• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Umusifuzi w’umunyarwandakazi Mukansanga Salima yabaye umugore wa mbere uyoboye imikino y’abagabo mu gikombe cya Afurika

Umusifuzi w’umunyarwandakazi Mukansanga Salima yabaye umugore wa mbere uyoboye imikino y’abagabo mu gikombe cya Afurika

Editorial 19 Jan 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Mutarama 2022, ubwo hakinwaga imikino isoza amatsinda mu irushanwa ry’igikombe cya Afurika rikomeje kubera mu gihugu cya Cameroon, umusifuzi w’umunyarwandakazi Mukansanga Salima yubatse amateka yo kuba umugore wa mbere uyoboye imikino y’abagabo muri iryo rushanwa.

Ubwo iki gikombe cya Afurika kirimo gukinwa ku ncuro ya 33, bwari ubwambere umusifuzi w’umugore agaragaye ayobora imikino y’abagabo, Mukansanga Salima kaba yayoboye umukino wahuje ikipe ya Zimbabwe yatsinze Guinea ibitego 2-1.

Ni umukino wasozaga iyo mu itsinda rya B, aho ubwo hari kumunota wa 26 nibwo Knowledge Musona yafunguuye amazamu y’ikipe ya Guinea ndetse Zimbabwe iza kubona ikindi gitego ku munota wa 43 cyatsinzwe na Kudakwashe Manachi.

Ikipe ya Guine iyobowe n’ibihangange birimo Naby keita wa Liverpool yo mu Bwongereza yaboneye ikipe ye ya Guinea igitego cyo kwishyura ubwo hari ku munota wa 49 w’umukino, bityo uyu mukino wayobowe na Mukansanga Salima urangira Zimbabwe itsinze 2-1.

Usibye uyu mukino wabaye wo muri iri tsinda, undi wahuje ikipe ya Malawi yanganyije na Senegal ubusa ku busa.

Mu itsinda B, imikino yasojwe ikipe ya Senegal iyobowe n’amanota 5, naho ikipe ya Guinea isoza ku mwanya wa kabiri n’amanota 4 inganya na Malawi naho Zimbabwe yo ikaba ku mwanya wa nyuma wa kane n’amanota 3.

Mu itsinda rya C, ikipe ya Gabon yaraye inganyije na Maroc ibitego 2-2, naho ikipe ya Ghana itsindwa n’ikipe ya Comoros ibitego 3-2, aha muri iti tsinda ikipe ya Morocco yasije iyoboye n’amanota 7 ikurikirwa na Gabon ifite amanota 5, ni mu gihe ikipe ya Comoros ifite amanota 4 naho Ghana yanamaze gusezererwa yo ifite inota 1.

Kuri uyu wa gatatu, imikino irakomeza hasozwa iyo mu itsinda rya C, aho Guinea-Bissau yakira Nigeria naho Egypt ikine na Sudan, iyi mikino yose ikaba ikinwa ku isaha ya saa tatu zo mu Rwanda.

2022-01-19
Editorial

IZINDI NKURU

Gen. Kale Kayihura yirukanye maneko nkuru zose z’i Kampala

Gen. Kale Kayihura yirukanye maneko nkuru zose z’i Kampala

Editorial 16 Jan 2016
RDB yashyizeho uburyo bushya bwo kumenyekanisha u Rwanda ku bitabiriye WEF

RDB yashyizeho uburyo bushya bwo kumenyekanisha u Rwanda ku bitabiriye WEF

Editorial 12 May 2016
u Rwanda rurashimirwa igikorwa rukomeje cyo gutabara inzirakarengane ziri mu bucakara muri Libiya. Ikindi kimenyetso ko rudakeneye abaruha amasomo yo kwita ku kiremwamuntu!!

u Rwanda rurashimirwa igikorwa rukomeje cyo gutabara inzirakarengane ziri mu bucakara muri Libiya. Ikindi kimenyetso ko rudakeneye abaruha amasomo yo kwita ku kiremwamuntu!!

Editorial 24 Nov 2020
Uganda: Uretse muzika Eddy Kenzo arabarizwa no mu mupira w’amaguru

Uganda: Uretse muzika Eddy Kenzo arabarizwa no mu mupira w’amaguru

Editorial 25 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hari amakuru ‘meza akenewe’ Bazeye na Lt. Col. Abega bo muri FDLR bamaze guha u Rwanda
ITOHOZA

Hari amakuru ‘meza akenewe’ Bazeye na Lt. Col. Abega bo muri FDLR bamaze guha u Rwanda

Editorial 05 Mar 2019
Uruganda rw’abo kwa Rwigara rwinjijwe mu rubanza RRA iregamo abanyamigabane kuruhombya
Mu Rwanda

Uruganda rw’abo kwa Rwigara rwinjijwe mu rubanza RRA iregamo abanyamigabane kuruhombya

Editorial 26 Sep 2018
Noble Marara wirirwa usebya u Rwanda ni muntu ki ?
Amakuru

Noble Marara wirirwa usebya u Rwanda ni muntu ki ?

Editorial 08 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru