Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, tariki 17 Kamena 2022, ahashyira saa 08h30, umusirikari wa Kongo yamaze guhaga urumogi maze agaba igitero mu Rwanda, ndetse akomeretsa abapolisi babiri bari hafi
y’umupaka wa Kongo n’u Rwanda.
Nyuma yo kurasa urufaya rw’amasasu agamije kwica abantu benshi, dore ko yarasaga avuga mu ijwi riranguruye ngo”reka ndase izi mbwa z’Abanyarwanda”, abapolisi b’u Rwanda baje kwitabara, maze icyo cyihebe kihasiga agatwe. Cyiciwe muri metero 25 cyamaze kwinjira mu Rwanda no kuvogera ubutaka bwarwo.
Leta y’u Rwanda yahise isaba Itsinda ry’Ingabo Mpuzamahanga rishinzwe Kugenzura Umutekano ku Mupaka w’Ibihugu byombi gukora iperereza, hanyuma ahagana saa sita z’amanywa umurambo w’uwo musirikari ushyikirizwa Kongo.
Ubwo imodoka itwaye umurambo yageraga mu mujyi wa Goma yakirijwe induru y’insoresore nazo zahaze ibiyobyabwenge, zaririmbaga ko uwo musirikari ari”intwari”. Bamushimiraga ko yiyahuye agakora mu
jisho ry’intare, nk’aho byamuguye neza. Muri Kongo ntibazi ko kwiyahura ari ubugwari, kuko uwiyahuye aba yananiwe guhangana n’ibibazo.
Mu bavuzaga induru hongeye kugaragaramo Umunyarwanda Josué Kabanza, uba i Goma akaba adasiba hafi y’umupaka w’u Rwanda, mu myigaragambyo yo gutuka u Rwanda na Perezida warwo. Yihinduye Umunyekongo mu rwego rwo kuyobya uburari, ndetse akaba n’umwe mu bashishikariza Abanyekongo kurimbura Abatutsi bo muri icyo
gihugu.Uyu Kabanza akomoka mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, akaba mwishywa wa Joseph Nzirorera, umujenosideri waguye muri gereza y’Urukiko Mpuzamahanga rwa Arusha. Nta gitangaje rero ko Josué Kabanza yabatwa n’ingengabitekerezo ya jenoside, dore ko ari n’umuyoboke ukomeye w’umutwe w’abajenosideri wa FDLR.
Hagati aho ariko iraswa ry’umusirikari wa Kongo ntiryabujije Abanyekongo gukomeza kwambuka ari benshi baza guhahira mu Rwanda. Hari bamwe muri bo baganiriye n’itangazamakuru, bavuga ko nta kibazo na kimwe bigeze bagirira mu Rwanda kuva ubushyamirane bwakubura,ndetse basaba bagenzi babo b’Abanyekongo kureka
ubushotoranyi bukorerwa Abanyarwanda, n’ubwicanyi bwibasiye cyane Abatutsi bo muri Kongo.
Amakuru dufitiye gihamya aravuga ko inkorabusa zirirwa zitera amabuye mu Rwanda ziba zahawe amafaranga n’abategetsi ba Kongo, abamotari bagahabwa lisansi y’ubuntu ngo bazenguruke umunsi wose mu bikorwa bitagize icyo bibamariye.Twashoboye kumenya ko no mu mujyi wa Bukavu kuri uyu wa gatanu nabo biriwe mu kaduruvayo ngo barigaragambya, ariko abazi neza ibyo muri Kongo bakavuga ko biba ari n’uburyo bwo gukurura akavuyo ngo babone uko bisahurira. Nyamara ibi bisazi by’Abanyekongo bishobora kubabyarira amazi nk’ibisusa!