Umuraperi ukomeye muri Tanzania, Abdulaziz Chende ‘Dogo Janja’ yemeje ko yazinutswe gukundana n’abakobwa b’ibyamamare nyuma y’isomo yakuye kuri Irene Uwoya Oprah.
Yabwiye ikiganiro Bongo 255 gica kuri Global Radio ko adateze na rimwe kuzongera gukundana n’umukobwa w’icyamamare uko yaba ameze kose kuko ngo yakinishije ubusore bwe mu buryo buhagije bityo ngo igihe kirageze ngo ‘aruhuke’.
Uwoya na Dogo Janja ntibagicana uwaka.
Yari yarushinganye na Irene Uwoya mu mpera z’umwaka wa 2017, bamaranye igihe gito bitangira kuvugwa mu itangazamakuru ko mu rugo rwabo hahora imirwano bapfa ibyo gucana inyuma.
Dogo Janja wari wabanje guhishahisha ko yatandukanye na Irene Uwoya, yagize ati “ Ntabwo nshaka kongera gukundana n’umugore uzwi. Impamvu ni uko nakinishije ubuto bwanjye neza n’ubusore bwanjye. Biraryoha kubona umwana akina n’umuntu mukuru ariko birababaje kubona umuntu mukuru akinisha umwana.”
Yongeyeho ati “Ikindi kandi, murabizi ko hari abantu batigeze bakinisha ubuto bwabo ubu bakaba babona ari ngombwa ko binjira mu mukino.”
Nyuma yo gutandukana na Irene Uwoya, Janja yavuzweho kuba mu rukundo n’umuhanzi witwa Nandy ariko yavuze ko nta kidasanzwe kiri hagati yabo uretse ubushuti busanzwe.
Irene Uwoya na we amaze iminsi avugwaho kuba mu rukundo rushya n’umuhanzi ukiri muto witwa Kayumba Juma w’imyaka 22. Uyu yamamaye cyane mu 2015 ubwo yegukanaga irushanwa rya BSS[Bongo Star Search] agahembwa miliyoni 50 z’amashilingi.
Urugo rwa Irene Uwoya na Janja rwasenyutse mu buryo bwa burundu rumaze hafi umwaka umwe gusa, bari bahanye isezerano mu buryo bw’ibanga tariki ya 28 Ukwakira 2017. Ibyabo byatangiye kuzamo ibibazo bakimara kubana gusa noneho byageze ku ndunduro.
Irene Uwoya yabanje kurushingana na Ndikumana Katauti mu 2009 baza gutandukana nyuma yagiye akundana n’abandi bagabo barimo Jaguar wo muri Kenya. Mu 2017 yarongowe na Dogo Janja urukundo ruranga, ubu yongeye kuba inkumi.