Sugira Erneste wakiniraga AS Kigali azerekeza muri AS Vita Club y’i Kinshasa tariki ya 05 Kanama 2016.
Iyi kipe yamutanzeho amadolari ibihumbi 130 ni ukuvuga asaga miliyoni 101 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka ibiri nk’uko amakuru Imvaho Nshya ikesha nyir’ubwite abivuga.
Sugira, waguzwe taliki 17 Gicurasi 2016, yagombaga guhita yerekeza i Kinshasa nyuma biza guhagarara ubwo AS Vita Club yari isezerewe mu mikino ya Afurika “CAF Champions League” izira gukinisha Idrissa Traore wari utemerewe gukina kuko yari yarahagaritswe imikino ine muri shampiyona yo muri Mali yaje avamo mbere yo kujya muri Vita Club.
Ibi byatumye Maj. Gen. Gabriel Amisi “Tango Four”, Perezida wa AS Vita Club yemeza ko abakinnyi bose bashya bagombaga kuza muri iyi kipe baba babihagaritse bagategereza ko shampiyona yo muri RDC isozwa.
Icyo gihe Gen. Tango Four yanavuze ko aba bakinnyi bazaza muri iyi kipe kuva taliki 01 Kanama kugeza 19 Ukwakira 2016 ubwo isoko ryo kugura no kugurisha ku Isi rizaba rifunguye.
Ku bwumvikane bwa AS Kigali na AS Vita Club, Sugira Ernest umwe mu bakinnyi barebwaga n’iki cyemezo yaje gutizwa muri AS Kigali mu gihe agitegereje ko shampiyona yo muri RDC irangira n’isoko ryo kugura abakinnyi rigafungurwa.
Imvune yo muri CHAN 2016 yakomeje kumukurikirana
Hagati aho Sugira Ernest yari yaravunikiye mu mukino ikipe y’igihugu Amavubi yatsinzwemo na RDC muri ¼ cy’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu “CHAN 2016” ibitego 2-1.
Uyu mukino n’ubwo yawukuyemo imvune ni nawo usa nk’uwamufashije kujya muri Vita Club nyuma yo kuwigaragazamo agora bikomeye Padou Bopunga na Joel Kimwaki ba myugariro ba ” Le Leopards”, ikipe y’igihugu ya RDC itozwa na Florent Ibenge akaba anatoza Vita Club.
CHAN 2016 ikirangira Sugira yasibyeho imikino itanu ya shampiyona kubera iyi mvune gusa aza guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi yakinye na Mauritius mu mukino ubanza n’uwo kwishyura yabaye taliki 26 werurwe i Anjalay na 29 Werurwe 2016 i Kigali.
Muri Gicurasi 2016, Sugira yongeye kuvunika binatuma Nshimiyimana Eric, umutoza we muri AS Kigali afata icyemezo cyo gutegura Twizeyimana Onesme nka rutahizamu wari kumusimbura.
Mu mpera za Gicurasi 2016 Sugira yaje kongera kugaruka mu kibuga, anahamagarwa mu Mavubi yiteguraga umukino wa gicuti na Senegal n’uwa Mozambique mu gushaka itike ya CAN 2017.
Sugira yakinnye umukino wa gicuti na Senegal asimburwa igice cya mbere kirangiye nabwo amaze kugira imvune y’akagombambari ifitanye isano n’iyo muri CHAN 2016 bituma adakina umukino Amavubi yatsinzwemo na Mozambique ibitego 3-2 kuri Sitade Amahoro taliki 04 Kamena uyu mwaka.
Sugira wari umaze ukwezi kurenga afite mvune yari iya gatatu muri uyu mwaka, yaje kugaruka mu mikino y’igikombe cy’amahoro mu mukino wa ½ ubanza warangiye AS Kigali inganya na Rayon Sports igitego 1-1.
Uyu mukino waje kugora bikomeye Sugira wakomeje kuvugirizwa induru n’abafana ba Rayon Sports uko yabaga akoze ku mupira bakanamubwira ko yasubiye inyuma ku buryo atazabasha gukinira AS Vita Club.
Nyuma y’uyu mukino, umutoza wa AS Kigali, Nshimiyimana Eric yabwiye Imvaho Nshya mu kiganiro kihariye ko Sugira atarakira neza imvune yagize gusa bamushyizemo kuko imvune afite itari gukira adakina.
Yagize ati “Igihe yari amaze adakina, yagerageje gutanga ibyo yari afite. Ntabwo yari kwicara kuko tuziko ari umukinnyi wakora itandukanyirizo isaha iyo ari yo yose. Imvune yari afite, kwicara ugategereza ko ari bukire ntacyo byari kumumarira kuko arwaye cheville(akabumbambari) iyo wicaye sibwo ukira”.
Yunzemo ati “Navuga ko yitanze bitari byiza cyane. Navuga ko yari muri 60 kugeza muri 70%, urumva ko hasigaye 30. Kugira ngo yongere agree kuri rwa rwego yari agezeho”.
Sugira agiye gukinishwa imikino myinshi
Sugira Erneste wakomeje kugira imvune, umutoza we muri AS Kigali agiye kumufasha kugaruka mu bihe bye byiza mbere yo kujya muri Vita Club muri Kanama 2016
Umutoza wa AS Kigali yabwiye Imvaho Nshya ko nyuma y’iyi mvune biyemeje gukinisha imikino myinshi uyu rutahizamu uzaba akinira AS Vita Club mu mwaka utaha.
Ati “Tugiye gukomeza kumukoresha kugeza agarutse mu bihe bye. Tuzakomeza kumuha icyizere turebe ko azagaruka mu bihe bye byiza kuko twifuza ko igihe azagendera azaba ameze neza”.
Nshimiyimana anemeza ko bagiye gukomeza kuvura Sugira bamutegura mu mutwe kugira ngo bamufashe kurenga ubwoba bwo gutinya.
Ati “Tuzamuvura ako kantu gasigaye kuko agifitemo akantu k’ubwoba kuko hari igihe ukira ku mubiri, ariko mu mutwe utarakira gusa nziko iyi mikino n’imyitozo azakora bizatuma agaruka mu bihe bye”.
Sugira ategerejwehwo ibitangaza i Kinshasa
N’ubwo ari gukira izi mvune, Sugira azineza ko azajya muri RDC ategerejweho ibitangaza na Florent Ibenge, umutoza wakunze imikinire ye, Maj Gen Tango Four umuyobozi wa AS Vita Club n’abatuye umujyi wa Kinshasa bamwakiriye nk’umucunguzi ubwo yerekezaga muri RDC muri Gicurasi 2016.
Ku bafana ba Vita Club Sugira ategerejwe nk’umucunguzi uzaza kubatsindira mukeba, TP Mazembe ikipe y’abanyabirombe b’i Lubumbashi akanimika iyi kipe mu ruhando rw’amakipe akomeye muri Afurika.
Benshi mu bakurikiranira hafi iby’uyu mukinnyi bemeza icyafasha Sugira muri RDC ari ukugenda agatsinda ibitego byinshi atitaye ku gukina neza. Aba basesenguzi bavuga ko Sugira yakwitwara nka Tuyisenge Jacques nawe wagiye muri Gor Mahia ategerejweho ibitangaza; yagerayo agacungana no gutsinda igitego ku mupira wose abonye, kabone n’ubwo yajya amara iminota 90 y’umukino ahagaze.