuruzi bwo kuranguza no kudandaza wazamutseho 26%, umusaruro w’itumanaho wazamutseho 24%, umusaruro w’ibijyanye n’ibigo by’ubwishingizi n’amabanki wazamutseho 12%, umusaruro w’ibijyanye n’ubuvuzi uzamukaho 7% naho uw’ubwikorezi uzamukaho 28%.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yasobanuye ko uko umusaruro mbumbe w’igihugu uhagaze bitanga icyizere ku gipimo cy’izamuka ry’ubukungu mu 2018.
Yagize ati “Muri uyu mwaka wa 2018 dufite igipimo cy’izamuka ry’ubukungu rya 7.2%. Kugira 10.6% mu gihembwe cya mbere ni igipimo cyiza cyane, dutegereje kureba uko ibindi bihembwe bizitwara.”
Yasobanuye ko imyuzure yabaye hirya no hino mu gihugu yagize ingaruka ku musaruro w’ubuhinzi ariko ibipimo byazo bizagaragazwa mu gihembwe cya gatatu cya 2018.