• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Umusore uheruka kurongora Irene Uwoya yazinutswe gukunda ibyamamare

Umusore uheruka kurongora Irene Uwoya yazinutswe gukunda ibyamamare

Editorial 16 May 2019 HIRYA NO HINO, SHOWBIZ

Umuraperi ukomeye muri Tanzania, Abdulaziz Chende ‘Dogo Janja’ yemeje ko yazinutswe gukundana n’abakobwa b’ibyamamare nyuma y’isomo yakuye kuri Irene Uwoya Oprah.

Yabwiye ikiganiro Bongo 255 gica kuri Global Radio ko adateze na rimwe kuzongera gukundana n’umukobwa w’icyamamare uko yaba ameze kose kuko ngo yakinishije ubusore bwe mu buryo buhagije bityo ngo igihe kirageze ngo ‘aruhuke’.

Uwoya na Dogo Janja ntibagicana uwaka.

Yari yarushinganye na Irene Uwoya mu mpera z’umwaka wa 2017, bamaranye igihe gito bitangira kuvugwa mu itangazamakuru ko mu rugo rwabo hahora imirwano bapfa ibyo gucana inyuma.

Dogo Janja wari wabanje guhishahisha ko yatandukanye na Irene Uwoya, yagize ati “ Ntabwo nshaka kongera gukundana n’umugore uzwi. Impamvu ni uko nakinishije ubuto bwanjye neza n’ubusore bwanjye. Biraryoha kubona umwana akina n’umuntu mukuru ariko birababaje kubona umuntu mukuru akinisha umwana.”

Yongeyeho ati “Ikindi kandi, murabizi ko hari abantu batigeze bakinisha ubuto bwabo ubu bakaba babona ari ngombwa ko binjira mu mukino.”

Nyuma yo gutandukana na Irene Uwoya, Janja yavuzweho kuba mu rukundo n’umuhanzi witwa Nandy ariko yavuze ko nta kidasanzwe kiri hagati yabo uretse ubushuti busanzwe.

Irene Uwoya na we amaze iminsi avugwaho kuba mu rukundo rushya n’umuhanzi ukiri muto witwa Kayumba Juma w’imyaka 22. Uyu yamamaye cyane mu 2015 ubwo yegukanaga irushanwa rya BSS[Bongo Star Search] agahembwa miliyoni 50 z’amashilingi.

Urugo rwa Irene Uwoya na Janja rwasenyutse mu buryo bwa burundu rumaze hafi umwaka umwe gusa, bari bahanye isezerano mu buryo bw’ibanga tariki ya 28 Ukwakira 2017. Ibyabo byatangiye kuzamo ibibazo bakimara kubana gusa noneho byageze ku ndunduro.

Irene Uwoya yabanje kurushingana na Ndikumana Katauti mu 2009 baza gutandukana nyuma yagiye akundana n’abandi bagabo barimo Jaguar wo muri Kenya. Mu 2017 yarongowe na Dogo Janja urukundo ruranga, ubu yongeye kuba inkumi.

Umuraperi Janja ngo yazinutswe urukundo n’ibyamamare

Irene Uwoya n’umwana witwa Krish yabyaranye na Katauti

Irene Uwoya nyuma yo gutandukana na Dogo Janja yasubiye kubaho mu buzima bwa wenyine
Src : www.isimbi.rw

2019-05-16
Editorial

IZINDI NKURU

Urutonde rw’ibihugu bifite ibisirikare bikomeye ku isi muri 2018

Urutonde rw’ibihugu bifite ibisirikare bikomeye ku isi muri 2018

Editorial 26 Apr 2018
Sonia Rolland yaje i Kigali gutanga amanota muri Miss Rwanda (Amafoto)

Sonia Rolland yaje i Kigali gutanga amanota muri Miss Rwanda (Amafoto)

Editorial 23 Feb 2018
Abanduye Coronavirus mu Rwanda biyongereyeho 13 bagera ku 102

Abanduye Coronavirus mu Rwanda biyongereyeho 13 bagera ku 102

Editorial 05 Apr 2020
U Rwanda rwashyikirije Uganda imibiri y’abaturage bayo barashwe bashaka kwinjiza magendu

U Rwanda rwashyikirije Uganda imibiri y’abaturage bayo barashwe bashaka kwinjiza magendu

Editorial 12 Nov 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Aba FDLR baba bayoboye u Burundi cyangwa ni abacancuro
HIRYA NO HINO

Aba FDLR baba bayoboye u Burundi cyangwa ni abacancuro

Editorial 15 Sep 2019
umusirikari wa Kongo yakoze mu jisho ry’intare ahasiga ubuzima. N’undi uzabigerageza azaba yiyahura!
Amakuru

umusirikari wa Kongo yakoze mu jisho ry’intare ahasiga ubuzima. N’undi uzabigerageza azaba yiyahura!

Editorial 17 Jun 2022
Imbonerakure n’abasirikare bavuye muri Congo basubira i Burundi
HIRYA NO HINO

Imbonerakure n’abasirikare bavuye muri Congo basubira i Burundi

Editorial 14 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru