• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»ITOHOZA»Umusirikare w’u Rwanda yaguye mu gitero muri Centrafrique, abandi umunani barakomereka

Umusirikare w’u Rwanda yaguye mu gitero muri Centrafrique, abandi umunani barakomereka

Editorial 11 Apr 2018 ITOHOZA

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko kibabajwe n’urupfu rw’umwe mu ngabo zacyo wari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique waguye mu gikorwa cyo gutabara abaturage mu Mujyi wa Bangui.

Ku wa Kabiri tariki ya 10 Mata 2018 nibwo Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique zahawe akazi ko gutabara abaturage bari batewe n’umutwe witwaje intwaro, muri icyo gikorwa niho umwe yasize ubuzima.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt. Col Munyengango Innocent, yavuze  ko bababajwe n’urupfu rw’uyu musirikare ndetse ko bihanganishije umuryango we.

Ati “Ku munsi w’ejo, mu kazi kacu bisanzwe ingabo zishinzwe kugarura amahoro muri Centrafrique zahawe akazi ko gutabara abaturage bari batewe n’umutwe witwaje intwaro nkuko biri mu nshingano zacu. Hari mu gace kitwa PK5 mu Mujyi wa Bangui. Ingabo zacu zakumiriye igitero zinatabara abaturage. Gusa twatakaje umusirikare umwe wa RDF, hanakomereka abandi umunani.”

Yakomeje agira ati “Ni amakuru ababaje ku Rwanda no kuri RDF. Turihanganisha umuryango w’uwo musirikare no kumenyesha ko ibyangombwa bisabwa biri gukorwa ngo umurambo wa nyakwigendera ugezwe mu Rwanda na gahunda yo kumushyingura mu cyubahiro ibashe gukorwa.”

Lt. Col Munyengango yakomeje avuga ko abandi basirikare umunani bakomeretse bari kwitabwaho ndetse ubu bari koroherwa.

Centrafrique yahuye n’ibibazo by’umutekano muke kuva mu 2013 ubwo François Bozizé yavaga ku butegetsi ahiritswe n’umutwe wa Seleka ugendera ku matwara y’idini ya Islam. Kuva icyo gihe hatangiye kuba imirwano ishyamiranyije abakirisitu n’abayisilamu.

U Rwanda rufite abasirikare 960 muri Centrafrique bakora ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu birimo no kurinda no guherekeza Umukuru w’Igihugu n’abandi bayobozi bakuru, bakanacunga umutekano w’izindi nzego za Leta zikomeye.

2018-04-11
Editorial

IZINDI NKURU

Gen Mudacumura Sylvestre Yafatanywe Flash Disk Yari Aboheye Mu Ijosi Irimo Amabanga Ya FDLR.

Gen Mudacumura Sylvestre Yafatanywe Flash Disk Yari Aboheye Mu Ijosi Irimo Amabanga Ya FDLR.

Editorial 18 Sep 2019
Kayonza: Umukobwa bamusanze mu nzu amaze iminsi 5  yishwe

Kayonza: Umukobwa bamusanze mu nzu amaze iminsi 5 yishwe

Editorial 11 May 2017
Uganda: Christine Mbabazi Wari Ihabara Rya Kaweesi Arasaba Uburenganzira Bwo Kwidegembya

Uganda: Christine Mbabazi Wari Ihabara Rya Kaweesi Arasaba Uburenganzira Bwo Kwidegembya

Editorial 11 Sep 2018
Uganda: Umunyarwandakazi n’uwari umuherekeje barasiwe Entebbe bahita bashiramo umwuka

Uganda: Umunyarwandakazi n’uwari umuherekeje barasiwe Entebbe bahita bashiramo umwuka

Editorial 06 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto arimo
Mu Mahanga

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto arimo

Editorial 20 Oct 2017
Mpayimana ngo ntazacika intege natsindwa amatora y’Abadepite
POLITIKI

Mpayimana ngo ntazacika intege natsindwa amatora y’Abadepite

Editorial 06 Jan 2018
Afurika y’Epfo: Ishyaka ANC rigiye gutora umuyobozi waryo uzanasimbura Perezida Zuma
POLITIKI

Afurika y’Epfo: Ishyaka ANC rigiye gutora umuyobozi waryo uzanasimbura Perezida Zuma

Editorial 16 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru