• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Umuvugo: Kwibohora ni uguhozaho, ababisha ntibarashirwa.

Umuvugo: Kwibohora ni uguhozaho, ababisha ntibarashirwa.

Editorial 02 Jul 2021 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Rwanda

Kwibohora byadutwaye imbaraga n’ imbaga y’abacu. Icyakora umutima uhoora ntuba iwacu, uwacu ni uwo kurwubaka cyane.

Ntituzamare imyambi ariko, abarusengera inabi baracyasutamye mu isenga. Ntituzabahe urwaho rwo gusenya uRwanda. Abagifite urwango tubahe urwamenyo, batubise twiyubakire ibiramba.

Abadutega iminsi, twe tubategurire ineza. Niyo mpamvu ngaya amakaramu akora nk’itindo isenya Urwagasabo, nkababazwa n’ubwisanzure busambura ibyatuvunnye, kimwe n’uburenganzira butagira kirazira.

Abayobye nimusubize agatima impembero. Dore umwera araboshya mukitabana umwete, mutitaye ku isano dusangiye. Mwabaye intumwa z’intumva, zimwe zahoranye imyanya zikaza kwikururira imyangaro, ku bw’imyanda ibunga mu mitwe yazo. Nimuve ku ishyari ryabashoye ishyanga, nimutsimbarara kandi ishyaka ryacu rizabahashya.

Ababashuka bitwaje icumu ngo rya Mugwiza kandi ari igihindugembe. Abo mwita intwari ni impehe. Bararata inkusi kandi ari inkunguzi. Uwakabarasiye yasinze kera!Bagira uw’ubusa, kuko umutima mutindi ntutekana.

Ubuhezanguzi bwabimye agahenge. Inda nini niyo bakesha indaro, umugayo kuri bo ni ubugabo. Nk’abo mubakurikiyeho iki?

Twe turabizi, kwibohora ni uguhozaho, kuko ababisha ntibarashirwa. Icyiza tubarusha ubushake, tubahiga umuhate wo guhanga ibishya no kubirinda. Ingufu zatsinze ikibi ziracyahari zose, ndetse zikubye kensi, n’ubu ikibatsi cyakakura ku izima, mukavira mu nzira abubaka ibizima.

Higiro Emmanuel
Umukunzi wa Rushyashya.

2021-07-02
Editorial

IZINDI NKURU

Amarira y’Ingona ya Minisitiri Bizimana mu Burundi arabasiga mu kangaratete

Amarira y’Ingona ya Minisitiri Bizimana mu Burundi arabasiga mu kangaratete

Administrator 09 Dec 2025
Ku munsi wa Kabiri wa Shampiyona 2021-2022, ikipe ya AS Kigali yatsinze Kiyovu SC 4-0, yuzuza ibitego bitandatu itsinze itaratsindwa na kimwe

Ku munsi wa Kabiri wa Shampiyona 2021-2022, ikipe ya AS Kigali yatsinze Kiyovu SC 4-0, yuzuza ibitego bitandatu itsinze itaratsindwa na kimwe

Editorial 03 Nov 2021
Ntibizorohera Mfumukeko kuyobora EAC kubera Perezida Nkurunziza

Ntibizorohera Mfumukeko kuyobora EAC kubera Perezida Nkurunziza

Editorial 24 Aug 2016
RDF yabonye Umuvugizi mushya

RDF yabonye Umuvugizi mushya

Editorial 10 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hatabayeho FPR na Paul Kagame ntaho u Rwanda rwagana
POLITIKI

Hatabayeho FPR na Paul Kagame ntaho u Rwanda rwagana

Editorial 16 Sep 2016
Trump yashyize yemera ko Abarusiya bari bemeye gutanga amakuru kuri Clinton
POLITIKI

Trump yashyize yemera ko Abarusiya bari bemeye gutanga amakuru kuri Clinton

Editorial 07 Aug 2018
Icyo igisirikare n’igipolisi bya Uganda bivuga ku Banyarwanda bamaze iminsi batabwa muri yombi
ITOHOZA

Icyo igisirikare n’igipolisi bya Uganda bivuga ku Banyarwanda bamaze iminsi batabwa muri yombi

Editorial 29 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru